Abateguye iserukiramuco ‘Hill Festival’ batangaje ko imigendekere y’inshuro ya mbere, yabahaye icyizere n’umuhate wo gukomeza kuritegura buri mwaka.
Iri serukiramuco ryabereye kuri Canal Olympia ku i
Rebero mu gihe cy’iminsi ibiri, ku wa Gatanu tariki 4 Kanama 2023 ndetse no ku
wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2023.
Ryahuriranye n’ibitaramo bikomeye birimo icy’itorero Inganzo
Ngari cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp
Kigali, igitaramo cya Ally Soudy yahurijemo inshuti ze n’abandi.
Iri serukiramuco ryari rimaze hafi umwaka ryamamazwa
mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.
Kandi ryarimo abahanzi b’amazina akomeye yaba abo mu
Rwanda no mu mahanga. Ryaririmbyemo abahanzi nka Bushali, B-Threy, Riderman,
Kenny Sol, Yvan Muziki, Bull Dogg, Inner Circle n’abandi.
Hill Family yateguye iri serukiramuco yabwiye InyaRwanda ko
‘rigamije guteza imbere abanyamuziki, guha abafana ibyishimo binyuze mu
gusabana n’ibindi’.
Bati “Gahunda dufite iragutse! Ni ukureba uko
umuziki twahuza na gahunda ya Visit Rwanda. Ku buryo abahanzi bazajya baza muri
iri serukiramuco bazajya baririmba ariko bagahata bazi n’u Rwanda mu buryo
burambuye.”
Kuri bo, bavuga ko uko iserukiramuco ryagenze ku nshuro
ya mbere ari ikimenyetso cy’uko ‘bishoboka no mu myaka iri imbere rizitabirwa
cyane’.
Inyungu
ya mbere ni abantu si amafaranga….
Ushingiye ku mitegurire y’ahabereye iki gitaramo,
ishoramari ryakozwe mu gutumira abahanzi baririmbyemo ubona ko hashowemo
amafaranga menshi.
Bavuga ko n’ubwo iri serukiramuco
rititabiriwe ku kigero nk’icyo bashakaga, ariko ‘ababonetse batahanye ibyishimo
kandi abahanzi bagombaga kuririmba barabikoze’.
Iri serukiramuco barashaka ko ‘buri munyarwanda
wese aryiyumvamo’ kandi agaharanira ko ‘abahanzi bo mu Rwanda batera imbere’.
Bati ‘Iyi ‘Festival’ ntabwo ari iryacu. Si iryawe.
Ahubwo ni iry’Abanyarwanda bose.”
Hill Family inavuga ko buri muhanzi waririmbye muri iki
gitaramo, yahawe buri kimwe yari yasabye, yaba abo mu Rwanda no mu mahanga.
N’ubwo abahanzi nka Big Fizzo na William batabashije kuririmba
muri iri serukiramuco.
Bavuze ko barajwe ishinga n’uko buri wese uzajya
aririmba muri iri serukiramuco rizajya rigira icyo rimusigira, birenge kuba
yaririmbyemo.
Tuzajya
dutangaza itariki mbere….
Hill Family bavuga ko buri nshuro iri serukiramuco rizajya
riba, rizajya rikurikirwa no gutangaza ikindi gihe rizajya ribera.
Kuri iyi nshuro batangaje ko iri serukiramuco rizaba
ku wa 2-3 Kanama 2024. Kandi avuga ko bagiye gutangira kugirana ibiganiro n’abahanzi
bagomba kuzaririmbamo.
Amaserukiramuco ni kimwe mu bikorwa bikomeye mu muziki
bihuza abahanga mu muziki, abantu bagatarama bigatinda! Kenshi, usanga ashobora
kumara mu gihe kirenze iminsi itatu, mu gihe igitaramo kiba umunsi umwe nabwo
amasaha macye.
Ibikorwa by'iserukiramuco bigira uruhare rukomeye mu
iterambere ry'ubukungu bw'igihugu, rigahuza abafite imico inyuranye kandi
bigateza imbere abari mu Inganda Ndangamuco, utibagiwe n’iyaguka ryazo
Hill Family bashimangira ngo batekereza gutegura iri
serukiramuco hari ‘hagamijwe guteza imbere gahunda ya Visit Rwanda binyuze mu
muziki’.
Itsinda Inner Cicrle ryo muri
Jamaica ryaririmbye muri iri serukiramuco, ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kandi batemberera mu bice
bitandukanye bya Kigali.
Hill Family bakavuga ko ibi ari kimwe mu byo bifuza aho umuhanzi
uzajya uza muri Kigali, azajya agira n’umwanya wo gusura ahantu hatandukanye ‘ku
buryo igihe yageze mu gihugu cy’iwabo akabazwa u Rwanda yabasha kurusobanura
kandi neza’.
Bashimangira ko bafite intego yo gukorera i Kigali
ibitaramo by'amateka kandi bigasiga urwibutso mu mitima y'ababyitabiriye, ku
giciro buri wese yisangamo.
Umuhanzi Chriss Eazy ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo 'La La' ari mu baririmbye mu iserukiramuco 'Hill Festival'
Abashyushyarugamba Lion Manzi na Keza bafatanyije kuyobora igitaramo cy'iri serukiramuco ryabaye ku nshuro ya mbere
Umuraperi Bull Dogg yagaragaje ko imyaka irenze 15 ari
mu muziki atari ubusa
Ruti Joel uherutse mu bitaramo yakoreye muri Congo Brazzaville yaririmbye muri Hill Festival yamaze iminsi ibiri
Bamwe mu bafana bitwaje amabendera y'ibihugu binyuranye
Abateguye Hill Festival bavuga ko barajwe ishinga no
guhuza umuziki na Visit Rwanda
Itorero Intayoberana ryizihiye benshi muri iri serukiramuco
Umuraperi Riderman yifashishije indirimbo ze zakunzwe yongeye gukumbuza abakunzi ba Hip Hop
Yvan Muziki ukubutse mu Bubiligi yaririmbye muri iri serukiramuco
Kenny Sol wishimira ko indirimbo yakoranye na Harmonize yujuje Miliyoni 1 kuri Youtube
Inner Circle yegukanye ibikombe birimo Grammy Awards yacurangiye i Kigali ku nshuro ya mbere
Abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntibacitswe n'iki gitaramo
Umuhangamideli Moses Turahirwa washinze inzu y'imideli ya Moshions yitabiriye iki gitaramo
Kanda hano urebe amafoto yaranze iserukiramuco 'Hill Festival' ryamaze iminsi ibiri
AMAFOTO: Rwigema Freddy- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO