Kigali

Yiswe umwana, igicibwa, asabwa kwegura: Rev Isaïe umaze iminsi 1,047 ayobora ADEPR mu nduru azamara iminsi 1,505 asigaje?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/08/2023 21:05
1


Hakenewe amasengesho kandi menshi mu Itorero rya ADEPR kuko hongeye kumvikanamo umwuka mubi nyuma y’agahenge kari kamaze nk’imyaka ibiri nta bombori bombori yumvikana cyane mu itangazamakuru.



Nta byera ngo de! Biragoye ko hazaboneka umushumba washyira ADEPR ku murongo, ntiyongere kumvikanamo amatiku n’umwiryane byamunze iri torero. Icyakora, ubanza Rev. Isaie Ndayizeye yaragerageje kuko hari hashize imyaka 2 nta ntambara igera mu itangazamakuru. 

Gusa intambara yo ntiyari kwiburira, ahubwo yize uburyo bwo kuyihosha mu gikari bitageze mu itangazamakuru. Urugero, hari imanza nyinshi baburanye, amadeni aremereye, ariko bizwi na bacye. Nabyo bigaragaza umuyobozi ufite ubwenge mu miyoborere kuko ni benshi byananiye. 

Kubera ibifurumba by'amafaranga bibitswe n'Umubitsi wa ADEPR (ava mu maturo, ibikorwa remezo, n'abafatanyabikorwa), kuba Abayobozi bo hejuru bahembwa nk'Abaminisitiri, bituma buri wese uri mu buyobozi aba ashaka kuryaho bitananyuze mu mucyo. Ni yo ntandaro y'aya matiku. 

Kuwa 21 Nyakanga 2023, ADEPR yakubise akanyafu bamwe mu bashumba barimo abibumbiye muri Komite yiyise ko irwanya Akarengane n’Iyicwa ry’Amategeko muri ADEPR, igizwe n’abantu 6 ariko ikaba irimo abandi birukanywe mu nshingano. Ni bamwe bajyanye itorero mu nkiko kubera kwirukanwa binyuranye n’amategeko.

Bamwe mu bahagaritswe bakanamburwa Ubushumba, bahise bandikira iri torero barimenyesha ko badashobora guhagarika umurimo bakora w’ubushumba. Batangaje ibyo, bakoresheje amagambo akakaye cyane, aho umwe muri bo yise “igicibwa” Rev Isaie Ndayizeye, Umushumba Mukuru wa ADEPR.

Amakuru avuga ko abari muri iyi komite barangamiye guharanira imiyoborere myiza muri ADEPR. Ushatse ubite ko batavuga rumwe n’Ubuyobozi buriho bwa ADEPR. Abari ku ruhembe ni Pastor Kalisa Jean Marie Vianne ari nawe muyobozi mukuru; Pastor Hakizimana Jean Baptiste ari nawe muyobozi wungirije ndetse na Pastor Rusatsi Jean – Umwanditsi.

Rev. Ntakirutimana Théoneste yakoresheje amagambo akakaye mu gusubiza Rev. Isaie

Mu ibaruwa yanditse kuwa 01/08/2023 ubwo yasubizaga ibaruwa imuhagarika ku Bushumba, Rev. Ntakirutimana Théoneste, wabaye Umuyobozi w’Ururembo rwa ADEPR muri Uganda, yavuze ko uwamuhagaritse ariwe Rev. Isaie Ndayizeye, nta bubasha abifitiye.

Ati “Nshingiye ku bubasha mpabwa n’uwampamagariye uyu murimo wa Gishumba, ukaba waremereye ikizira kwinjira ahera, ndaguciye, uzakomeza kuyobora uri igicibwa kugeza igihe Uwiteka azashyiriraho ugusimbura uzatunganya neza umurimo we”.

Ntiyarekeye aho ahubwo yamusabye “guhagarika ibikorwa by’itoteza n‘iyicarubozo ukomeje kunkorera witwaje kuba umuyobozi w’itorero nsengeramo n’ibindi byose unkorera ugamije kumvutsa umudedezo n’uburenganzira bwanjye nk’umunyarwanda”.

Rev Karangwa John uzi uburyohe bw’ingoma ya ADEPR yanze gukurwa amata ku munwa anibutsa ko Rev Ndayizeye ko ari umwana

Undi wambuwe ubushumba agahita abwiza inani na rimwe uwabumwambuye, ni Rev Karangwa John wahoze ari Umuvugizi Wungirije wa ADEPR ku ngoma ya Rev Karuranga Euphrem wasimbuye Bishop Sibomana Jean wavuye ku buyobozi azira "Dosiye ya Gisozi". 

Rev. Karangwa yanayoboye ADEPR Uganda. Ni umwe mu bapasiteri bamaze igihe kinini cyane mu murimo w'ubushumba kuko yabuhawe mu 1989. Icyo gihe Rev Ndayizeye yari afite nk'imyaka 5 ari na ho bamwe mu bapasiteri bakuru barimo na Rev Karangwa bahera bamwita umwana.

Mu ibaruwa ndende yo kuwa 30/07/2023, Rev Karangwa yaragize ati “Bwana Ndayizeye Isaie umuyobozi wa ADEPR, ndagira ngo nkumenyeshe ko ibaruwa yawe wanyandikiye kuwa 21/07/2023 nayibonye kuwa 27/07/2023 kuri Email yanjye no kuri Whatsapp.

Iyo baruwa ikaba yaravugaga ko unyambuye inshingano za gishumba. Ubu rero ndagira ngo nkumenyeshe ko udafite ubushobozi cyangwa ububasha bwo kunyambura izo nshingano za Gishumba kuko atari wowe wazimpaye.

By’ukuri inshingano za gishumba nazihawe mu mwaka wa 1989, nawe utekereze uko wanganaga icyo gihe, ndakumenyesha ko nakoreye Imana mu Itorero ryacu rya ADEPR mu nzego zose ndetse nkaba narakoze umurimo nahamagariwe neza n’ubu ndahamya neza ko nawe ubizi n’umutima wawe ko nta cyaha undega uretse kumpora ibwirizabutumwa.

Nkurikije ibaruwa yawe wanyandikiye, nsanga irimo ibitutsi byinshi no gusebanya ukoresheje inyandiko ndetse no gutesha umuntu agaciro. Nk’aho uvuga mu nyandiko yawe ko nakoze icyaha gikomeye, bigaragara ko icyo wise icyaha ari ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo twahamagariwe;

Yewe n’ibyo wise imyitwarire igayitse usanga n’ubundi ari rya vugabutumwa rya Yesu Kristo ushobora kuba urwanya. Ibyo wise amakosa byo usanga ari uguhindurira abantu kuri Kristo bava mu byaha. Hari n’ikindi wise icyaha ngo ni uguteranira mu yandi madini, nyamara ndagira ngo nkubwire ko ari Itorero ryacu rya ADEPR-PCIU wise ayandi madini kuko nzi ko nta handi nateraniye uretse ho.

Si ibyo gusa hari n’ikindi wise kwambuka imipaka; none se ni nde waguhaye akazi muri Gasutamo (Immigration) ko gukurikirana iby’abinjira n’abasohoka ku buryo wumva nagukoreye icyaha?. Ese aho ujya wibuka ko ADEPR PCIU nayibereye Umuyobozi! None kuyiteraniramo bibaye icyaha?

Ubu se ko wowe ujya uteranira muri Kiliziya Gatolika hari ubwo abanyetorero baguciye nkanswe jye wateraniye mu Itorero ryacu! Ndagira ngo nkubwire ko nzakomeza kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kuko butahagarikwa nawe.

Nongeye kukumenyesha ko mu bo wambura inshingano za Gishumba njyewe ntarimo kuko sindi umukozi ukoresha cyangwa uhemba, yewe sindi no mu bo ubereye umushumba. Ndagusaba rwose ko wavugurura ibaruwa yawe ndetse ugahagarika n’ibikorwa by’itoteza urimo unkorera n’urwango umfitiye ruturuka ku kuba waranshoye mu manza zose nagiye mbatsindamo kandi n’ubundi ari wowe waziteje.

Naho ubundi ibyo byose wise ibyaha byo ni ukugira ngo ujijishe abanyetorero bajye bagira ngo koko twakoze ibyaha. Ku bw’ineza yanjye wibuke ko ndi umunyarwanda udakwiye kugumya untoteza untesha agaciro imbere y’abo nayoboye nawe urimo.

Ndagira ngo nkwibutse indahiro warahiye uvuga ko uzubaha abakuru n’abakubanjirije mu murimo none ntiwabikoze watatiriye igihango wagiranye n’Itorero ndetse n’Imana. Dore twe n’abanyetorero bose ndetse n’abanyarwanda muri rusange icyo twari tukwitezemo cyo kutubanisha neza sicyo tukubonyemo ahubwo uraturyanisha.

