Kigali

Imandwa nkuru y'u Rwanda Rutangarwamaboko yahiguye umuhigo w'Umuganura- AMAFOTO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:9/08/2023 7:56
0


Nk'uko muganga Rutangarwamaboko yari yarabihigiye mu rwego rwo kwimiriza imbere umuco nyarwanda ndetse no guhundagaza amahoro mu banyarwanda, Rutangarwamaboko yahiguye uwo muhigo wo kuganura no kuganuza inshuti n'abavandimwe.



Nyuma yo gutangaza ko azakora umunsi mukuru nk'uko abakurambere bacu babikoraga, muganga Rutangarwamaboko yashyize mu bikorwa umuhigo we wo kuganura no kuganuza inshuti n'abavandimwe.

Nk'uko umuganura watangiye mu kinyejana cya 9 ari ikimenyetso cy'ubumwe mu banayrwanda, Rutangarwamaboko yakurikije umujyo w'abatubanjirije hanyuma yimiriza imbere amahoro mu Rwanda binyuze mu gusangira umuganura.

Ku wa 12 Nyakanga 2023, nibwo muganga Rutangarwamaboko yatangaje ko ku wa 03 Kanama 2023 azizihiza umunsi mukuru w'umuganura wakorewe mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi.

Nk'uko byari bimaze igihe bitangazwa kandi byari byarateganyijwe, ku mugoroba wo kuwa 03 Kanama 2023, nibwo mu Bicumbi Kwa Nyagasani Imandwa Nkuru y'u Rwanda Muganga Rutangarwamaboko mu Kigo Nyarwanda cy'Ubuzima Bushingiye mu Muco habaye Umuhango w'Umuganura nk'uko wakorwaga cyera.

Iki gikorwa kikaba ari umusaruro w'ubushakashatsi bwa buri munsi Bushingiye ku Bikorwa mu nzira y'Ubuzima Bushingiye ku Muco bukorwa n'Ikigo Nyarwanda cy'Ubuzima bushingiye ku Muco  nacyo ubwacyo cyatangijwe nk'umusaruro w'ubushakashatsi bwo muri uwo mujyo bwakozwe n'uwagitangije Nyagasani Imandwa Nkuru y'u Rwanda Muganga Rutangarwamaboko ubwo yakoraga ubushakashatsi busoza Kaminuza bwahuje umuco n'ubuzima.

Ubwo bushakashatsi bukaba bwaragaragaje neza ko nta terambere ry'Igihugu rirambye rishobora kubaho ridashingiye ku Muco wa beneryo kuko Umucyo ariwo shingiro.

Muri ubu bushakashatsi Muganga Rutangarwamaboko akaba yaravumbuye ko utagira imihango atagira ibyo ahanga habe no guhangamura ibyamuhangaye n'utagira Imigenzo atagira uko agenza niko kurangiza abaza Benimana ati: "Mbese ko mwaretse Imigenzo kandi ibibagenza ari uruhuri amaherezo muzagenza mute....?"

Ibi byigaragaje kandi bisobanuka neza mu bikorwa bibiri byari biteganyijwe muri uyu muhango wakoze mu rwego rwo gusigasira no guteza imbere ubukerarugendo Bushingiye ku Muco byumwihariko ubwaturutse mu byacukumbuwe n'abahanga babyihebeye mu rwego rw'ubushakashatsi.

Uko umunsi w'umuganura wagendaga mu muco nyarwanda niko wagenze kwa Rutangarwamaboko?

Bwa mbere byigaragaje neza ni mu umugenzo w'umuganura nyirizina ubwo watangizwaga na Nyagasani Imandwa Nkuru y'u Rwanda afatanyije n'Injishi ye(umugore we) bagaragiwe n'imyambi yabo (abana babo) ndetse n'abagirwa bo mu Bicumbi (abaherezabitambo mu Muco w'u Rwanda).

Uwo akaba ari umugenzo wo kuvuga umutsima w'umuganura aho, nk'uko Nyagasani Umwami w'u Rwanda yapfukamaga imbere ya ya nkono yacyuye ubuhoro akaramya ayikomera amashyi ubugira gatatu nk'uko bashengera baramya iyo bageze i Bwami, ni nako Nyagasani Imandwa Nkuru y'u Rwanda ya igenje imbere y'imbaga yari iteraniye mu Bicumbi.

Aho bari bateye amashyiga atatu ya Kinyarwanda avuze ubutatu budatana bwa Benimana, nk'uko bigaragarira muri cya gisakuzo ngo havuyemo umwe ntitwarya(ishyiga ry'inyuma).

Bivuze ngo burya abanyarwanda bose bagirwa na magirirane kuko niyo muribo havamo umwe bamwe nagirango niwe wo inyuma (nubwo ntabwo inyuma nta n'uwo imbere kuko ubuzima ari rwa ruziga, ngo sakwe sakwe: Zenguruka duhure, bikaba umweko dukenyera tugakomeza ari uko gusa uwo mweko wabashije kuzenguruka ugahura tugapfundika ipfundo rituma ya mpuzu na za nkanda dukenyeye bitagwa ngo bidutamaze ttwambare ubusa ku gasozi), uko ninako ya mashyiga atatu dutekaho yasobanuraga kandi n'ubu asobanura ishingiro ry'ubumwe bw'abanyarwanda nayo ya nkono ikaba ikimenyetso cy'u Rwanda rwaturemye arinarwo rudutunga nk'umubyeyi nk'uko abantu batungaa n'ibyo bafungura.

Ni uko muri uwo mugenzo wo kuvuga umutsima nk'uko byakorwaga cyera, Nyagasani Imandwa Nkuru y'u Rwanda Muganga Rutangarwamaboko arimiza amavi ku butaka, araramya akomera ya nkono amashyi ubugira gatatu nk'uko Nyagasani Umwami w'u Rwanda yabigiraga ari kumwe na wa mutsobe Mukuru n'Umwamikazi n'unugabekazi na wa mwene nyabirungu (Imandwa) maze n'Injishi ye akurikiraho nawe Umuziranenge araho abigira atyo bose bati:

Ahiiiii ubuhoro Nyagasani

Ahiiiii ubuhoro Nyagasani

Ahiiiii ubuhoro Nyagasani

Ubugiri n'ubugwiza ishya n'ihirwe maze Twishyuke mu Rwanda umu

Ibyo bikaba bivuze guha icyubahiro Igihugu k'Umwami n'abanyarwanda kuko ku Mwami w'u Rwanda kwima ingoma bitari ibyiratwa nk'icyubahiro kirwanirwa, keretse ab'inda yasumbye indagu naho ubundi mu bwiru bw'u Rwanda kwima ingoma kwabaga ari ugufata igihe mu ruharo kubwo ineza y'Igihugu n'abacyo, Abanyarwanda.

Umuganura wahanganywe n'u Rwanda ku ngomba ya Gihanga Ngoma ijana(u Rwanda ruhangwa, Ruremwa n'Imana y'i Rwanda, Umuganura nawo uriho.

Umuganura wagiye ugerwa intorezo kenshi ariko ntiwazima ngo uhere kuko u Rwanda rudahera cyangwa ngo ruheranwe.

Baganuraga ryari? Bakaganura iki?

Umuganura wizihizwaga ku mwero w’amasaka. Umunsi mukuru wawo watangiraga muri Kamena, ugasoza muri Nzeri, ugahera i bwami mbere yo gusesekara muri rubanda.

Baganuzaga Umwami amata, amasaka n’izindi mbuto nkuru ari zo uburo, inzuzi n’isogi ariko bakongeraho n’ibindi byose byabaga byeze muri icyo gihe.

Umwami yafataga umwuko agatangiza umuhango wo kuvugira umutsima rubanda baje kuganuza, akawuvuga apfukamye yerekana icyubahiro aha abo ayobora ndetse n’Igihugu.

Umuganura wizihizwaga ryari? Kubera iki wagombaga kubaho?

Umuganura wabanzirizwaga n’icyunamo cya Gicurasi aho Abanyarwanda bibukaga urupfu rwa Cyamatare, hagakurikiraho ibirori bya Kamena bishimira ko habonetse Umutabazi, noneho bigasozwa no kwizihiza Umuganura bashimira Imana ko basubiranye igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Cyari ikintu gikomeye bagombaga guhora bazirikana ngo batazongera guteshuka kuri iryo hame-remezo ry’uko bahuje byose: Inkomoko imwe, igihugu kimwe, amahame-remezo gishingiyeho n’indangagaciro zigize umuco.

Umuganura wambuwe agaciro aho abakoloni bageze mu Rwanda. Kubera ko intwaro yabo yari amacakubiri, bihutiye guca umuco Nyarwanda wabahuzaga , bityo baca Umuganura wabibutsaga umuco bahuriyeho ndetse n’Umwiru mukuru ushinzwe Umuganura Gashamura bamucira i Burundi mu 1925.

Umuganura waje kongera kwizihizwa buri mwaka muri za mirongo inani, ariko nabwo hagamijwe guha agaciro umusaruro w’ubuhinzi kuruta uw’ibindi byose kuko abayobozi b’icyo gihe bumvaga ko ngo “umurimo ari uguhinga, ibindi ari amahirwe.”

Ubwo Umuganura wizihizwaga hamurikwa umusaruro wabonetse mu buhinzi, kurusha kwizihiza ubumwe bw’Abanyarwanda bushingiye ku muco umwe n’indangagaciro ziwugize.

Amafoto y'uko umunsi mukuru wateguwe na muganga Rutangarwamaboko wagenze.








Abana baganujwe ku mata nk'uko mu muco nyarwanda byahozeho








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND