RFL
Kigali

Huye yazize iki? Yahoze ari Igicumbi cy’Imyidagaduro none yabaye intabwa

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:10/08/2023 14:01
0


Imyaka ibaye 13 abantu batuye impande zose z’igihugu bibaza ku bintu biri kubera mu karere ka Huye. Uburyo hakonje ndetse hanatuje cyane mu buryo budasanzwe kandi nyamara ariho higeze kuyobora mu myidagaduro yose y’u Rwanda.



Abize i Ruhande mu yakoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda(NUR)  mbere ya  2011, nibazibagirwa  ahantu nka Sombolelo, Melo Tuist Club (Hotel Faucon) na Club Universitaire   uko byabaga bimeze(Harashyaga),gusa ubu   byabaye amateka , kubibaza umwana  urimo kwiga UR  ubu ni umunigira ahatari  umuhogo.

Kuri ibi hiyongeraho Igitarambo cy'imbaturamugabo cyabaga hasojwe Induction Weekd, cyatumirwagamo abahanzi babaga bagezweho icyo gihe  mu rwego rwo guha ikaze  abanyeshuri bashya baje gutangira  umwaka wa mbere  muri Kaminuza 

Intara y’Amajyepfo, akarere ka Huye ni hamwe mu hahoze ari igicumbi cy’imyidagaduro ndetse n’umuziki  mu gihugu hose ugereranyije n’ahandi hose yewe naho twakwita i Kigali ntihakoragaho. Ibi byabaye mu gihe kingana n’imyaka isaga hafi 13 bikaba byaragirwagamo uruhare rukomeye na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) yahabarizwaga, gusa ubu bikaba byarahindutse (UR), Kaminuza zarahujwe ziba imwe zisigira agahinda,ubwigunge, ubukene no kwiheba umujyi wa Huye.

Muri iki gihe iyi Kaminuza yari icumbikiye impano nyinshi kandi zigiye zitandukanye kurenza ahandi hose mu gihugu bigendanye n’uko ariho habarizwaga urubyiruko rwinshi kandi rufite impano bigasunikira Huye kuyobora utundi Turere mu kuryoshya uruganda rw’imyidagaduro.

Iki gihe mu karere ka Huye habaga hashyushye cyane, ariho haturukaga ibikorwa byinshi bigendanye n’imyidagaduro kurusha ahandi mu gihugu.

 Aha rero twavuga indirimbo zigiye zitandukanye nshyashya zabaga zikunzwe cyane kurusha iz’ahandi, ibitaramo by’akataraboneka byahategurirwaga, imbaga y’abantu igaturuka hirya no hino mu gihugu ije mu karere ka Huye kuharuhukira ndetse no kuharira amafaranga yabo, tutibagiwe n’abantu babaga baje kureba ibyamamare babaga bamaze igihe bumva mu ndirimbo zitandukanye kuri radiyo cyane ko n’iterambere ryari rikiri hasi. Imbuga nkoranyambaga zikwirakwiza amashusho n’amafoto byabahanzi zari zikiri ku rwego rwo hasi kuko uwazigonderaga yabaga yifite ku rwego rwo hejuru,  hano umuntu yashoboraga no kumara imyaka 5 atarabona umuhanzi akunda nubwo yaba no ku ifoto gusa.

Kuva mu 2006 nibwo hatangiye gushyuha cyane ubwo abahanzi bamenyekanye cyane muri icyo gihe ndetse nanubu bakigerageza bari bafite umuvuduko udasanzwe mu mikorere y’indirimbo, bakanabikora babikunze cyane bakanarangwa n’urukundo rudasanzwe  no  kwhangana biri mu byatumaga abaturage babakunda cyane. Aha twavugamo nka Tom Close mu ndirimbo ze zakunzwe  harimo: Isi, Ibintu byarahindutse, Ndinda Tujyane  n’izindi.

Hari kandi n’itsinda rya Dream Boys  ryari rigizwe na Platin P, na TMC( gusa kuri ubu ryarasenyutse) nabo bari bakunzwe mu ndirimbo zirimo: Magorwa, Nakwanditse Ku mutima, Baramponda, Data ni nde n'izindi nyinshi.

