RFL
Kigali

Babakumbura kandi bahorana nabo mu nzu! Ni nde uzasiba icyuho cy'amatsinda y'umuziki yashyuhije umurwa akagenda nka nyomberi?

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:13/08/2023 7:35
1


Gusenyuka kw'amatsinda yari afatiye runini muzika nyarwanda byateye icyuho gikomeye mu muziki, hakaba hibazwa uzaziba iki cyuho cyatejwe n'aya matsinda yashyuhije umurwa mu buryo bukomeye ariko akagenda nka nyomberi.



Mu 1989 Soso Mado yiyemeje gutandukana na bagenzi be babanaga mu Itsinda ry’Abahanzi Orchestre Impala. Icyo gihe iri tsinda ryari rimaze imyaka 14 rishinzwe, ryatangiye gucikamo ibice kubera amahari yari hagati ya Soso Mado na Sebanani André. Buri wese yumvaga ko hari icyo arusha bagenzi be kubera amafaranga basaruraga mu muziki bakoraga nk’abahanzi bigenga.

Icyo gihe, Mado yajyanye n’abavandimwe be ari bo Maitre Lubangi (François Rubangura) na Kali Wanjenje (Jean Pierre Karimunda) Sebanani agumana n’abandi barimo na Mimi La Rose, Tubi Lando (Abdul Latif Gasigwa) na Ngenzi Fidèle (Jakari).

Impala imaze gucikamo ibice bibiri, bose bahise bacika intege kuko indirimbo bahimbye muri icyo gihe zitakunzwe, bikaza gutuma n’ubundi bahagarika umuziki burundu.

Bongeye kuzura umutwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bongeramo amaraso mashya cyane ko bamwe bari baratabarutse. Uhereye aha rero wahita ubona ko kuba itsinda ryatandukana bitari ibintu bishya kuko n'abo twakuze dufata nk'abakuru mu muziki bagiye batandukana.

Amateka ya muzika Nyarwanda atubwira ko kuva mu binyejanabyatambutse, hagiye habaho amatsinda atandukanye y’abahanzi baririmbaga indirimbo mu ngeri zose yaba mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel music);

Indirimbo za gakondo (traditional music) zabaga zikubiyemo umuco n’amateka y’abanyarwanda muri rusange ndetse n’izisanzwe z’isi (Secular music) usanga zikubiyemo cyane ibijyanye n’urukundo n’ubutumwa butandukanye ndetse no kwinezeza ‘vibes&clubs songs’.

Ibi bikaba byaragize uruhare rukomeye mu iterambere rya muzika Nyarwanda ndetse n’abahanzi ubwabo ku giti cyabo. Aha urugero twatanga ni itsinda ryabiciye bigacika rikaba ryarabayeho mu myaka ya kera yo kuva mu 1975 ryitwaga “Orchestre IMPALA”.

Mu mateka y’umuziki nyarwanda nyuma y’ubukoroni iri niryo tsinda rifatwa nk’aho ariryo rihiga ariho ubu n’andi yose yaba yarabayeho mu Rwanda kubera amajwi meza n’injyana nyarwanda ivuguruye, yari inogeye abanyarwanda bose n’abanyamahanga.

Nyuma y’aho nabwo haje kongera kuza andi matsinda y’agiye asa nagwa mu ntege Orchestre Impala mu gukora neza ndetse no gushimisha Abanyarwanda muri rusange.

Ayo matsinda y’igaragaje cyane kuva mu myaka ya 2006 cyane ko aribwo umuziki Nyarwanda ari bwo wari utangiye kuzamo impinduka zigiye zitandukanye mu buryo bwose bwagaragaraga.

Urugero rw’amwe muri ayo matsinda twavugamo, Urban Boys, Dream Boys, Tuff Gangs, Active again Charly na Nina TBB (2012-2017) ndetse n’andi atandukanye, gusa ariko igitangaje ni uko aya matsinda yose nta na rimwe rigikora kugeza magingo aya. Kandi nk'uko twabivuze haruguru amatsinda afite akamaro gakomeye nk’uko turi buze kubirebera hamwe byose hasi.

None ikibazo kibazwa hano na buri muntu wese ukurikiranira hafi muzika nyarwanda ndetse n’imyidagaduro muri rusange ni ”Ni nde uzasiba icyuho cy’aya matsinda?".

Buri wese yibaza niba hari irindi tsinda rizabasha kuzamura umutwe rigashimisha abanyarwanda bose nk’uko aya yabigenje mu myaka yatambutse.

Turaza kurebera hamwe ibitera amatsinda kutaramba muri rusange, ari bwo turi buze kureba neza niba koko hari irindi tsinda rizabasha kuvuka.

Turabanza turebere hamwe kuvuka kw’amwe muri aya matsinda ndetse no kurangira kwayo.

1.Itsinda rya Urban Boyz

Aba basore bakoze umuziki bandika amateka yo kujya muri Nigeria bakorana na Iyanya iyo bise 'Tayali' bikoza Uganda bakora indirimbo ziryoshye ariko bagiye umuti wa mperezayo. Icyokora hari akanunu ko bazubura umutwe bakisuganya bakagaruka.

Itsinda rya urban Boyz ryavukiye mu karere ka Huye mu 2007 kuko ariho bamwe bigaga, ritangizwa n’abasore 5 aribo: Manzi James wamenyekanye nka Humble Gizzo, Niyibikora Safi wamenyekanye nka Safi Madiba, na Nshimiyimana Mohamed uzwi ku izina rya Nizzo, n’abandi babiri bahise barivamo aribo Rhino G na Skotty.

Iri tsinda ryaje kugorwa no gukora ari 3, gusa ariko nyuma baje gufata umwanzuro wo kuva I Huye bakerekeza i Kigali kuhakorera ibikorwa byabo bya muzika. Iri tsinda ryaje guhirwa cyane kuko indirimbo zabo zose zakunzwe ku rwego ruri hejuru.

Biza kubasunikira amahirwe yo kwegukana igihembo cya PGGSS muri 2016 ku nshuro ya 6. Mu mwaka wa 2017 nibwo Safi Madiba yasezeye bagenzi be avuga ko agiye kwikorana ku giti ke kandi bisa nkaho ariwe wari inkingi ya mwamba.

Ibi byahise bishyira Urban Boyz yari igihanganye ku musozo, dore ko 2 nabo basigaye bamaze imyaka igera kuri 2 nta gihangano bashyira hanze.

Iri tsinda rya Urban Boyz ryakoze indirimbo nyinshi zakunzwe n’abanyarwanda bose mu gihugu, twavuga nka Umwanzuro, wampoye iki?, Ishyamba n’izindi.

2. Itsinda rya Tough Gangs

Aba basore bakundishije urubyiruko injyana ya Hip Hop


Aba bakoraga neza bari kumwe ariko amafaranga yaje kubatandukanya buri umwe aca ukwe n'undi ukwe.

Itsinda ry’abaririmbyi bo mu njyana ya Hip Hop, ryatangiye rigizwe n’abasore aribo: Jay Polly witabye Imana, P Fla, Bull Dog, Green P na Fireman. Iri tsinda ryamenyekanye cyane mu mwaka wa 2008 binyuze mu ndirimbo yabo bise “Kwicuma”.

Bitewe n’imyifatire idahwitse y’umwe muribo ariwe P Fla, baje kumwirukana mu itsinda, bituma ajya gushinga irye yise” imperial mind state”, ryaje guhinduka” Imperial Mafia Land” aho yari ari kumwe na El Poeta bari barabyaranye”.

