Ubusanzwe hamenyerewe ko umuhanzi yandika indirimbo ubundi akayiririmba, hanyuma ikamenyekana kimwe na nyirayo. Cyakora hari indirimbo mu mateka zagiye zimenyekana kurusha uko ba nyirazo bamenyekanye, cyangwa se umuhanzi akamenyekana ukwe ndetse n’indirimbo ikamenyekana ukwayo.
Uzumva kenshi kuri radiyo umuntu ahamagaye agasaba indirimbo runaka akaba azi neza izina ryayo gusa akayoberwa uwayiririmbye. Cyangwa se ukumva mugenzi wawe akubajije umuhanzi waririmbye indirimbo runaka kuko we aba ayizi ariko atazi umuhanzi wayiririmbye.
Mu muziki nyarwanda hari indirimbo nyinshi zagiye zamamara kurusha ba nyirazo cyane cyane ziganjemo indirimbo zo hambere, izi abenshi bita 'Karahanyuze'. Gusa ariko harimo na nke zavuba aha.
Izi ni zimwe muri izo ndirimbo zamamaye cyane kurusha abahanzi baziririmbye:
1. Freedom
Iyi ni indirimbo yamenyekanye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo mu myaka ya za 1998 ikaba yarakozwe na Ben Kayiranga.
2. Umulisa
Iyi ni indirimbo yakunzwe cyane n’abantu benshi, ku buryo hari n’abandi bahanzi bagiye bayisubiramo. Iyi ndirimbo imenyekana bwa mbere yaririmbwe mu mwaka 1985 na Heri Mukasa.
3. Igikobwa
Iyi ndirimbo Igikobwa yamenyekanye mu mwaka w’1988, iramenyekana cyane ariko bacye nibo bazi ko ari iya Sam Gody.
4. Sekera mu gicumbi
Naho Sekera mu gicumbi ni iyo mu mwaka w’1988 nayo ikaba yarakozwe n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Sam Gody Nshimiyimana.
5. Delira
Iyi ndirimbo yamenyekanye mu Rwanda ndetse inakundwa n’abandi bahanzi benshi kuburyo bakunze kuyisuburamo mu bitaramo baba bakoze. Iyi ndirimbo yahimbwe inaririmbwa na Shyaka Gerard.
6. Ndayoboza
Ni indirimbo yakunzwe mu myaka y’1989, ikaba arimwe mu indirimbo zakozwe n’umunyamakuru ndetse umukinnyi wa za publicite Mugabo Justin.
7. Inyanja
Ni indirimbo yamenyekanye mu mwaka w’1990 mu Rwanda ndetse no mu mahanga, bitewe n’ubutumwa bwakoraga ku mitima ya benshi. Yatumaga bamwe mu bari barahunze bibaza igihe ibintu bizagira mu buryo bakagaruka mu gihugu cyabo, abandi bagakumbura imiryango yabo yari yarahejejwe ishyanga n’ubutegetsi bubi bw’icyo gihe. Iyi mdirimbo inyanja yaririmbwe na Ntawuhanundi John.
8. Hotel Kiyovu
Ni indirimbo yakunzwe cyane bikagaragazwa n’uburyo yasubiwe mo n’abantu benshi. Benshi mu bayikunda ntibaziko yaririmbwe na Nyirinkwaya Alex mu mwaka w’1984.
9. Urwo ngukunda
Ni indirimbo yamenyekanye, ikajya ica kuri radio inshuro nk’eshanu k’umunsi mu mwaka wa 2005, ikaba itanga ubutumwa bw’urukundo. Ni indirimbo ya Victoire ubu ubarizwa muri Canada.
10. Sindagira
Iyi ndirimbo yumvikanye bwa mbere mu mwaka 1989, aho kugeza na nubu abantu batari bakeye bakunda kuyumva. Ni indirimbo yakunze kuririmbwa n’umuhanzi Teta Diane, bigashimisha benshi mu bayumva. Hari abatazi ko ari iya Ntibahanana Theophlie.
11. Umurunga
Iyi ndirimbo yaramenyekanye cyane yahimbwe inacurangwa n’umuhanzi Kagame Alexis, uyu akaba yari impanga ya Kagambanye Alexandre.
12. Umva
Iyi ni indirimbo ihimbaza Imana yakunzwe n’abakunda gusenga ndetse n’abandi. Hari umubare munini w’abayikunze n’ubu bayikunda ariko batazi ko yaririmbwe na Group Sowers.
13. Umwari wanze umwarimu
Iyi ni indirimbo ya nyakwigendera Mwitenawe Augustin. Gusa yamenyekanye iririmbwa n’umugore ku buryo abazi ko ari iya Mwitenawe ari mbarwa.
14. Mama
Iyi ni indirimbo yaririmbwe na Mihigo Francois, wamenyekanya nka Mihigo Francois Chouchou. Ni indirimbo yakunzwe kubera amagambo arimo avuga ubuzima bw’umwana wakuze arerwa na se, nyina yarabataye kubera ubukene.
15. Dore ishyano re
Iyi ni indirimbo yamenyekanye cyane ikanaririmbwa kenshi ariko si buri wese uyizi usi ko ari iya Orchestre Abamararungu.
Bamwe mu bakurikirana umuziki nyarwanda bemezako kuba aba bahanzi bataramenyekanye ari uko wenda bagiye bakora indirimbo imwe cyangwa ebyiri bakarekeraho.
Aba bahanzi ba kera, urebye mu gihe cyabo ntabwo bigeze bafata umwanya wo kumenyekanisha ibihangano byabo, barekaga indirimbo ikizamura, abantu ntibari kumenya ngo ni iyande bitandukanye n’ubu. Abo bahanzi bakoraga umuziki bawukunze, bitandukanye n’ubu aho abahanzi bakora umuziki nk’akazi kabatunze.
Ikindi cyatumye aba bahanzi batamenyekana nk’indirimbo zabo ni uko ahanini batigeze bakora ibitaramo ngo abantu bababone amaso ku maso baririmba izo ndirimbo, kandi nta bundi buryo bwinshi bwari buhari bwo kumenyekanisha ibihangano byabo.
Indirimbo zamamaye kurusha abaziririmbye ni nyinshi mu muziki nyarwanda ariyo mpamvu INYARWANDA ibagejejeho zimwe mu ndirimbo zimaze igihe zaciye ibintu kurusha banyirazo mu gice cya mbere.
Igice cya kabiri tuzagaruka ku ndirimbo zo muri iki kiragano (zavuba aha) nazo zabaye nk'izabakuru babo aho zamamaye cyane kurusha banyirazo.
TANGA IGITECYEREZO