Ntitwakwibagirwa kandi irindi tsinda ryabicaga bigacika ariryo Urban Boyz( naryo ryamaze kuba ritandukana)  ryamenyekanye mu ndirimbo zirimo: Sindi indyarya,  Umwanzuro  n'Indahiro  zaciye ibintu mu 2011,Umfatiye runini na Riderman, Kelele ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye. Si aba bahanzi gusa bari bahari kuko bari benshi cyane gusa bitewe n’imikorere yabo byatumye Huye ijya ku isonga mu turere dushyushye cyane kurusha utundi mu gihugu.

Nyuma y’aba haje kuzamo na Alex Muyoboke atangira kureberera( manager) inyungu abahanzi batandukanye bakoreraga mu karere ka Huye aha twavugamo: Tom Close (2006-2010), The Ben (2008-2010),Dream boys(2011-2012), Urban Boys (2012-2013) nka bamwe mu bahanzi bari batangiye gufata imitima ya benshi cyane.

Si abahanzi gusa batumaga imyidagaduro y’i Huye iryoha gusa kuko n’abanyamakuru babaga babifitemo uruhare rukomeye cyane cyane babarizwaga mu gisata cy’imyidagaduro, abo banyamakuru ni Mike Karangwa, Claude  Kabengera ,Henri Jado Uwihanganye na  Ally Soudy (bakoraga Salus Relax) bakaba  barakoreraga kuri Radio Salus radio ya Kaminuza y’u Rwanda. Aba banyamakuru kandi batangije irushanwa ryitwa Salax Awards bafatanyije na Emma Claudine; ni ibihembo by’ahatanirwagamo n’abafite impano zitandukanye, utsinze akabyegukana.

Ibi bihembo umuntu utarabinyuragamo ntabwo yabaga azwi mu muziki icyo gihe, niho wasangaga abandi bahanzi bari bakomeye bava mu bice bitandukanye by’igihugu harimo n'ab’i Kigali bakamanuka i Huye baje  muri ibyo bihembo.

Ibi byose byabereraga mu nzu mberabyombi iherereye muri kaminuza( Main Auditorium),  iyi nzu ibitse amateka adasanzwe kandi atangaje mu ntara y’amajyepfo yose bitewe n’ibitaramo bikomeye byo mu Rwanda byayibereyemo ndetse n’ibindi mpuzamahanga byayibereyemo. Mu busanzwe iyi nzu yakira abantu bari hagati y’1500 na 2000.

Iyi nzu yakiriye ibyamamare mpuzamahanga twavuga nka Eddy Kenzo kuva muri Uganda, Roberto kuva muri Kenya, Jackie Chandiru kuva muri Uganda ndetse hari n’ubwo umuhanzi w’icyamamare ku mugabane wa Afurika  ubarizwa muri RD Congo, Koffie Olomide yari agiye kuza kuhataramira bipfa ku munota wa nyuma.

Iyi nzu mberabyombi twayifata nka BK Arena y’iki gihe kuko naho umuhanzi wese yifuzaga kuyitaramiramo abakunzi be, ubwo ni ukuvuga ngo umuhanzi utarabashaga kuhabona umwanya ngo ahataramire nawe yumvaga ntaho aragera icyo gihe uko yabaga ameze kose.


Kuririmbira muri Grand  Audi  ubwabyo byari ubwamamare


Muri iyi nzu haberagamo amarushanwa atandukanye n’ibirori byo gutanga ibihembo. Aha twavuga nka Salax Award nka kimwe mu bihembo byari bikomeye byabaga mu gihugu muri kiriya gihe, twavuga kandi amarushanwa yabaga ahatanyemo abanyeshuri ubwabo bigaga muri kaminuza y’u Rwanda.

Urugero twatanga hano ni uko haberagamo irushanwa ry’abakobwa ryitwa Nyampinga wa Kaminuza( Miss Campus), nubwo naryo ryaje guhagarara ku mpamvu z’ibyaberagamo bitari byiza nka ruswa y’igitsina n’ibindi bikandamiza umwana w’umukobwa. Michelle Iradukunda( Michou) ni umwe mu banyamakuru bahagaze neza kuri ubu mu Rwanda ntawatinya kubivuga dore ko ariwe uyobora KC2 (Shene ya RTV y’urubyiruko), nawe akaba yaritabiriye iri rushanwa ry’ubwiza biri no mu byamwongereye amahirwe yo kwitabira Miss Rwanda.


Huye niyo yari ifite abatunganya imiziki bakomeye ( producers) mu gihugu cyose, umuhanzi utarakoreraga indirimbo I Huye yabaga nta ndirimbo irenze yitezweho. Urugero ni nyakwigendera Dr Jacques Production wari ikimenyebose muri kiriya gihe kubera kurambika ibiganza ku ndirimbo nka Icyicaro yamenyekanishije Urban Boyz ikabambutsa Nyabarongo bagashinga imizi mu murwa babikesha iriya ndirimbo.

Ibi byose muri iyi myaka byaberaga mu karere ka Huye, abaturage baho bahora bashyushye, bahora mu bitaramo bitandukanye, impano zitandukanye zigenda zihaboneka, umuntu wese yumvaga yarira amafaranga ye i Huye nk'uko muri iki gihe umuntu wese aba yumva yarira amafaranga ye i Kigali cyangwa se i Rubavu.

Muri iriya myaka, abantu bafite utubyiniro batumiraga abahanzi bakomeye bakaza bagataramira abaturage, abashoramari icyo gihe bateguraga ibitaramo bikomeye bakarekura amafaranga bagatumira abahanzi bakomye bakaza bagashimisha abafana babo. Buri Weekend habaga hateganyijwe igitaramo gikomeye muri Huye: cyabera mu nzu mberabyombi cyangwa se kikabera mu tubyiniriro, icya mbere ni uko hagombaga kuba igitaramo. Aha byaragoranaga kumara ibyumweru 2 nta gitaramo gitumiwemo abahanzi bakomeye kibaye, ibi byakomezaga kugira Huye kamwe mu Turere dukomeye mu myidagaduro kurenza na Kigali.

Ibi byatumye abantu b’inkwakuzi bahita  baturuka impande n’impande baza gutura i Huye baje kuhakorera ubucuruzi butandukanye kuko babonaga ari ahantu ho gucururiza kandi ukahungukira mu buryo bwihuse cyane. Mu busanzwe n’ubundi umuntu ategura umushinga yabanje kwiga aho kuwukorera. Ni muri urwo rwego Huye yabonye abimukira benshi baje kuhakorera ubushabitsi nk’ahantu heza ho gukorera.

Ese kuri ubu byaba bihagaze gute?

Umuntu  wese ufite aho ahurira n’imyidagaduro yaba umunyamakuru cyangwa se umukunzi w’imyidagaduro yibaza iki kibazo kigira kiti “ Huye yazize iki”?.

Hano nta kindi kiba kivugwa yazize, haba hibazwa icyaba cyarabaye kugira ngo Huye yo muri 2013 ikonje kugera ku rwego rwo hejuru kandi ariyo yigeze kuba igicumbi cy’imyidagaduro, igihugu cyose kibizi.

Huye kugeza ubu ni Akarere gashobora no kumara amezi arenga atatu nta gitaramo kihabereye  n’umuntu ugerageje kugitegura azana wa muhanzi wa make akenshi abantu baba batazi ugasanga nabwo batakitabiriye.

Ese ibi byose byatewe n’iki kugira ngo bigere kuri uru rwego?

Abantu benshi iyo ugerageje kubabaza kuri iyi ngingo batunga agatoki Kaminuza ku kigero cyo hejuru  nk’imwe mu byatumye Huye ikonja cyane. Uti gute?, mu myaka yatambutse impamvu habaga amarushanwa atandukanye, ni uko akenshi nabwo byabaga byagizwemo uruhare na Kaminuza, ni ukuvuga ngo umuntu yazanaga igitekerezo n’uburyo ikintu kizakorwamo hanyuma Kaminuza ikamuha ibyangombwa nkenerwa byo gukoresha icyo gikorwa. Urugero twavuga ibikoresho, Sonolisation, inzu mberabyombi “Main auditorium” n’ibindi byinshi bitandukanye.

Ariko muri iki gihe nushatse kugerageza kugitegura hari bimwe ashobora kugenda abura. Muri iyi minsi inzu mberabyombi yo muri Kaminuza isigaye iberamo ibintu byinshi cyane ku buryo bigoye, guhita uyihabwa ukimara gutegura icyo gukora kuko inshuro nyinshi bigusaba gutegereza.

 Iyo hatarimo inama, haba harimo abitoza kubyina gakondo cyangwa se abari gusengeramo. Ibi bigaca intege umuntu waba ashaka kwigeragereza amahirwe yo kwitegurira igitaramo cyangwa amarushanwa runaka.

Muri make ubundi nta kuboko kwa Kaminuza kurimo kandi tuzi ifite byibuze 70% by’imyidagaduro ibera muri Huye. Bivuze ngo nitabyitaho bizadindira.

Indi mpamvu iri mu bituma i Huye haba ubwigunge bukabije ni uko habayeho kwitandukanya kwa kaminuza y’u Rwanda, ni ukuvuga ngo ikiri NUR/UNR byari byoroshye cyane kuko impano zose zabaga ziri ahantu hamwe bityo kuzitaho byabaga byoroshye cyane, mu gihe ariko bamwe bari i Musanze, abandi I Huye abandi Nyagatare hano byagorana cyane guhuza izo mpano z’abantu.

Si ibyo gusa kuko kandi Radiyo Salus  yari izwiho kuzamura impano z’abantu bagiye batandukanye, bitewe nuko icyo gihe yari mu maradio make cyane yumvwaga ariko kugeza  ubu hamaze kugera ama radio menshi ndetse anafite imirongo ngenderwaho itandukanye.

Ibi byaje guhumira ku mirari mu 2012  kuko nyuma yo guhuza za Kaminuza , icyari NUR kikizanga muri UR,  Ishuri ry'Itangazamakuru ryimuriwe i Kigali,  ibya Radio Salus bisa n'ibisubiye inyuma kuko ibiganiro byari bikomeye byose byimukanye n'abanyamakuru babikoraga i Kigali cyane ko benshi muri bo bari Abanyeshuri.Nubwo iri shuri  ryasubiye i Huye kugeza ubu Salus ntirabasha  kongera  kwihandagaza  muri bya biganiro byakundwaga  na bose kugeza no ku yonka.



Abitabiriye iki gitaramo nibo babara inkuru(Ibintu byari ibicika).

Abagiye  muri After Party  y'iki gitaramo  bakubwira uko byari bimeze  ahitwa IRST  hanakundaga kubera  ibirori nk'ibi wumva  amahumbezi  ya Abertum .

Abashoramari kandi ba Huye ntabwo babishyiraho umutima wo kuba bakongera kuzamura imyidagaduro ngo babe bategura ibitaramo bikomeye, batumire abahanzi bagezweho nk'uko byari bimeze mu myaka ya kera. Abenshi iyo batumiye abahanzi bizanira babandi nabo baba bacyishakisha mu ruganda bataramenya ibyo barimo nabo ubwabo, ibyo bigatuma nta muntu ujya muri icyo gitaramo.

Mu by'ukuri Huye yari igicumbi cy’imyidagaduro, abantu babonye ibyamamare mpuzamahanga, bikomeye cyane ku Isi, ubwo rero kujya kumuzanira umuhanzi udafite nibura indirimbo 3 zizwi aho nta muntu wakwirirwa ajyayo rwose.

 Igihari cyo abashoramari bo muri Huye bafite ubwoba bwo guhomba, nyamara igitaramo cyabaye ku itariki 5 kanama 2023 cyitwa 60 years of Mukura cyagakwiye kubasigira isomo no kwiga uburyo igitaramo gitegurwa.

Mu byukuri cyari igitaramo giteguye neza kandi giteguranye ubuhanga ndetse n’abantu bacyitabiriye bari benshi cyane, ubona ko abantu bishimye cyane bongeye gusubira muri bya bihe bya kera byo kuryoherwa n’ibitaramo. Impamvu nta yindi ni uko icya mbere harimo abahanzi bakenewe n’abantu bose( harimo amazina akomeye) icya 2 cyabereye mu gihe cya nyacyo, gufatirana abantu baje kureba umupira wahuje Apr na Mukura ni igitekerezo kiza.

Abashoramari b’ahandi baraza bakabarya amafaranga barebera

Abanyamakuru benshi baherereye i Huye usanga babirimo batabikunze n’umutima wabo wose, abakoze muri 2013 mu  by'ukuri  nta mafaranga cyangwa se ubushobozi wavuga ko babarushaga ariko bo bitewe no gukunda ibintu byabo barimo, byatumaga bakora iyo bwabaga bagaharanira guteza imbere ibyo barimo.

