Mu myaka 15 ishize, buri muntu muri Uganda ndetse na Afurika y'Iburasirazuba yagiye yumva mu matwi ye izina Edy Kenzo nk'umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Uganda.
Bitari mu magambo gusa, uyu muhanzi yagiye atwara ibihembo bitandukanye ndetse anahatana mu bihembo by'abahanzi bakomeye nka Grammy Awards aba umuhanzi wa mbere muri Uganda ubashije guhatana muri ibi bihembo.
Ku bw'imbaraga n'umuhate we mu muziki wa Uganda, byatumye Edy Kenzo atorerwa kuyobora ihuriro ry'abahanzi mu gihugu cya Uganda (Ugandan National Musicians Federation).
Ugandan National Musicians Federation (UNMF) yitegura kuzuza umwaka ishinzwe, yananiwe gukemura bimwe mu bibazo byatumye ishingwa, birimo kugabanya amakimbirane hagati y'abahanzi no guharanira inyungu z'abanyamuryango.
Nyamara nubwo Edy Kenzo yatorewe kuyobora abandi bahanzi bagenzi be kubera ubunararibonye afite mu muziki wa Uganda akurikije n'imyaka amaze mu muziki, hari abamunenze bavuga ko atazabasha kuyobora abandi bahanzi cyane ko atigeze yiga.
Edy Kenzo wagarukiye mu mwaka wa Gatatu w'amashuri abanza, yavuze ko agiye kuyobora abahanzi atari abantu b'intiti ku buryo bizamusaba ubumenyi bwo mu mashuri nubwo nyuma Sheebah Karungi yaje kumurwanaho akamwigisha Icyongereza.
Akimara kugera ku ngoma, yagiye ananizwa cyane mu kazi ndetse na zimwe mu ntego za UNMF ntizagerwaho nk'uko byari biteganyijwe.
Amakimbirane mu bahanzi yakomeje kwiyongera bigera no ku rwego rwo kurwanira mu ruhame, guhuza ibikorwa by'umuziki ku bahanzi barenze umwe ndetse n'ibindi byagiye bigaragaza intege nke za UNMF.
Ibintu byakomeje kuzamba ubwo umuhanzikazi Spice Diana yatangazaga ko yeguye ku mwanya wa Vice president wa UNMF ndetse ko avuye no muri iryo huriro ry'abahanzi.
Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Mbu, uyu muhanzi ubwo yabazwaga niba nta bwoba afite bwo kutakaza inshingano ze muri UNMF, yavuze ko nta bwoba afite kuko nta muntu wamukura ku mwanya we.
Eddy Kenzo yagize ati "Ibyo byashoboka bite? Ndi umuhanzi urimo kurwana ku muziki. Ndimo nkora ibintu nzi neza. Abo bavuga ibyo gutakaza inshingano zanjye ni abaturwanya."
Yavuze ko mu myaka 15 amaze mu muziki, atari igihe gito kandi ko azakorera abahanzi bagenzi be bo muri Uganda kugira ngo batere imbere kandi niyo atakomeza ntacyo yaba yishinja kuko ntawe yishe cyangwa ngo yibe.
Edy Kenzo yagize ati "Maze hano (mu muziki) imyaka 15 kandi ndabishimira. Niba ari ibirangirira aha byarangira mu gihe nta muntu nigeze nica cyangwa ngo nibe nta kibazo mfite."

Umuhanzi Edy Kenzo asanga kuba atarize bitamubuza kuyobora abandi bahanzi muri Uganda kuko umuziki awumazemo imyaka 15.
Edy Kenzo niyo yavanwa ku buyobozi bwa UNMF nta kibazo abibonamo kuko nta muntu yahohote
Spice Diana aherutse kwegura ku mwanya wa Vice President anikura muri iri huriro ry'abahanzi muri Uganda.