Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya Tonzi, ni umwe mu baramyi urubyiruko rucyinjira mu muziki rufata nk’umubyeyi ndetse n’icyitegererezo cyabo nk’umwe mu bantu babimazemo igihe kandi ufite aho yavuye naho ageze muri urwo rugendo.
Umwe mu bahanzikazi b’indirimbo
zo kuramya no guhimbaza Imana babimazemo igihe mu Rwanda, Uwitonze Clementine
wamenyekanye nka Tonzi, avuga ko urugendo rwe rutari ruto amaze mu
muziki ndetse ko abishimira Imana.
Aganira na InyaRwanda Tonzi yagize
ati: ‘‘Kuba hari abahanzi bacyiinjira mu muziki bamfata nk’umubyeyi cyangwa
ikitegererezo cyabo ni ishimwe ku Mana, ni ubuntu bwayo kandi biranshimisha.’’
Tonzi ufatatwa nk'icyitegererezo cya benshi mu bakiri bato bifuza kugera kure mu rugendo rw'umuziki, yabagiriye inama zabafasha
Tonzi, nk’umuramyi ukunzwe na
benshi kandi ufatwa nk’icyitegererezo yagiriye inama 4 urubyiruko rwifuza ndetse n’urwamaze
kwinjira mu muziki.
1. Kwiyumvamo ibyo gukora
Kwiyumvamo ibyo ukora cyangwa
ibyo ushaka gukora, niyo nama ya mbere y’ibanzi Tonzi yagiriye abantu bacyinjira
mu muziki. Tonzi ahamya ko iyo ukora ibintu ukunda, no mu gihe haje ibigeragezo
ubasha kubitsinda.
Yagize ati'‘Icya mbere ni
ukubanza kubyiyumvamo, ukumva ko ufite iyo mpano, warangiza ukisobanukirwa
kandi ugashushanya inzozi zawe neza. Ukavuga uti wenda ndashaka kuririmba ku
byerekeye iki n’iki,ndashaka kugera aha naha. Ugakora umwuga wawe ariko
uwufitiye ishusho yawo wayihaye.''
2. Kwegera abakubanjirije
Inama ya kabiri Tonzi agira
abantu bacyinjira mu muziki bashaka kugera kure, ni ukwegera abababanjirije muri
uwo mwuga bakabigiraho.
Ati‘‘Ikindi, ni ukureba
abakubanjirije, ukabegera kandi ukabigiraho. Ukareba aho byagenze neza
ukabyigiraho, aho bitagenze neza ukagerageza kuzana itandukaniro.’’
3.
Kugira indangagaciro
Tonzi abona indangagaciro
zikwiye kuranga ikiremwamuntu ndetse n’umuntu wubaha Imana, ari intwaro ikomeye
mu rugendo rwo gukora umuziki.
Yagize ati: ‘‘Ni ngombwa
kugira indagagaciro.Indagagaciro zibereye ikiremamuntu kandi zubaha Imana.’’
4.
Kugerageza kubana neza n’abandi
Inama ya nyuma ariko itari
akana umuramyi Tonzi agira abacyinjira mu muziki, ni ukugerageza kubana neza n’abandi.
Yakomeje agira ati ‘‘Birakwiye
ko witoza kubana neza n’abandi, ugakorana n’abandi kandi ukubaha abandi kuko
kuri iyi Si nta muntu wigira.’’
Tonzi avuga ko kuririmbira Imana ari umuhamagaro we
Tonzi, avuga ko kuririmba
indirimbo zihimbaza Imana ari umuhamagaro we atari we ku giti ke wabyihitiyemo
ariko yishimira ko abigiriramo umugisha.
Ati ‘‘Kuri njyewe kuririmba
ni umuhamagaro, ni ibintu nisanzemo,si ibintu nasabye ahubwo byampisemo, rero
ndabikora Imana ikampa umugisha. Kuririmbira Imana ni ubuzima bwanjye. Nishimira
ko bimbeshejeho ari mu mwuka, ari mu marangamutima, ari mu bifatika, Imana
ibimperamo umugisha. Ikindi nishimira ni uko Imana yampayemo umuryango mugari
cyane.’’
Tonzi n'umuryango we mbere yo kwibaruka ubuheture
Nyuma yo kwibaruka ubuheture
bwe mu mpera z’umwaka ushize, Tonzi yatangaje ko ahugiye mu gutegura neza
album ye ya Cyenda aherutse no gushyira hanze indirimbo yayo ya mbere yise ‘Nahisemo.’
Yatangaje ko kandi ateganya gushyira hanze iyi album uyu mwaka wa 2023
utararangira.
Tonzi n'umuryango we nyuma yo kwibaruka umukobwa wabo wa gatatu
Umuhanzikazi Tonzi yakunzwe
mu ndirimbo nka Humura, Umugisha, Ubukwe, Ushimwe, Amakuru, Gumana nanjye n’izindi
nyinshi. Kuri ubu, uyu muramyi afite umugabo n’abana batatu b’abakobwa.
">Reba hano ikiganiro inyarwanda yagiranye na Tonzi
">
TANGA IGITECYEREZO