Abanya-Rubavu ndetse n’Abanyamahanga bari bizihiwe ubwo irushanwa rya Ironman70.3 ryaberega mu Karere ka Rubavu tariki 5 Kanama 2023 ryari ririmbanije. Muri iyi nkuru twaguhitiyemo amafoto utigeze ubona ahandi hantu.
Uretse kuba Abanyarwanda barihariye imyanya myinshi ya Mbere, n’ibyishimo ku ruhande rwabo byari byinshi dore ko abagera kuri 4 bagegukanye itike izaberekeza mu marushanwa mpuzamahanga by’umwihariko Igikombe cy’Isi kizabera muri New Zealand mu mikino ya IronMan70.3 muri 2024.
Aya
marushanwa yasigiye akanyamuneza, Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga ku buryo
twavuga ko ari rimwe mu marushanwa abera mu Karere ka Rubavu, ashobora
kuzakumburwa n’abatari bake.
REBA HANO AMAFOTO UTIGEZE UBONA YO MURI IRI RUSHANWA RYA IRONMAN70.3
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba yari mu bitabiriye iki gikorwa
Ishimwe Pacifique Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage yari yasohokanye n'abana be
Itorero ryasusurukije abashyitsi ryongerera imbaraga abakinnyi
Abanyamahanga bari baryohewe n'ubuzima n'abana babo
Ingeri zose zari zishimiye ibi birori bizongera kugaruka muri Kanama mu 2024, nanone mu Karere ka Rubavu
TANGA IGITECYEREZO