Kigali

Uko Bruce Melodie yashyize iherezo ku makimbirane yari hagati ya Harmonize na Bahati-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/08/2023 14:19
0


Mu 2020 umuhanzi Bahati yabwiye Harmonize kudahirara ashaka kuvuga nabi akaboko kamufashije igihe kinini- Ni ijambo yakoresheje ashaka kwihaniza uyu muhanzi wari umaze igihe ugaragaza ko inzu y'umuhanzi ya WCB ya Diamond yamunyunyuje imitsi, no kuyisohokamo bikaba ah'Imana.



Bahati yabwiraga Harmonize gutuza agaca bugufi akubaha abakuru. Uyu muhanzi yavuze ko yakuriye mu muryango n'idini iwabo bamutoza kubaha abamuruta. Yabwiye Harmonize ati "WCB ni So na Nyoko."

Yagiraga inama Harmonize yo gusaba imbabazi Diamond agasubira muri WCB cyangwa se agakora umuziki ku giti cye, ariko atavuze nabi umuryango wamureze.

Ibi byakurikiwe n'amagambo akarishye yagiye avugwa na Harmonize avuga ko mugenzi we Bahati yivanga mu mikorere ye ya buri munsi. Kuva icyo gihe ntibigeze bahura, buri umwe yahoraga ashotora undi.

Byageze aho Harmonize atuza ntiyongera kuvuga ku bibazo yagiranye na Bahati. Ndetse yikuye mu bantu bakurikira [Follow] Bahati kuri Instagram.

Ibi byatumye ariko Bahati abwira Harmonize ko ari ikigwari, rimwe na rimwe akajya amushishikariza kuvuga.

Bahati yigeze kwandika ati "Abanya-Tanzania ndabakunda. Namenye ko Harmonize ari ikigwari. Yavuye mu bantu bankurikira kubera ko gusa adasha kumva ukuri..."

Mu 2019, nibwo Harmonize yavuye muri WCB ya Diamond abashinja gutwara inyungu nini mu byavaga mu muziki we.

Hari amafaranga yasabwe kwishyura kugirango ibihangano bye abigireho uburenganzira, bituma agurisha imwe mu mitungo ye irimo n'inzu abasha kubona amafaranga yo gutanga.

Mu Ugushyingo 2022, nibwo Bruce Melodie yagize uruhare rukomeye mu gushyira akadomo ku nzigo yari hagati ya Harmonize na Bahati yari imaze imyaka n'imyaka.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Bruce Melodie yavuze ko yafashe kiriya cyemezo kubera ko atari kwemera ko inshuti ze zibana zirebana ay'ingwe.

Bruce Melodie asobanura ko yaba Harmonize ndetse na Bahati, buri wese afite ubuzima babanamo bitandukanye na mugenzi we. Avuga ko Harmonize ari inshuti ye yihariye kandi yamubereye umuvandimwe.

Bahati amavuga nk'inshuti ye mu buryo bukomeye, kuko inshuro nyinshi yagiye ajya muri Kenya yagiye amwakira 'nk'uko nanjye yaje hano nkamwakira'.

Uyu muhanzi avuga ko kumva ko inshuti ze ebyiri zagiranye ikibazo atari ibintu yari kwihanganira. Ati "Rero kumva ko inshuti zawe ebyiri zagiranye ikibazo njyewe ntabwo mbyumvamo ibintu bya hatari. Yego! Bagiranye ikibazo ntahari nanabizi, igihe kiragera tuza guhurira Kampala mu iserukiramuco rya Eddy kenzo."

Bruce Melodie avuga ko yabashije gukuraho inzigo yari hagati ya Harmonize na Bahati kubera ko 'bari basanzwe baziranye'. Avuga ko bitari kumushobokera iyo haba haba hari umuhanzi umwe muri aba bataziranyi.

Uyu muhanzi avuga ko indirimbo 'Diana' yakoranye na Bahati ari umusaruro w'ubushuti bw'abo.

Kandi ngo Bahati yigeze kumwereka ubutumwa yamwandikiraga ku mbuga nkoranyambaga mu myaka ishize bataramenyana amusaba ko bakorana indirimbo.

Bruce avuga ko atari aziranyi na Bahati, ariko ko aho yamumenyeye akamenya ko ari umuhanzi ukomeye muri Kenya hari 'icyubahiro namugombaga'.

Kuri we, avuga ko iyi ndirimbo yakoranye na Bahati iri mu murongo wo kuzamura urwego rwe rw'umuziki ku rwego Mpuzamahanga.


Bruce Melodie yatangaje ko yahuje Bahati na Harmonize bashyira akadomo ku makimbirane yabaranze mu gihe cy’imyaka ibiri


Bruce Melodie avuga ko Bahati yagiye amwakira mu bihe bitandukanye muri Kenya


Bruce avuga ko Harmonize yamubereye inshuti n’umuvandimwe bamaze kunyurana muri byinshi 


Bahati yakunze kumvikana kenshi mu itangazamakuru ashotora Harmonize


Bruce Melodie yunze Harmonize na Bahati nyuma y’uko bahuriye mu iserukiramuco rya Eddy Kenzo muri Uganda 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DIANA'

">

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BRUCE MELODIE

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND