Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yatangaje ko yakozwe ku mutima n’itsinda ry’abaririmbyi b’i Kigali ryamususurukije mu ndirimbo zubakiye ku rurimi rwa Malagasy rukoreshwa muri kiriya gihugu, ubwo yari mu rugendo rw’akazi mu Rwanda.
Andry Rajoelina yakoreye urugendo rw’akazi rw’iminsi
itatu mu Rwanda, rwatangiye ku Cyumweru tariki 6 Kanama 2023 arusoza ku wa 8
Kanama 2023.
Ni urugendo rwabimburiwe no kwakirwa na mugenzi we
Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro bagirana ibiganiro byihariye.
Nyuma ibihugu byombi byasinye amasezerano agamije
guteza imbere ishoramari n’imikoranire hagati y’inzego z’abikorera ndetse n’ubucuruzi.
Ku wa 8 Kanama 2023, Perezida Kagame yakiriye ku meza
mugenzi we wa Madagascar, Andry Rajoelina, mu muhango wabereye muri Kigali
Convention Center.
Muri uyu muhango, Kagame yashimye Andry ku bwo gusura
u Rwanda, amwizeza ko ibihugu byombi bizakomeza gukorana mu rugendo rw’iterambere
ruhanzwe amaso.
Kuri uyu wa 9 Kanama 2023, Perezida Andry Rajoelina
yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko yakozwe ku mutima n’itsinda ry’abaririmbyi
ry’i Kigali ryamususurukije ririmba indirimbo zubakiye ku rurimi rw'abanya-Malagasy.
Yavuze kandi ko yishimiye uburyo Kigali Convention
Center yacanye amatara agaragaza amabara y’idarapo ry’igihugu cya Madagascar mu
rwego rwo kumwakira.
Tugenekereje mu Kinyarwanda ubutumwa bwe, yagize ati “Ubwo
twasangiraga ifunguro ry’abakuru b’Ibihugu ryateguwe na Nyakubahwa Paul Kagame,
nashimishijwe na byinshi ariko nakozwe ku mutima cyane n’itsinda ry’abaririmbyi
baririmbaga indirimbo z’abanya-Malagasy ndetse n’ubwiza bwa Kigali Convention Center
igaragaramo amabara y’ibirango byacu. Tubeho mu bushuti Madagascar n’u Rwanda.”
Imibare igaragaza ko ruriya rurimi ruvugwa n’abantu
Miliyoni 25 bo muri Madagascar no mu birwa bya Comore. Ni ururimi rukoreshwa
cyane n’abo mu Burengerazuba no mu Burasirazuba, no mu murwa Mukuru wa
Madagascar, Antananarivo.
Muri kiriya gihugu kandi bakoresha cyane ururimi rw’Igifaransa,
ni nyuma y’uko rwemejwe mu Itegeko Nshinga mu 2010.
Ikinyamakuru Last Fm kigaragaza ko muri iki gihugu
hari abahanzi bakomeye barangajwe imbere n’abarimo Oboy, Rajery, Andriamad,
Mahaleo, Eric Manana, Razia, Tarika Sammy, Jaojoby, Bessa, Marghe, Lala Njava, Tiharea,
Damily n’abandi.
Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina yakozwe ku mutima n’itsinda ry’abaririmbyi b’i Kigali ryamususurukije
Perezida Andry Rajoelina yagiriye uruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda
Perezida Andry Rajoelina avuga ko yishimiye kubona
Kigali Convention Center icanye amabara y’igihugu cye
Perezida Kagame yakiriye kandi agirana ibiganiro na mugenzi we wa Madagascar
Perezida Rajoelina yashimye imiyoborere y’u Rwanda yatumye
igihugu kirushaho kwihuta mu iterambere
U Rwanda na Madagascar basinye amasezerano y'ubufatanye mu bucuruzi no mu zindi nzego
Itsinda ry’abasore n’inkumi ry’i Kigali ryasusurukije abakuru b’ibihugu byombi mu ndirimbo zubakiye ku rurimi rwo muri Madagascar
Kigali Convention Center yacanye amabara ashushanya igihugu cya Madagascar
AMAFOTO: Village Urugwiro- Flicker
TANGA IGITECYEREZO