Mu mwaka wa 2014 Jay Polly yaje gutwara igihembo cya PGGSS ku ncuro ya 4 cyane ko ariwe wari unafite abafana benshi muri Tough Gangs yose. Iyi ntsinzi isa nk’iyazanye umusozo k’umubano hagati ya Tough Gangs, n’ubwo bo bakomeje gutsimbarara ko ntacyabatandukanya.

Indirimbo zabo zakunwe ni nka: Gereza, Kwicuma, akanyarirajisho ndetse n’izindi zagiye zikundwa bidasnzwe.

3.Itsinda rya Active Again

Active Again yazanye udushya two kubyina babifatanya no kuririmba

Iri tsinda ryari rigizwe n’abasore 3 aribo: Dereck, Tizzo, ndetse na Olivis. Iri tsinda ryihuje ku itariki ya 25 Nyakanga 2013, ryihuza bigizemo uruhare n’uwatunganyaga amajwi n’amashusho icyo gihe, Bagenzi Bernard, kuva ubwo batangira no gukorera mu nzu ifasha abahanzi yitwaga “ incredible records” ya Bagenzi Bernard nyuma baza kuyivamo bajya muri New Level.

Ni itsinda bitoroheye gutangira bitewe n’uko basanze amatsinda akomeye nka Urban Boyz na Dream Boyz. Ariko byaraboroheye bitewe nuko bari bifitemo akantu k’umwimerere wo kuba bazi kubyina, ibintu byabazaniye umufana.

Bidatinze uwitwa Dereck yafashe umwanzuro wo kujya ku Nyundo kongera kwiga umuziki, ibintu bisa nk’ibyashyize ahantu habi Active again, bitewe nuko haciyemo igihe kirekire batongeye gushyira hanze indirimbo.

Dereck agarutse nabwo bashyize hanze akaririmbo kamwe biba birarangiye, nayo kuri ubu yarangiye itakiri gutanga ikizere muri muzika. Nyamara nubwo itari gukora irahari kandi rwose abayigize bose barahari bameze neza nubwo basa nk’aho ikibuga cyabicurikiyeho kikanyerera.

4.Itsinda rya Dream Boyz

Dream Boyz ni itsinda ryari rigizwe n’abasore 2 aribo: Nemeye Platin wamenyekanye nka” Platin’ na Claude Mujyanama wamamaye ku izina rya “TMC”. Iri tsinda ryatangiye mu mwaka wa 2009 bahita banashyira hanze album yabo ya 1 bise”Sinzika”.

Uyu muzingo bawumurikiye muri Kamunuza “Grand Auditorium” banazana Eddy Kenzo. Iki gihe bari mu biganza bya Alex Muyoboke. Dream Boyz bahise nabo bafata umwanya wa 2 mu bari boyoboye mu njyana ya R&B nyuma ya Tom Close wari umwami wayo.

Bakoze indirimbo nyinshi zitandukanye twavuga nka: , Wagiye kare, urare aharyana, ndetse n’izindi zitandukanye zakunzwe cyane. Ibi byabasunikiye amahirwe adasanzwe aho muri 2017 batsindiye ibihembo bya PGGSS7 ku ncuro ya 7.

Nyuma uwitwa TMC yaje kujya gutura muri Amerika aho yagiye gukomereza amasomo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza’Masters degree” gusa ariko Platin P ntibyamubujije gusigara akora wenyine. Dream Boys irangira ityo.

Iri tsinda ryakunzwe mu ndirimbo nka Magorwa, Urare aharyana, Uzahahe Uronke, uzamubwire n’izindi nyinshi cyane zakunzwe.

5.Itsinda rya The Brothers


Danny Vumbi, Vicky na Ziggy 55 baracuranze basiga abafana mu bwigunge (2004-2011)

Iri tsinda rya the Brothers, naryo ni kimwe mu kiragano c’yamatsinda arimo za Urban Boyz, Dream Boyz kuko naryo ryatangiye muri za 2004 risenyuka mu 2011.