Kugeza na n'ubu Ally Soudy ni urugero rwiza rw’umuntu uzi icyo aharanira, imyaka ibaye myinshi ariko uyu mwuga we aracyagerageza kuwukora bikwiye, azamura abandi nk'uko yabyiyemeje. Aherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 akora igitaramo cy’amateka cyasize inkuru  i musozi ndetse gitanga umukoro ku bantu bose baba mu myidagaduro.

Mu gihe abanyanyamakuru b’i Huye, abenshi babijyamo ariko atari ukuvuga ngo icyo  bagiyemo banacyitangira, abensi baba bishakira kwamamara kandi badafite ikintu cyatuma bamamara. Mbese ntacyo bafite babwira abanyarwanda aka ya mvugo y’ubu ( Famous).

Kigali yakujeho Huye mu buryo bwose bugaragara, mbere na mbere kuri ubu Huye ntaho yakora Kigali kukijyanye n’ibikorwa remezo, urugero Bk Arena. Impamvu mbere ibitaramo byinshi byazanwaga i Huye ni uko ariho hari inzu mberabyombi ikomeye ifite ubushobozi bwo kwakira ibyo bitaramo mpuzamahanga, gusa ariko kuri ubu ntabwo bajya kuzana igitaramo i Huye ahantu hajya abantu 2,000 basize ahajya ibihumbi 10,000, ahandi hajya 15,000 (Canal Olympia) ahajya 3000 (Camp Kigali) n’ahandi. Ubwo birasaba ko abantu b’i Huye aribo bihagurukira bakishakira inzira yabo ibakura muri uyu mwijima barimo.

Kugeza ubu i Huye iyo hagerageje kuzamuka umuhanzi agakora akaririmbo kamwe, ahita yimukira i Kigali akaba ariho ajya gukomereza ibikorwa by’umuziki nyamara asize  iwabo nubwo muri iyi myaka nta banyempano bashya bagituruka i Huye wagirango byahwaniyemo.

Si umuhanzi gusa kuko n’utunganya indirimbo ( producer) iyo abonye ko hari akantu amaze kubona, abonye ko yabasha kwikodeshereza inzu i Kigali ahita afata iyihuse akaba ariho ajya kwibera. Huye igasigarira aho ubwo.

Mu mitegurire y’ibitaramo bimwe na bimwe haba harimo ubujiji, ni ukuvuga ngo umuntu ategura igitaramo aho kugira ngo acyamamaze kuri radiyo zikorera mu Karere kizaberamo agatangira akoherereza abantu ama affiche ngo bashyire ku mbuga nkoranyambaga nka za WhatsAp , Facebook n’ahandi ntabwo ibyo byamenyekanisha igitaramo kikitabirwa kuko abenshi baracyizerera ku byaciye kuri radiyo. Icyo gihe arashya ntakintu akuramo yewe nayo yashoye ntapfa kuyagaruza.

Mu busanzwe, abanyeshuri ba Kaminuza ndetse na IPRC nibo ibitaramo biba birebaho cyane ugereranyije n’abandi bantu, ugasanga umuntu ateguye igitaramo mu kwezi hagati kandi ubwo abanyeshuri baba batarabona amafaranga abatunga, uwo nawe ahita ashya ntiyongere kugaruka gutegura.

Nta gahunda zifatika abantu bari mu gisata cy’imyidagaduro bafite, bahana umunsi wo kuganira ku igaruka ry’imyidagaduro i Huye , bakicara bakabiganira ndetse bakanabinoza bagahuza gahunda zose n’ibyo gukorwa, ariko iyo bamaze guhaguruka bihinduka amasigaracyicaro.

Kugeze ubu mu Mujyi wa Huye harimo ahantu hatandukanye 

Ibyabaye mu myaka ya 13 ishize, abantu batuye  i Huye babishatse bakongera bakabigarura, kuko nta rirarenga igisabwa ni ubufatanye hagati yabo, guhuza n’inzego zibishinzwe, kutaba nyamwigendaho, kudashaka kwikubira ndetse n’ibindi byinshi twagarutseho muri iyi kandi n’ibindi tuzagenda tubigarukaho mu nkuru zacu z’ubutaha.

Huye imwenyura iyo Kigali yamanutse



Huye ikumbuye abahanzi nk'uko byahoze kaminuza itarahuzwa ngo ibe imwe na Salus icike intege

 Kubwimana Dieudonné (Contributor)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND