RFL
Kigali

MU MAFOTO: Abafana bakubise buzuye mbere y'uko Rayon Sports na APR FC zitana mu mitwe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:12/08/2023 14:12
0


Abafana b'ikipe ya APR FC ndetse na Rayon Sports buzuye sitade mbere y'uko amakipe bihebeye yesurana arwanira igikombe kiruta ibindi cya Super Cup.



Kuri uyu wa Gatandatu kuri Kigali Pelé Stadium guhera saa kenda hagiye kubera umukino ugiye guhuza abakeba 2 mu Rwanda. Uyu ni umukino wa APR FC ndetse na Rayon Sports ,ikipe itsinda indi irahita yegukana igikombe kiruta ibindi cya Super Cup.

Iki gikombe gihuza ikipe iba yaregukanye igikombe cy'Amahoro ndetse n'icya shampiyona,mu mwaka ushize w'imikino Rayon Sports niyo yegukanye icy'Amahoro naho APR FC yo yegukana icy'Amahoro.

Mbere yuko uyu mukino utangira sitade yakubise yuzuye dore ko n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryari rimaze umunsi umwe ritangaje ko amatike yo kuri uyu mukino yashize. 

Abafana ba APR FC bicaye ku ruhande rwabo ndetse n'aba Rayon Sports bicaye ku rwabo muri sitade kugira ngo hataza kubaho amakimbirane. 


Abafana b'ikipe ya APR FC bicaye hamwe



Abafana ba Rayon Sports babukereye mu myenda y'ikipe yabo


Abafana ba APR FC mu mabara y'umukara n'umweru




umufana wa Rayon Sports ukomeye uzwi ku izina rya Wanyanza



Kigali Pele stadium yakubise yuzuye



Uwafotoye: Serge







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND