Itangazo dukesha ibiro bya Minisitiri w'Intebe ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Kanama 2023, ryasinyweho na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame;
Rivuga uwari Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Dancilla Nyirarugero yagizwe komiseri muri Komisiyo y'Igihugu ishinzwe gusezera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare. Muri iryo tangazo kandi rigaragaza ko uwari umukozi Minubumwe ariwe wagizwe Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru.
Mugabowagahunde Maurice wari umukozi ushinzwe ubushakashatsi muri minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu niwe wagizwe Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru asimbuye Nyirarugero Dancilla wagizwe komiseri muri Komisiyo y'Igihugu ishinzwe gusezera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.
Iryo tangazo ryashyizwe ahagaragara n'ibiro bya minisiteri w'Intebe (Primature) rivuga ko Dr Patrick Mugenzi yagizwe umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe amakopeative.
Nyirarugero Dancilla yabaye Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru kuva tariki ya 15 Werurwe 2021. Ahinduriwe inshingano nyuma y'uko tariki 8 Kanama 2023 abayobozi 10 barimo uwari Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Intara y'Amajyaruguru Mushaija Geoffrey n'abayobozi b'uturere dutatu bahagaritswe mu Nshingano ndetse umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel akaba ariwe wagizwe umunyamabanga Nshingwabikowa w'Intara y'Amajyaruguru w'agateganyo.
![]()