Ryatangijwe na Danny Vumbi na Vicky ubwo bigaga mu yahoze yitwa KIE nyuma Ziggy 55 abiyungaho mu 2006. Bakoze indirimbo 29 batandukana bitewe nuko hari abavunishaga abandi.Iri tsinda ryaje kugenda biguru ntege ubwo uwitwa Danny Vumbi ndetse na Victor Fidele bavaga muri iri tsinda bakajya kwikorera ku giti cyabo.

Iri tsinda ryagiye rihakana kenshi ko ritatandukanye, gusa ariko ni ibintu byabonekaga ko byarangiye. Kuri ubu Danny Vumbi yashoye imari mu tubari ndetse aherutse gushyira hanze album yise'365'.

6.Itsinda rya Just Family

Iri tsinda ryari rigizwe n’abasore 3 aribo: Jimmy, Croidja na Bahati. Iri tsinda inshuro nyinshi ryagiye riza ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bigiye bitandukanye mu Rwanda aha twavuga nka Salax Awards, nubwo batagiraga amahirwe yo kubyegukana ariko 2012 baje mu bahanzi 10 bakunzwe mu Rwanda mu marushanwa ya PGGSS II. Bigaragara ko indirimbo zabo zakundwaga cyane muri iriya myaka.

Byaje kuba ibibazo muri iri tsinda ubwo uwari inkingi ya mwamba ariwe Kim Kizito yavaga muri iri tsinda. Abasigaye byarabagoye cyane ko byanavugwaga ko uyu Kim ariwe wari utunze abari bagize itsinda.

Nyuma y’igihe byaje kugaragara ko iri tsinda ritagishoboye gukora. Muri 2012 batangira kwigana indirimbo z’abandi ariko nabyo biranga biba iby’ubusa. Uwitwa Bahati nawe yahise areka umuziki yigira mu gukina filime. Just family nayo irangira ityo.

Iri tsinda ryamenyekanye mu ndirimbo z’irimo: Rimwe Gusa, Bindimo, Nyorohereza n’izindi zitandukanye.

7.Charly na Nina


Charly na Nina basigaye batuye muri Amerika wenda bazibuka abafana babo basubire kubaha ibihangano byiza nk'uko byahoze bakiri mu biganza bya Muyoboke Alex.

Charly na Nina ni itsinda ry’abari bihurije hamwe bakora agashya ko kuza mu muziki nk’itsinda rigizwe n’abakobwa gusa mu mateka y’u Rwanda, byarabahiriye bakirwa neza n’abanyarwanda bose bitewe n’amajwi atangaje bari bafite.

Iki gihe uwitwa Muyoboke Alex niwe wabareberaga inyungu mu muziki (Manager). Aba bakobwa bakoze indirimbo nyinshi zirakundwa harimo nizo bakoranye n’abanyamahanga harimo Geosteady bakoranye iyitwa owooma, Big Fizzo bakoranye Indoro ari nayo yatumye bamamara, Bebe Cool bakoranye I DO ndetse n’abandi.

Aba bakobwa nyuma baje gutandukana na Muyoboke Alex, kongera kubura umutwe birabagora, gusa ariko bo bakajya bavuga ko bafite indirimbo nyinshi. Nyuma nibwo byumvikanye ko nabo bafashe rutema ikirere bajya mu mahanga.

Iri tsinda, naryo byararangiye kuko umwaka umaze kwirenga nta ndirimbo barongera gushyira hanze. Kuri ubu basigaye batuye muri Amerika aho bagiye bitabiriye inama y’urubyiruko yiga ku ishoramari birangira bahamyeyo. Bagiye muti wa mperezayo.

Irindi tsinda hano umuntu atakwirengagiza ryaje vuba ariko rigahita ryongera rikaburira rimwe,ni Juda Muzik. Iri ni itsinda (Junior na Da Rest) ryaje rikora indirimbo nyinshi ndetse zikanakundwa, twavuga iminsi, Burundu, Merci, Too much ndetse n’izindi zitandukanye.

Gusa ariko naryo ntiryateye kabiri ryahise risenyuka vuba. Andi matsinda nka TNP (Tracy, Nicola na Paccy) ryaje mu 2010 risenyuka mu 2017. KGB (Kigali Boyz) yatangiye mu 2000 itandukana mu 2012 nyuma yuko Henry arohamye mu kiyaga cya Muhazi. Bari bagizwe na Skizzy, MYP na Henry.

Ese birashoboka ko mu Rwanda hazavuka irindi tsinda?

Kugeza kuri ubu biracyagoranye kuhabona irindi tsinda ryasiba icyuho cy’ariya matsinda yabayeho, bitewe nuko kuri iki gihe buri wese asigaye yizerera mu gukora wenyine, yumva ko nta kibazo.

Kimwe mu bishobora gutuma hatazongera kuzabaho itsinda ukundi, ni ikibazo cy’inyungu iva mu bikorwa. Mu by’ukuri izi mbuga nkoranyambaga zikoreshwa mu gucuruza indirimbo nka za Youtube, Spotify n’izindi, ntabwo zita ngo ni itsinda cyangwa ngo ni umuntu umwe, baguhemba bitewe nuko ibintu byawe byaguzwe (streaming, views).

Izi mbuga ntabwo zishobora gukuba na kabiri ngo ni uko muri itsinda ngo mubone amafaranga menshi, ahubwo itsinda n’umuhanzi umwe bose babona inyungu zingana bitewe n’uko ibintu byabo byarebwe. Bityo umuntu ahitamo gukora wenyine kugira ngo age abona inyungu n’ubwo yaba ari nkeya wenyine.

Si ibyo gusa kuko buriya itsinda kugira ngo rizabone urireberera inyungu biba bigoye (manager), hano nabwo bitewe n’ikibazo cy’amikoro yo kuba bashobora gukora ibihangano byabo, bishobora kuba byagorana kuba habaho itsinda ukundi.

Ikijyanye no kubona amafaranga yo mu bitaramo biba bigoye cyane, bitewe n’uko ababitegura batinya kubatumira kuko baba bumva ko babahenda bitewe nuko baba ari benshi, kandi mu byukuri amafaranga yo mu bitaramo ku muhanzi nayo aba akenewe cyane kugira ngo amufashe mu zindi gahunda zitandukanye za muzika.

Ibi bigatuma kubona andi matsinda byagorana.

Hano kandi ingengo y’imari y’itsinda iba ihenze, urugero, niba umuntu umwe indirimbo imutwara nka miliyoni 5 (audio na video), siko bizaba bimeze ku itsinda ahubwo bo bizabatwara asaga miliyoni 7, ibi bikaba biri mu byagorana mu kuba hari irindi tsinda ryakubura umutwe.

Amateka y’amatsinda y’abahanzi nayo mu Rwanda nayo yatuma nta tsinda ryongera kuba ryabaho, niba hari amatsinda asaga 10 yabayeho ariko yose akaza kurangira nabi ndetse na bamwe bibaviriyemo kuba abanzi kandi nyamara bashobora kuba baratangiye neza yewe bari n’inshuti banabana mu nzu, bishobora kuba byatuma abandi batinya kuba bakora amatsinda, bitewe n’ibyo baba biteze.

Intego zitandukanye

Kuri iki gihe biragoye kubona umuntu ukora akazi kamwe, ni ukuvuga ngo hashobora kuba hari umuntu wumva umuziki ariwo wonyine uzamutunga, nyuma akaza guhura n’undi muntu ukunda umuziki ndetse anaririmba gusa ariko anafite ibindi yikorera.

