RFL
Kigali

Bitunguranye Diamond asubiye muri Tanzania

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:12/08/2023 17:03
2


Umuhanzi Diamond wari waje mu gitaramo African Giant cyari kuba ku munsi w'ejo ku Cyumweru, asubiye muri Tanzania muri gahunda zijyanye na Wasafi Festival akaba ari bugaruke mu gitondo kugira ngo ataramire abanyarwanda.



Umuhanzi Naseeb Abdul Juma Issack (Diamond) yaraye mu Rwanda aho yarimo yitegura gutaramira abanyaRwanda kuri iki cyumweru  ndetse aza gutungurana kuri uyu wa Gatandatu ataramira by'akanya gato urubyiruko rwari rwaje mu muhango wa kwizihiza umunsi mpuzamahanga y'urubyiruko.

Nyuma yo gutaramira by'akanya gato urwo rubyiruko, uyu muhanzi ahise asubira mu gihugu cya Tanzania mu bikorwa bya Wasafi Festival iteganyijwe kuba ku wa 10 Nzeri 2023.

Wasafi Festival yari imaze imyaka 2 itaba. Uyu mwaka izatangira ku itariki 10 Nzeri 2023. Izaha rugari abahanzi 20 bahagaze neza ukuyemo Alikiba na Harmonize banze ubutumire

Biteganyijwe ko uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane mu gace ka Africa y'Uburasirazuba aza kugaruka mu Rwanda mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ku buryo ku gicamunsi azataramira abantu muri BK Arena.

Amatike yo kwitabira igitaramo cya Diamond yamaze gushira ku isoko bivuze ko ku munsi w'ejo BK  Arena izaba yuzuye ije guhanga amaso Diamond Platnumz uzaririmba ku rubyiniro rumwe na Masamba Intore ndetse n'umubyinnyi Sherrie Silver.

Nta kibazo cyangwa icyasha Diamond Platnumz afite hano mu Rwanda dore ko yagiye kuza hano mu Rwanda yamaze kwishyura Mico The Best ku kibazo bari bafitanye cyari kijmaze imyaka 10.


Diamond waraye muri Kigali arataramira abanyarwanda kuri iki Cyumweru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ogbyiringiro7@gmail.com1 year ago
    Good musician
  • Tujyinama ephrem1 year ago
    Ibintu bimeze neza





Inyarwanda BACKGROUND