Kubera iyo mpamvu, ndagusaba kwegura ku mirimo yawe kandi niba utabishoboye ndasaba Inama Nkuru y’Itorero ko yakweguza, niba kandi nayo itabishoboye, ndasaba RGB ari cyo kigo gishinzwe imiyoborere myiza mu nzego zose harimo n’amadini ko cyabikora kikakweguza;

Cyane cyane ko ari na cyo cyagushyizeho wizewemo ko uzubaka Itorero n’abanyetorero muri rusange none ahubwo urarisenye. Soma Yesaya 5:4-5. Nsoje nkwifuriza kwikosora no gukosora amakosa yose urimo kugenda ukora. Imana ibigufashemo".

Kutumvikana hagati ya Rev. Karangwa na ADEPR si iby’ubu ahubwo bimaze igihe. ADEPR ishinja Rev. Karangwa guta akazi akigira muri Uganda. Amakuru avuga ko bamugize umupasiteri usanzwe muri ADEPR Kamashashi muri Kicukiro, aho kuhajya ahitamo kwigira muri Uganda. Yasabwe ubusobanuro na Rev. Isaie Ndayizeye.

Umwe mu basesenguzi waganiriye na inyaRwanda, avuga ko kuba Rev. Karangwa yarabaye Umuvugizi wungirije, bakamugira umupasiteri usanzwe utanayobora Paruwasi, ni ukumumanura bikabije mu ntera. Yakabaye yarahawe nko kuyora Intara (Ururembo) cyangwa ndi mirimo yo hejuru. N’imishahara iratandukanye cyane.

Twifashishije imishahara yo ku bwa Bishop Sibomana na nyuma yaho gato, usanga Rev. Karangwa yaravuye ku guhembwa agera muri Miliyoni 2 Frw (ubwo yari Umuvugizi wungirije), akagirwa Pasiteri usanzwe uhembwa agera ku 100,000Frw gusa.

Ikindi ni uko nayo ashobora kuba atagera dore ko mu byo Rev Isaie Ndayizeye ashinjwa ndetse byababaje cyane abashumba ni ukugabanya bikabije imishahara y’abashumba aho bivugwa ko Mwalimu asigaye ahembwa hagati ya 20,000 Few na 30,000 Frw mu gihe mbere yahembwaga 80,000Frw.

Ibi ntibiri kure y’igisubizo Rev. Karangwa yahaye Rev. Isaie wari umubajije impamvu yataye akazi. Tariki 22 Kamena 2023, Rev Karangwa yasubije ko atigeze ajya mu bikorwa bya gishumba by’ivugabutumwa cyangwa ngo ahabwe inshingano ngo yange kuzikora.

Yagaragaje ko kuva mu 2021 yakumiriwe ku kuyobora amateraniro, gutanga igaburo, kubatiza, kwigisha ijambo ry’Imana, gusezeranya ndetse ntatumirwa mu nama za paruwasi n’iz’indembo. Birashoboka ko ari nayo mpamvu yahise yigira muri Uganda aho yari yubashywe cyane, bikaba byanamufasha mu mibereho.

Rev Isaie Ndayizeye yiswe umwana muri byose!


Abandikiye RGB basaba ko Komite Nyobozi ya ADEPR yeguzwa kuko yagiyeho mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bavuze ko ari 'abanyamuryango bo mu Itorero rya ADEPR baharanira imiyoborere myiza n'ijwi ry'abakristo bashaka impinduka nziza muri ADEPR'.

Kuwa 17/12/2020, bamwe mu bapasiteri bo muri ADEPR, bandikiye Ubuyobozi bukuru bwa RGB, basaba kubwirwa itegeko ryakurikijwe hashyirwaho Komite y'Agateganyo yari iyobowe na Rev. Ndayizeye. Bati "Haba harakurikijwe irihe tegeko mushingiraho mushyiraho Commute nyobozi iyobora ADEPR iriho ubu?".

Ni ibaruwa yateweho umukono na Pastor Karamuka Froduard ndetse na Pastor Kizibera Philibert, bayigenera Umuyobozi Mukuru wa RGB ariko kandi ibikubiye muri iyi baruwa banabimenyesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame n'abandi bayobozi bakuru barimo Perezida wa Sena;

Minisitiri w'Intebe, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda irwanya ruswa n'akarengane, n'abandi. Muri iyi baruwa basoza basaba ko Komite Nyobozi iriho yeguzwa kuko iriho mu buryo budakurikije amategeko.

