Amakorali 4 akomeye mu itorero rya ADEPR ari yo Abatwaramucyo ya ADEPR Rubona ndetse na Ahadi ya ADEPR Mbugangari zo mu rurembo rwa Rubavu, Rubonobono ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali, Urukundo yo kuri ADEPR Gihogwe i Kigali, yishyize hamwe ategura igiterane cyo kwamamaza ubwami bw’Imana.
Aya makorali yari yiyemeje gukorera hamwe mu rwego rwo kuzamura umurimo w’Imana, mu giterane bari bateguye bakagiha intego igira iti: Nkwiriye gukora umurimo w’uwantumye hakiri ku manywa kuko bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora(Yohana 9:4).
Kugeza ubu buri Korali muri izi irakataje mu myiteguro y’iki giterane ngarukamwaka aho muri uyu mwaka wa 2023 kizaba kuva
kuwa 26-27 Kanama kikazabera kuri ADEPR Rubona mu karere ka Rubavu.
Igishushanyo mbonera cy'inyubako y'urusengero rwa ADEPR Rubona ruzatagwaho umusanzu muri iki giterane
Bwana Habimana Jean Marie
Vianey umuhuzabikorwa w’iki giterane yavuzeko izi korali zafashe umugambi wo
kwihuriza hamwe bakora icyo bise “Jumelage” mu ntego yo kwagura ubwami bw’Imana
binyuze mu ivugabutumwa ritandukanye ndetse no kunganirana mu iterambere rya
buri korali no gufasha amaparuwasi n’imidugudu buri korali ibarizwamo n’itorero
rya ADEPR muri rusange n’ahandi hose nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga ngo
mugende mu mahanga yose mubwirize ubutumwa bwiza.
Aha yagize ati: ‘‘No muri uyu
mwaka wa 2023, iki giterane tugiye gukora kuri ADEPR Rubona dufite intego yo
gutangiza umushinga wo kubaka urusengero rugezweho rwa ADEPR Rubona kandi
n’undi muntu wese wakenera kudufasha mu gutangiza uwo mushinga, ntabwo ahejwe
yanyura kuri nimero ya Momo Pay ariyo *182*8*1*911274#(ADEPR Rubona) cyangwa
kuri Bank account iri muri BK:100127859048.’’
Amakorali 4 yo muri ADEPR yishyize hamwe ategura igiterane mu rwego rwo kwagurira hamwe ubwami bw'Imana
Uyu muyobozi yakomeje avugako
iri huriro ryatangiye mu mwaka wa 2015, aho yagize ati ‘‘Twabitekereje bivuye
ku gikorwa cy’urukundo korali Rubonobono twakoreye hamwe na korali Urukundo y’i
Gihogwe. Icyo gihe twabatije ibyuma bya
muzika mu giterane bari bafite maze bibakora ku mutima badusaba ko twagirana
ubumwe mu murimo w’Imana nuko igitekerezo kiza gutyo kiremerwa, n’aya makorali
abiri y’ i Rubavu aza kuzamo dukora Jumelage y’amakorali 4, maze muri 2017 dutegura
igiterane cya mbere dukomeza gutyo kugeza magingo aya.’’
Yakomeje avuga ko aho bagenda
bakorera ibi biterane ibyo bakora atari ukuvuga ubutumwa mu ndirimbo n’ijambo
ry’Imana gusa ahubwo banahakorera n’ibindi bikorwa bizamura umurimo w’Imana nko
gutanga ubufasha bwo kubaka insengero, gufasha abatishoboye n’ibindi
bitandukanye.
Umwe mu bavugabutumwa bazabwiriza mu giterane, Pastor Uwambaje Emmanuel ,umushumba wa ADEPR mu rurembo rwa Rubavu
Muri iki giterane
cy’ivugabutumwa cyateguwe n’aya makorali 4 yibumbiye muri Jumelage bise
ARUA(Ahadi-Rubonobono-Urukudo-Abatwaramucyo) bazaba bari kumwe n’abakozi b’Imana
batandukanye barimo Rev.Pastor Uwambaje Emmanuel, umushumba wa ADEPR ururembo
rwa Rubavu,Pastor Jeremiah Binyonyo, Pastor Munezero Jean Damascene na
Ev.Barakagira Pascal.
Ibisobanuro birambuye ku giterane cyateguwe n'amakorali 4 yishyize hamwe
Muri iki giterane kandi aya
makorali 4 azafatanya n’izindi Korali zirimo Hermoni ya ADEPR Rubona, Korali
Umucyo hamwe na Korali Abagenzi kikaba kizajya kibera ku ishuri ribanza rya
Rubona.
TANGA IGITECYEREZO