Barahura bagatangira gukora umwe yajya avuga ati 'tuge muri studio’ undi ati’ nta mwanya mfite uyu munsi, ndaba mpuze tuzageyo icyumeru gitaha’, icyo gihe wawundi wumva ko azakora umuziki gusa, azahita asesa amasezerano atangire y’ikorane kuko abona ko aribyo byamworohera kugera aho ashaka.

Ibi nibyo byabaye hagati ya Dream Boyz, aho Platini P yashyiraga imbere umuziki cyane, naho TMC we akumva yabanza imbere amasomo, uko byarangiye twabibonye mu nkuru haruguru.

Imwe mu mpamvu zatumaga habaho amatsinda, byari ikibazo cy’amikoro. Umuntu yabaga afite impano ariko adafite ubushobozi bwo kwigondera indirimbo wenyine, ugasanga aziranye n’undi nawe ubasha kuririmba n’uko bakihuza bakisuganya bagakora indirimbo ya mbere, babona ikunzwe bagahita bafatiraho nk’itsinda.

Mu gihe kuri ubu umwana avuka yakumva afite impano, iwabo bagahita bashoramo amafaranga ubwo agatangira gukora wenyine. Bivuze ko kuri ubu bigoye kubona irindi tsinda.

Indi mpamvu bizagorana kuba twabona irindi tsinda rikomeye mu Rwanda, ni uko kuri iki gihe hariho akantu k’ameze nko gukunda ibintu cyane, niho uzasanga umuntu areba icyamamare runaka uko kibayeho, akumva nawe yabaho nk’uko nacyo kibabayeho ntawundi muntu babisangiye.

Ikindi kandi kuri iki gihe twavuga ko nta rukundo rukiba mu bantu nka mbere, muri iyi minsi urukundo mu bantu rwaragabanutse rushobora kuba rwahuza abantu ngo bakore ikintu kiramye bitewe n’ibintu byinshi bigiye bitandukanye twavuga nko kwikunda.

Ibi tuvuze ntabwo duciye iteka ko mu Rwanda koko nta tsinda rizongera kubaho, OYA!, icyo dushatse kugaragaza ni uko bizagorana kugira ngo hongere haboneke amatsinda nkayo twabonaga mu myaka ishize bitewe n’impamvu twavuze haruguru. Ikindi kandi kuba itsinda ryasenyuka ntabwo byaba bivuze gucika k’umuziki w’igihugu runaka.

Na none kandi aho ibihe bigeze ntabwo umuziki ari ngombwa ko wubakira ku matsinda, nubwo no kugira amatsinda ari byiza kurushaho.

Amatsinda y’abahanzi afasha mu gukora ibikorwa byinshi binyuze mu bufatanye bw’abahanzi runaka baba babarizwa muri iryo tsinda,

Urugero nka Orchestre Impala mu gihe bakoranaga, basaruye amafaranga menshi cyane, bitewe n’imikoranire yabarizwaga hagati yabo, mu gihe batangiye baba mu nzu imwe y’icyumba kimwe, nyuma babonye amafaranga menshi bituma bagura inzu nini, bashaka umukozi wo kuzajya abatekera ndetse banagura imodoka yo kuzajya bagendamo bagiye mu bikorwa byabo bya muzika.

Ibi byose byabonetse kuko bari itsinda kandi kuko bahurizaga hamwe imbaraga zabo. Iri tsinda ryaciwe intege na Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Nyuma baje kwihuza bakaba bameze neza muri iyi minsi kandi baracuranga bagakundisha abanyarwanda umuziki w’umwimerere.

Ikindi kandi hano mu itsinda, nta mvune nyinshi zibamo nk’uko wakwirwariza uw’umwe. usanga bahuriza hamwe ubushobozi bwabo bose bagakora ikintu kinini kirenze icyo umuntu umwe yakora ari umwe.

Mu buryo bwo kwamamaza ibikorwa byabo biba byoroshye kuko buri muntu aba afite abantu bamukurikira, bityo bagahuriza hamwe umufana, bagakora byabahira bagakirigita ifaranga kakahava.

Babakumbura kandi bahorana nabo mu nzu! Ni nde uzasiba icyuho cy'amatsinda y'umuziki yashyuhije umurwa akagenda nka nyomberi? Kubona igisubizo biragoye mu gihe turi mu kiragano cy'abantu bafite imiterere yo kwihugiraho, kwikunda no kudashyira hamwe kandi umuziki ntibigisaba kwirya ukimara kuko indirimbo imwe irahagije kuyikora igasiga u Rwanda rwose rukumenye ugatangira gutungwa n'umuziki.

Bitandukanye no mu bihe twavuyemo aho wasangaga bisaba abasore kubana mu kazu k'icyumba kimwe barya capati na mukaru kugirango babone ayo kujyana muri studio nabwo batazi ko bizakunda.

Mwagiye mubyumva mu biganiro twagiye dukorana n'abahoze ari aba Tough Gangs ko babikoze batazi ko bizabyara umugati. Nyine babikoreye urukundo rw'abafana n'umuziki ariko ubu ni ukubikorera inda ariyo mpamvu bizagorana kongera kubona umuriri w'amatsinda hano mu Rwanda.

Ariko rero abafite gahunda yo kwihuza ntabwo bahejwe ariko baze bazi icyo baje gukora kuko ntabwo byoroshye kumara kabiri ugahita utandukana na mugenzi wawe nyamara mwari kuba mwarubatse ibintu byinshi biramba.

Gutandukana byahoze ariko usanga bigenda birushaho kuba bibi. Impamvu zihurizwaho n'abahoze mu matsinda ni ukuba abagize itsinda batangira bakiri bato bagahuza ibintu byose ariko imyaka yamara kwicuma buri wese agatangira kwihugiraho.

Ikindi kandi usanga kubaho mu itsinda bihenda cyane ku buryo iyo abahoze mu itsinda bamaze kwamamara buri wese atangira kubaho ubuzima buhanitse nyamara ugasanga arahora aserera na bagenzi be.

Indi mpambu ni ukuba umwe mu bagize itsinda ashobora kwiyumva ko ari we nkingi ya mwamba kandi koko nibyo bose ntabwo baba banganya imbaraga n'impano. Byabayeho kuri Safi atandukana na Urban Boyz kuko ariwe wari umuhanzi'Lead singer' uhetse itsinda.

Akivamo bahise barangira we akomeza kuririmba. Nyamara nubwo aba ahetse itsinda iyo babonye akazi baragabana bakaringaniza ntibibukeko hari kibamba ubagize. Ni kenshi rero usanga itsinda rikura rigasenyuka kuko baba badahuje intumbero.


Inshingano nyinshi, kwiyumva, kwikuza, kwikunda, ubukene, kudahuza, kugenda kwa bamwe no kuba ibyo baharaniraga bari baduhuje umurongo biri mu byatumye amatsinda arangira asiga irungu mu bafana.


TBB (Mc Tino, Bob na Benja) ryatangiye mu 2012 risenyuka mu 2017


Junior na Da Rest bashinze Juda Muzik mu 2019 risenyuka mu 2023


TNP (Tracy, Nicolas na Paccy) ryashinzwe mu 2010 risenyuka mu 2017


KGB (Skizzy, MYP na Henry) bashinze Kigali Boys mu 2000 risenyuka mu 2012


Dream Boyz (2008-2020) ryasenyutse ubwo TMC yajyaga muri Amerika ku itariki 25 Gashyantare 2020.

">

Tayali yakozwe mu myaka 8 ishize ubwo Urban Boyz yari imeze neza

">

Dream Boyz mu myaka 11 yakoranye na Eddy Kenzo ufite BET yo mu 2015






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yveskayihuradukuze@gmail.com 1 year ago
    TNP





Inyarwanda BACKGROUND