Rutahizamu w'ikipe y'igihugu "Amavubi" Iradukunda Bertrand, yatangaje ko kuba yarasinyiye ikipe ya Musanze FC nabyo ari ibyo kwishimira kuko hari n'abadafite amakipe.
Iradukunda
Bertrand usanzwe ari rutahizamu w'ikipe y'igihugu "Amavubi", aherutse gusinyira
ikipe ya Musanze FC amasezerano y'imyaka ibiri ayitangira. Mu mukino wa gicuti
wabaye kuri uyu wa Gatatu, aho ikipe ya Musanze FC yatsinze AS Kigali igitego
kimwe ku busa, Iradukunda Bertrand yinjiye muri uyu mukino mu gice cya kabiri
asimbuye.
Uyu mukino wari uwa kabiri Bertrand akiniye Musanze FC nyuma y'umukino batsinzemo Marine FC ibitego 3-1. Nyuma y'uyu mukino, Bertrand yaganiriye n'itangazamakuru, avuga ko amerewe neza mu ikipe ya Musanze FC ndetse ko yishimira kuba yarabonyemo akazi.
Yagize
Ati" Icya mbere nk'umukinnyi ni ukuba afite akazi, njye ndashima Imana
kuba mfite akazi kuko hari abakinnyi bagenzi banjye, bari hanze aha kandi
bandusha no gukina, ariko badafite akazi. Rero njye ndashimira Imana kuba ndi mu
ikipe ya Musanze, aho yaba iri hose ipfa kuba iri mu cyiciro cya mbere, njye
ngomba guhangana nk'umuntu w'umugabo".
Abajijwe
ku bijyanye n'umutoza w'ikipe y'igihugu uherutse gusezera, Bertrand yavuze ko
yari umutoza mwiza ariko wivangiraga. Ati "Carlos Alos Ferrer yagaragaraga
nk'umutoza w'umuhanga, umutoza ufite imibare myinshi, ariko rimwe na rimwe
nk'umutoza hari igihe ushaka gukoresha iyo mibare ntibiguhire, ntekereza ko
aribyo byagiye bimubaho. Hari nk'imikino Amavubi twatsinzwe kubera gushaka
gushyiramo ubwenge bwinshi."
Iradukunda
Bertrand bakunze kwita Kanyarwanda yakiniye amakipe arimo APR FC, Police FC,
Mukura, Bugesera FC, Gasogi United Township ndetse na Musanze FC arimo ubu.
Iradukunda Bertrand aherutse gusinyira ikipe ya Musanze FC amasezerano y'imyaka ibiri, ihita iba ikipe ya 7 agiye gukinira
TANGA IGITECYEREZO