Kigali

Shalom choir igiye gukorera igitaramo cy'amateka muri BK Arena

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/08/2023 18:30
2


Ni ubwa mbere inyubako ya BK Arena igiye kuberamo igitaramo cyateguwe na Korali yo muri ADEPR. Korali yanditse aya mateka, ni Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge.



Shalom choir imaze kuba ubukombe mu Rwanda, ikaba izwiho gukora ibyananiye andi makorali. Nyuma yo gukora igitaramo cy’amateka cyabereye muri Kigali Convention Center mu mwaka wa 2018, kuri ubu igiye gukora ikindi cya rurangiza kizabera muri BK Arena.

Ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki 07 Kanama 2023 ni bwo Shalom choir yemeje ko igiye gukora igitaramo cy’amateka kizabera muri BK Arena kuwa 17/09/2023 nk’uko bigaragara ku nteguza yacyo (Save the Date) aba baririmby bashyize hanze.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Jean Luc Rukundo umwe mu bayobozi ba Shalom choir yemeje amakuru y'iki gitaramo. Ati "Ni byo, Chorale Shalom dufite igitaramo tariki 17/09. Kizabera muri BK Arena". Yararikiye abakunzi babo kuzitabira bagafatanya kuramya no guhimbaza Imana.

Shalom choir bambariye gutaramira muri BK Arena ni bantu ki?

Korali Shalom yashinzwe mu mwaka wa 1986, itangira ari korali y’abana bato biganjemo ababarizwaga mu ishuri ryo ku cyumweru. Iyi korali igitangira yitwaga korali Umunezero, icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana.

Mu 2016, Korali Shalom yamuritse umuzingo wa mbere w’indirimbo z’amajwi n’amashusho.Hari nyuma y’imyaka 30 yari imaze ibonye izuba. Byumvikanisha ko mbere yaho, yari isinziriye mu bikorwa by’umuziki, ariko kuva mu 2016 Shalom yahaguruse ihagurutse!

Mu 1986, ubwo abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17, yaje kuba korali y’urubyiruko, icyo gihe muGakiriro (hahozwe hitwa muGakinjiro) haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri.

Mu 1990 baje kwemererwa n'itorero ryabo kwitwa izina, bahita biyita Shalom choir. Kuri ubu korali Shalom ni korali ikunzwe cyane i Nyarugenge. Mu rugendo rw'umuziki usingiza Imana bamazemo imyaka itari micye bamaze gukora indirimbo zitandukanye zomoye benshi ndetse n'ubu.

Mu ndirimbo zabo zifashije/zifasha benshi kwegera intebe y’Imana harimo; 'Nzirata Umusaraba', 'Nyabihanga', 'Abami n'Abategetsi', ‘Uravuga bikaba, ‘Umuntu w’imbere’, ‘Mfite Ibyiringiro’, ‘Ijambo Rirarema’, ‘Icyizere’, ‘Nduhiwe’ n’izindi.

Aba baririmbyi b'i Nyarugenge bazwi kandi mu bikorwa by'ivugabutumwa mu bikorwa bakunze gukorera hirya no hino mu Rwanda. Bimwe muri ibyo bikorwa bakunze kukora mu ibanga bagafasha abatishoboye, ariko ntibitangazwe mu itangazamakuru.

Ubwo u Rwanda n’Isi bibukaga ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abaririmbyi ba Shalom choir bahumurije abanyarwanda mu ndirimbo bise ‘Humura Rwanda’. Perezida wa Korali Shalom, Ndahimana Gaspard, aganira na inyaRwanda, yashimye Imana ko yahaye u Rwanda ubuyobozi bwiza. Aragira ati:

Ubutumwa twagenera abanyarwanda cyane cyane abacitse ku icumu, ni ukubahumuriza muri kino gihe kitoroshye tubabwira ko ibyabaye bitazongera kuko umucyo waturasiye Imana ikaduha ubuyobozi bwiza burwanya icyo ari cyo cyose cyadusubiza mu macakubiri yadushoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuwa 25/02/2023 bifatanyije n'abaturage ba Nyabihu mu muganda rusange, banatanga inkunga ku batishoboye bagera ku 100, ibaha ubwisungane mu kwivuza na cyane. Ibi bikorwa byombi byashimwe cyane n'abarimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC), Eng. Jean Claude Musabyimana.

Shalom choir, niyo korali rukumbi yo muri ADEPR yakoreye igitaramo mu nyubako ihenze mu Rwanda ariyo Kigali Convention Center. Ni igitaramo cyabaye tariki 12/08/2018 gihembukiramo imitima ya benshi. Cyaritabiriwe bikomeye mu gihe kwinjira byari ukugura Album yabo nshya.

Nyuma y’imyaka itanu bakoze iki gitaramo na n’ubu kikirahirwa mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu Shalom choir bageze kure imyiteguro yo gukora ikindi gitaramo gikomeye bazakorera muri BK Arena, inyubako yakira abantu barenga ibihumbi icumi.

Chorale de Kugali niyo yabimburiye andi makorali gutaramira muri iyi nyubako,  hari muri Covid-19. Shalom choir ibaye iya mbere muri ADEPR yanditse amateka yo gutaramira nuri iyi nzu.

Abandi baramyi bamaze kuyikoreramo igitaramo ni James na Daniella bahataramiye mbere gato ya Covid-19, na Israel Mbonyi wahataramiye kuri Noheli ishize.


Shalom choir yemeje igitaramo cy'imbaturamugabo kizabera muri BK Arena 


"Abami n'Abategetsi" na "Nzirata umusaraba" zakomeje izina ry'aba baririmbyi


Shalom Choir yateguje igitaramo gikomeye muri BK Arena


Shalom choir mu ivugabutumwa riherekejwe n'ibikorwa, hano yatangaga mituweli ku batishoboye


"Roho nzima mu mubiri muzima" niyo ntero ya Shalom choir


Ni korali yahamagawe!


Gutambira Imana bivuye ku ndiba y'umutima ni byo biranga abaririmbyi ba Shalom choir


"Umuntu w'imbere" ni imwe mu ndirimbo z'iyi korali zikomeje kuryohera benshi

REBA INDIRIMBO "URAVUGA BIKABA" YA KORALI SHALOM Y'I NYARUGENGE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyongira Jean Damascene 1 year ago
    Shalom turayikunda cyane .kwinjira nangahe??gusa tuzahaboneka rwose 🙏
  • Aronso1 year ago
    Iyi Choral.Turayikunda kd Imana ibashyigikire cyane



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND