RFL
Kigali

Element na Ross Kana bahuriye 'bwa mbere' mu gitaramo batanga ibyishimo mu ndirimbo imwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/08/2023 12:08
0


Producer Element n’umuhanzi Ross Kana baririmbanye ‘bwa mbere’ indirimbo bakoranye ‘Fou de toi’ binyuze mu gitaramo cy’umusizi Rumaga yamurikiyemo album ye ya mbere yise “Mawe” yatuye umubyeyi we (Nyina) wabaye urufatiro rw’ubusizi akora.



Cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kanama 2023 mu ihema rito rya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Cyahuje abakuru mu myaka, urubyiruko n’abandi bumva neza inganzo y’ubusizi iri mu zimaze igihe mu Rwanda.

Rumaga yari amaze igihe kinini yamamaza iki gitaramo cyubakiye ku kumvikanisha neza ko urugendo rwe arucyesha umubyeyi we (Nyina) byabaye imvano yo kumwitirira iyi album ye ya mbere. Kandi ari no gukora kuri album ye ya kabiri izitsa cyane ku buzima bwo mu mutwe.

Iyi album ye ya mbere yamuritse iriho ibisigo yagiye ahimba ashingiye ku nkuru z’abantu baganiriye, ibyo yagiye atekereza n’ibyamukoze ku mutima.

‘Mawe’ avuga ko yabaye nziza bigizweho uruhare na Producer Element wo muri 1:55 am wamukoreye igisigo ‘Nzoga’ yakoranye na Sekuru [Nawe yari muri iki gitaramo kandi yamufashije igihe kinini cyane ku rubyiniro basubiramo iki gisigo].

Muri iki gitaramo, uyu musore yitaye cyane ku gusubiramo ibisigo birimo 'Narakubabariye' yakoranye na Bruce Melodie.

Uyu muhanzi ntiyigeze aboneka muri iki gitaramo, kandi ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru ku wa Gatatu yari yemeje ko azaboneka.

Rumaga kandi yasubiyemo igisigo cye yise 'Umwana araryoha' yakoranye na Peace Jolis na Riderman utabashije kugera ahabereye iki gitaramo.

Yanasubiyemo igisigo cye yise 'Kibobo' yakoranye na Junior Rumaga. Ubwo yakoraga iki gisigo afashijwe na Shauku Band, hasohotse amafoto ya Junior Kizigenza agera mu Burundi.

Rumaha yanakoze igisigo ‘Intago y’Ubumwe’ yahuriyemo na Mr Kagame, Alyn Sano, Fefe ndetse na Bull Dogg batanze ibyishimo muri iki gitaramo cyihariye.

Rumaga yakoranye kandi na Rusine ndetse na Rukizangabo igisigo bise 'Intambara y'Ibinyobwa' 'Ivanjiri II', 'Umugore si umuntu' yamamaye cyane n'ibindi.

Producer Element ndetse na Ross Kana ntibariye ku rutonde rw’abahanzi bagombaga kuririmba muri iki gitaramo, ahubwo hariho Bruce Melodie basanzwe babana mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55 Am ya Coach Gael.

Ubwo yiteguraga gutangira igice cya kabiri cy’iki gitaramo, Rumaga yasabye Element kuzamuka ku rubyiniro ubundi agataramira abakunzi be.

Uyu musore uherutse mu bitaramo yakoreye muri Uganda, yaririmbye indirimbo ‘Kashe’ yabaye idarapo ry’umuziki we, ari nako abafana bamufasha kuyiririmba.

Yayiririmbye mu buryo bwa Live ashyigikiwe na Producer Bob wamucurangiye. Asoje kuyiririmba yamushimiye ‘ku bwo kuncurangira’.

Nyuma yahamagaye ku rubyiniro Ross Kana baririmbana indirimbo ‘Fou de Toi’ yumvikanamo n’ijwi rya Bruce Melodie.

Ni ubwa mbere aba bombi bari bagaragaye mu ruhame baririmbana iyi ndirimbo kuva bayishyira hanze mu mezi abiri ashize.

Iyi ndirimbo yagize igikundiro mu buryo bwihuse, ku buryo umubare munini wayifashe mu mutwe. Bitewe n’uko Bruce Melodie atitabiriye iki gitaramo, byasabye ko kimwe mu bice bye yaririmbye biririmbwa n’aba bahanzi bombi. ‘Fou de Toi’ yakoreye ku Kibuye, kandi yatwaye arenga Miliyoni 15 Frw.

Element ashimirwa uruhare yagize mu gutuma Rumaga abasha kwisobanukirwa mu rugendo rw’ubusizi ahuza n’umuziki ugezweho.

Muri iki gitaramo, Rumaga yavuze ko iyo Element ataza kumukorera igisigo ‘Nzoga’ yakoranye na Sekuru atari kuba ari uwo ariwe uyu munsi.

Yavuze ko uyu musore yagiye anamufasha kwegukana ibihembo yagiye ahatanira ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye. 




Ni ubwa mbere Ross Kana na Element baririmbye mu ruhame indirimbo 'Fou de Toi'



Element yahamagaye ku rubyiniro Ross Kana barataramana





Element yavuze ko yishimiye umusanzu yashyize ku rugendo rwa Rumaga



Muri iki gihe Element akorera imiziki muri 1:55 AM


Element amaze iminsi mu bitaramo yakoreye muri Uganda



Izina rya Ross ryatangiye kuvugwa cyane nyuma yo guhurira mu ndirimbo na Bruce Melodie


Ross Kana yataramiye abakunzi be nyuma y'uko atangiye gufashwa na 1:55 Am


Rumaga yashimye cyane Coach Gael wamuteye inkunga muri iki gitaramo cyubakiye ku busizi









Umunyarwenya Fally Merci washinze Gen-Z Comedy niwe wayoboye iki gitaramo mu kwakira Rumaga ku rubyiniro 


Fally Merci yagiye anyuzamo agatera urwenya ku barimo Bruce Melodie, Massamba n'abandi 


Coach Gael ari kumwe na Bayingana Aimable wayoboye Ishyirahamwe ry'Umukino w'amaguru, Ferwacy [Uri iburyo]
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FOU DE TOI'

">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Rumaga cyo kumurika album ye

AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND