Umuraperikazi Uzamberumwana Oda [Oda Paccy] yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise ‘Ngicyo’, atangaza ko ishingiye ku kugaragaza ko amahitamo buri wese afata mu buzima bwe agira ingaruka nziza cyangwa se mbi mu gihe kizaza ndetse n’icy’ubu.
Uyu muhanzikazi yasohoye iyi ndirimbo yakozwe mu buryo
bw’amajwi (Audio) na Producer X naho amashusho akorwa na Fayzo Pro, kuri uyu
wa Kane tariki 10 Kanama 2023.
Ni nyuma y’iminsi yari ishize ayikanguriye abakunzi be.
Ucyumva izina ry’iyi ndirimbo, wagira ngo afite ibindi yashakaga kuririmba
bitewe n’uko uyumva.
Iyi ni imwe mu ndirimbo zigize uruhererekane rw’indirimbo
agomba gushyira hanze mu rwego rwo kugaragaza ko urugendo rushya rw’umuziki
yatangiye.
Aherutse kwandika kuri konti ye ya Instagram ateguza
abahanzi batakoresheje neza igihe yatanze ko yagarutse, kandi atiteguye
gusubira inyuma.
Ati “Hashize iminsi myinshi, natanze umwanya uhagije
wo kwisanzura, natanze amahirwe kuri benshi niba utarayakoresheje warahombye. Ndi
mu nzira nje kubaha ibyo mutabahaye.”
Oda Paccy yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo ‘Ngicyo’
ivuga ku buzima busanzwe abantu babamo umunsi ku munsi.
Avuga ko ari indirimbo isaba ko buri wese ayitega
amatwi kugirango abashe kuyisobanukirwa yumve ko buri wese amahitamo akora
agira ingaruka ku buzima bwe.
Ati “Buri wese uyumva neza ijambo kurindi araza
kubasha kumva ko amahitamo agira uyu munsi ariyo amufasha mu buzima bw’ejo
hazaza. Niba uhisemo nabi bikugiraho ingaruka.”
Uyu muraperikazi umaze imyaka irenga 15 ari mu muziki,
avuga ko yahimbye iyi ndirimbo ashingiye ku myitwarire y’urubyiruko rw’iki gihe
aho usanga basaranganya ibintu byinshi bitewe n’ibigare buri umwe yayobotse.
Avuga ko atari urubyiruko kuko iki kibazo ukibona no
mu bakuru. Ati “Ku buryo usanga niba ari nk’ibiyobyabwenge hari ubwo birangira
wisanze ubinywa kubera ikigare cyangwa se abandi baguhaye ngo unyweho/usomeho.”
“Cyangwa se ugasanga ntubasha no kurinda ubuzima bwawe
nibyo ukora ukananirwa no kwirinda.”
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NGICYO’ YA ODA PACCY
TANGA IGITECYEREZO