Icyo gihe bavuze ko RGB yari ikwiriye kugisha inama abanyetorero. Bati "Niba RGB yarashatse gukemura ibibazo by'abanyamuryango bo muri ADEPR bakabakaba Miliyoni eshatu z'abanyamuryango bayo barimo abayobozi b'imidugudu barenga ibihumbi bine;

Hakaba abashumba ba za Paruwase 450, n'abashumba b'uturere 30, hakaba n'abashumba b'indembo 10; ese RGB muri aba bayobozi bafite umubare ungana utyo yaba yarabuze abo yagishamo inama yo gukemura ibibazo byo muri iryo torero itabatekerereje ngo ishyireho abo yishakiye?"

Pastor Philbert aganira na InyaRwanda, yavuze ko Komite iyoboye ADEPR igizwe n'abantu bakiri bato mu myaka, muri macye yabise abana, ndetse avuga ko nta n'uburambe bafite. Kuri we asanga byari bikwiriye ko umuntu uhabwa kuyobora ADEPR yaba ari umuntu ukuze mu myaka, by'akarusho ufite uburambe mu murimo w'ubushumba.

Ni ukuvuga hagashyirwaho imyaka runaka umuntu agomba kuba amaze mu Itorero kugira ngo yemererwe kuba Umuvugizi Mukuru. Yatanze ingero ko muri Kiliziya Gatolika no mu Itorero Angilikani bidashoboka ko umuntu yaba Musenyeri cyangwa Karidinali akiri muto mu myaka.

Ati: “Ariko impungenge twe dufite ni uko ababikora ntabwo tubona ko ubwo buryo ari bwo byagakwiriye gukorwa kuko ababikora nabo ni abana b'itorero, ariko uburyo twareba dusanga bidahwitse kubera ko ni abana, ni batoya mu itorero;

Kandi institution ni ikintu kinini gisaba abantu bakuze, abantu bagiteranireho muri rusange, bakicara ku bibazo bya institution uko biba byabonetse. Bariya rero impungenge dufiye n'undi wese yazigira, sinabo rwose, njye simbakondana ahubwo twandikiye twe RGB yabikoze kugira ngo yongere ibirebe, irebe n'uko byifashe;

Twaravugaga tuti abapasiteri nta burambe bafite, ni bato, abapasiteri ni nka babiri niba atari batatu, harimo n'abandi b'abadamu bato, bose ni bato, ni abantu b'aba Jeunes cyane.

Iyo mpamvu rero harimo impungenge, impungenge z'ubuto bwabo nta n'uburambe mu murimo, bisaba abandi bantu bari sage, bakuze, bafite esprit parental, ya kibyeyi, bakuze, bazi itorero neza, bagira impungenge za buri kintu cyose ariko bakanagifataho n'umwanzuro".

Rev. Isaie azizwa iki ko yagerageje gushyira mu ngiro ibyo yasabwe na RGB?


Tariki 08/10/2020 ni bwo Rev. Ndayizeye Isaie yahawe na RGB inshingano zo kuyobora komite y'inzibacyuho ya ADEPR, ikaba yari ifite igihe kingana n'amezi 12. Nk'uko byatangajwe na RGB, iyi Komite yashyizweho mu rwego rwo gushaka umuti urambye wo gukemura ikibazo cya ADEPR.

Iyi Komite y'inzibacyuho yari ifite inshingano z'ingenzi zikurikira; Kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z'imiyoborere n'inzego z'imirimo ndetse n'imikorere n'imikoranire muri ADEPR; Gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka ADEPR;

Gukoresha igenzura (audit) ry'imikorere, abakozi n'umutungo bya ADEPR kugira ngo rifashe muri ayo mavugurura; noKwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR. 

Rev. Isaie Ndayizeye waminuje mu bijyanye n'Uburezi, akihugura mu Miyoborere ndetse na Tewolojiya, kuwa 25/09/2021 ni bwo yatorewe kuyobora ADEPR muri manda y’imyaka 6 mu gikorwa cyabereye muri Dove Hotel ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Rev. Rutagarama Eugène yagizwe Umushumba Mukuru wungirije; Pasiteri Budigiri Herman agirwa Umuyobozi Nshingwabikorwa; Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi aba Gatesi Vestine, Uwizeyimana Béatrice atorerwa kuba Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga.

Kuva Rev. Ndayizeye ageze ku buyobozi uhereye igihe yatangiriye kuyobora Inzibacyuho (08/10/2020), hashize iminsi irengaho gato 1000 kuko iyo amaze yose hamwe ni 1,047. Iminsi asigaje ku buyobozi uhereye uyu munsi, ni iminsi 1,505 kuko manda ye y’imyaka 6 izarangira tariki 25//09/2027.

Imijugujugu akomeje guterwa ku bitugu, ndetse na byinshi ashinjwa n’abo yimye akazi, abaye ari umuntu utihangana yahita yegura. Biragoye kwemeza ko iminsi 1,505 asigaje azayimara ku buyobozi bwa ADEPR hatabayeho impinduka mu byo ashinjwa.

Mu byamufasha kuramba ku buyobozi harimo kuba yavugurura bimwe mu byo ashinjwa birimo nko gushyira ku ibere abapasiteri b’urubyiruko, abakuze bakabura akazi, kugabanya yihanukiriye imishahara y’abashumba, kwambura Ubushumba abo yabonyeho ibyo yita amakosa n’ibindi.

Akanyafu ni ingenzi ariko na nanone kwambura umuntu inshingano za Gishumba, niba yari Bishop cyangwa Pasiteri, ukabimwambura akaba umukristo usanzwe, ni igihano kiremereye cyane, byajya bikorwa nk’umwihariko ku byaha ndengakamere. Atari ukubihanisha uwagiye kubwiriza mu Itorero ritari iryanyu, cyangwa ibindi wakwita ibyaha byoroheje. Wa mugani se kuki we ajya gusengera muri Kiliziya Gatolika!!.

Urugero rwa hafi rwateje imvururu zikomeye ni ubuyo Abahoze ari Abayobozi ba ADEPR, Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana, bambuwe Inshingano n’amazina ya Gishumba, ubu bakaba basigaye kuri “Evangelists” [Abavugabutumwa]. Ubanza batanemerewe kuririmba muri korali.

Sinanze ko bahanwa, ariko ibihano byakoroshywa rwose, usabye imbabazi akaba yazihabwa igihe yaba koko azisabye bivuye ku mutima. Kuri ubu ubona ibihano bihari muri ADEPR wabyita nko gufungwa/gutengwa burundu kuko nta gihe kiba gihari bizarangirira. 

Umuntu abaye yananiwe kubahiriza amahame y'itorero runaka, yakabaye ahagarikwa/ahanwa ariko akemererwa gutangiza umurimo ahandi no kubwiriza mu yandi matorero akabikora nk'umushumba, abohotse. Naho igihe yambuwe ubupasiteri nk'uko biri gukorwa ubu, ntaho yajya ngo yemerwe, ahora yumva ari igicibwa. Kandi ikibabaje, nta n'umutima wo kumubabarira uba uhari.

Urugero hari umuhanzi wigeze kumara imyaka 5 asaba imbabazi barazimwimye kandi nabo atari shyashya. Icyakora zahinduye imirishyo, arazihabwa. Hari abapasiteri bamaze imyaka 4 batemerewe kubwiriza, hari abahanwe bazira kujya kubwiriza mu mahanga no kuri Youtube, ibintu mu by’ukuri bitari bikwiriye kuko ubutumwa bwiza ntibugira umupaka.

Nubwo Rev. Isaie Ndayizeye afite byinshi ashinjwa, ariko hari ibyiza akwiriye gushimirwa byagaragaye nk’impinduka nziza yazanye muri iri Torero ry’Abanyamwuka. Muri byo harimo kwagura ivugabutumwa ntirikorerwe gusa mu rusengero ahubwo akaba yarazanye uburyo bwo kwamamaza Yesu Kristo binyuze mu mikino cyane cyane umupira w’amaguru.

Yageze ku buyobozi, agorwa n’ikibazo cyo kwishyura amadeni yasizwe n’abamubanjirije, ariko magingo aya ageze kure ayishyura. Yateje imbere kwizigama hagati y’abanyetorero, urugero hagati ya Mutarama-Mata 2022 bizigamye agera kuri Miliyari 2 Frw.

