Umuhanzi wakunzwe cyane mu Rwanda ndetse no hanze yacyo amaze umwaka yitabye Imana azize kanseri. Ni muri urwo rwego YB Foundation yatangijwe mu Ukuboza 2022, yateguye igikorwa cyo kumwibuka kizaba kuwa kabiri tariki ya 17 Kanama 2023.
Umwaka ugiye gushira U
Rwanda n’abakunzi ba muzika nyarwanda, babuze uwari ukunzwe cyane mu njyana ya
R&B. YB Foundation, yashyiriweho kubaka umurage we no gukora
ubukangurambaga bwo kurwanya ubwiyongere bukabije bw’abandura kanseri mu Rwanda
ndetse no gufasha abo mu bisekuruza bizaza bazahitamo kwinjira mu ruganda rwa
muzika nyarwanda kugera ku ntera igaragara nk’idashoboka.
Fondasiyo YB, nk'uko
Ciney Aisha Uwimana, ukuriye itumanaho muri YB Foundation yabitangaije The New
Times, yatangijwe mu rwego rwo guha icyubahiro Yvan Buravan kandi yitangiye
gukomeza imirimo yatangiye yo kubungabunga umurage ndangamuco w'u Rwanda no
kuwurinda binyuze mu muziki n'ubuhanzi.
Mu itangazo bashyize ku
mbuga nkoranyambaga zabo, YB Foundation bagize bati: ‘‘Igihe kirihuta koko! Mugihe
twese dukomeje gukumbura impumeko ye idasanzwe, twishimiye ubuzima, amasomo n’umurage
Yvan Buravan yasize. Muzaze mufatanye natwe kuwa 17.08.2023 kugirango twishimire
ubuzima bwiza yabayeho kandi twishimira ibihe byiza yagusigiye.’’
Bongeyeho bati: ‘‘Harabura
iminsi mike gusa ngo umwaka ushire tubuze inshuti, umuvandimwe, umuhanzi Yvan
Buravan. Nimuze twizihize ubuzima bwiza bwamuranze, dukomeze ikivi yadusigiye, dushishikariza
abakiri bato gukunda umuco wacu mwiza ndetse n'ururimi rwacu ruduhuza. Ni ku
itariki 17 Kanama 2023. Saa kumi n'imwe z'umugoroba kuri YB foundation mu
Kiyovu.’’
Nyakwigendera Buravan
wahitanywe na kanseri y'urwagashya mu Buhinde ku ya 17 Kanama, yari azwiho
ibikorwa by'ubugiraneza yagiriye umuryango we ndetse n'uruganda rwa muzika
nyarwanda, aho yagize uruhare runini mu kuwumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.
TANGA IGITECYEREZO