Ageze kure umushinga wo kuzana Televiziyo ya ADEPR, wari warabaye baringa ku Ngoma zamubanjirije. Mu bijyanye n’abahanzi, yafunguye amarembo, ubu abahanzi ba ADEPR bari gukora ibitaramo bakishyuza, mu gihe mbere byari icyaha gikomeye.

Abahanzi n’amakorali basigaye bajya kuririmba mu Itorero ritari ADEPR, kandi mbere nabwo ntibyabagaho. Mbere, nta muhanzi cyangwa korali, bashoboraga gukorera igitaramo muri Hoteli, kuko basabwaga kuririmbira gusa mu nsengero.

Ariko ubu byarahindutse, ubu Shalom choir ya ADEPR Nyarugenge iri kwitegura gukorera igitaramo cy’amateka muri BK Arena kuwa 19 Nzeri 2023. Kandi hari amakuru ko bazaba bari kumwe n'umuhanzi ukomeye utari uwo muri ADEPR.

Injyana ya Hiphop yahawe umugisha, ubu n’amakorali asigaye ahimbaza Imana muri Rap. Urugero ni korali Umucyo ya ADEPR Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba, ikunzwe cyane mu ndirimbo ya Rap yitwa “Inzu Barayitaha” (Inzu Ikomeye).

Kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2023, ibikorwa byakozwe na ADEPR bifite agaciro ka Miliyari 14  Frw. Muri ayo mezi, ADEPR yakiriye abizera bashya basaga ibihumbi 42 mu gihugu hose. Bafashije abakristo kubaka uturima tw’igikoni turenga 13,000 mu gihugu hose.

Mu mezi 6 ashize ADEPR yafashije imiryango 2,000 yabanaga itarasezeranye hatitawe ko ari abanyetorero ahubwo ngo ni imiryango yose iri hafi y’aho insengero za ADEPR ziri. Inzu zisaga 600 z’abatishoboye zirimo gusanwa no kubakwa hirya no hino mu gihugu.

Mu Burezi, iri Torero rifite abayoboke bakabakaba Miliyoni eshatu, ryatanze inka 27, akaba ari mu rwego rwo guteza imbere gahunda yo kugaburira abana ku ishuri “School Feeding”. Ubuyobozi bw’iri Torero burashimira cyane abakirisitu “kuko itorero rya ADEPR rifite abakirisitu barikunda”.

Mu gusoza iyi nkuru, Abakristo ba ADEPR ntibakwiriye kogeza nk'abafana b'umupira, ahubwo bakwiriye kongera ibihe by'amasengesho, bagasengera Ubuyobozi Imana yabahaye, bakabusabira ubwenge mu myanzuro yose ifatwa. Bakwiriye kandi kubegera bakabagira inama zigamije kubaka Ubwami bw'Imana.

Guterana amagambo mu mabaruwa no mu itangzamakuru si wo muti. Bashakire hamwe umuti urambye w'uko bajya bikemurira ibibazo batagombwe kugora RGB ngo ibibakemurire, kereka niba koko "ari abana".


Rev. Ndayizeye asigaje iminsi 1505 ku buyobozi bwa ADEPR ariko ibitugu bye birembejwe n'imijugujugu


Rev. Ndayizeye arugarijwe cyane, ashobora kutarangiza Manda ye n'atabona inkunga y'amasengesho


Rev. Isaie yashyigikiye cyane ivugabutumwa rikorerwa hanza y'insengero

Rev. Karangwa John (ibumoso) yahoze ari Umuvugizi Wungirije wa ADEPR aho yari yungirije Rev Karuranga Euprem (iburyo)


Rev. Isaie Ndayizeye ari kurwanywa n'abarimo abazi neza uburyohe bw'intebe yicayemo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Xxxxg1 year ago
    Ariko njye murasetsa,ibyo muvuga ngo muri ADEPR ngo byanze gukemuka sinzi niba muba mwakoze ubucukumbuzi bw'imbitse ,abo ba pasteur mwarababajije musanga ibibagomba ntibabibonye? Cg mwari mwabona aba pasteur barigukora hari amatiku bafite ? .Hari n'umukristo muherutse kumva mu itangazamakuru usibye abashaka inyungu zabo bwite?. .Abo ba pasteur baba bafite ibyo bavuga ngo baranenga byinshi njye baransetsa najyaga numva kera bavuga ngo umurimo bari gukora ni umuhamagaro none bari kuburana amafaranga!!!! Ubanza noneho babasubijeho bahita basenya nibyagezweho uko mbibona!!!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND