RFL
Kigali

Utarwaye umutwe,umunaniro ni wose! Injira muri Weekend y'ibirori yaganuje abanya-Kigali AMAFOTO + VIDEO

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:7/08/2023 14:18
0


Impera z’icyumweru dusoje, zasigiye bamwe umutwe uturuka ku gatama, abandi basigarana umunaniro mwinshi ku buryo kubyukira mu kazi kuri uyu wa mbere kuri bamwe byabaye ingorabahizi. Reka nkwinjize muri iyi weekend ishize yaganuje abanyarwanda.



Buri mwaka ku wa Gatanu w’icyumweru cya mbere cy’Ukwezi kwa Kanama u Rwanda rwizihiza umunsi  w‘Umuganura’ aho abantu bahinze bakeza basangira n’abataragize umusaruro. Ni umunsi uhuza abantu cyane, bagasangira, bakishima ndetse bagasangizanya ibihe banyuzemo bitandukanye.

Ku rwego rw’Igihugu uyu munsi wizihijwe ku wa Gatanu tariki 04 Kanama 2023 mu Karere ka Rutsiro aho ubuyobozi bwifatanyije ndetse bugasangira n’abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye Intara z’Uburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Si muri ako Karere gusa kuko no mu tundi turere tw’Igihugu turimo Rwamagana, Nyanza n’ahandi bakoze ibirori bikomeye byo kwizihiza uyu munsi wo gusangira ibyeze. Ibindi birori byabaye ku nzego z’Ibanze aho abantu bakoraniraga ku biro by’Imirenge bagasangira ibigori, ibiryo  bya Kinyarwanda , Urwagwa n’ibindi.

Kigali na Huye bizihije ‘Umuganura’ mu buryo butangaje

Kuva ku mugoroba wo ku wa Gatanu, abantu bakoraniye ahantu hatandukanye cyane cyane ahagurishirizwa ‘Ka manyinya’ batangira kwizihiza icyumweru cy’Umuganura mu byishimo. Hari abo twaganiriye kuri uyu munsi , bambwira ko bazongera kugera mu ngo zabo ku Cyumweru nimugoroba.

Mbibwirwa nagize ngo barambeshya ariko nyuma yo kuraranganya amaso kuri karindari y’ibikorwa byari biteganyijwe mu mpera z’iyo weekend, nahise nemera nta kongera gushidikanya. Kuva ku wa Gatanu kugeza mu ijoro ryo ku wa Gatandatu mu mujyi wa Kigali n’uwa Butare abantu ntibasinziriye.

Nk'uko byumvikana, ku wa Gatanu nk’Umunsi w’Umuganura, Leta yatanze ikiruhuko, bamwe batangira gupanga aho gusohokera bakajya kwishimira uyu munsi. Kuri gahunda ya mbere hari igitaramo cy’umunsi wa mbere w’Iserukiramuco rya Hill Festival ryabereye ku musozi wa Rebero.

Iki gitaramo cyari cyatumiwemo abahanzi b’amazina akomeye mu muziki nyarwanda barimo Chriss Eazy, Ruti Joel, Bull Dog ndetse n’Itsinda rya Inner Circle ryo muri Jamaica rimaze imyaka irenga 55 rikora umuziki. Kuva ku isaha ya 06:00 PM bamwe mu banya-Kigali bari babukereye muri iki gitaramo cyatangije ‘Umuganura’

Nubwo ubwitabire bwari hasi, aba bahanzi bakoze ibishoboka byose bashimisha abitabiriye iki gitaramo, binyuze mu ndirimbo zitandukanye. Bake bitabiriye iki gitaramo batashye bishimye, abandi bavuga ko bari bakwiye kongera abahanzi indi minota bagakomeza igitaramo.

Umuhanzi Ruti Joel yafashije abitabiriye iki gitaramo kwizihiza umunsi w’Umuganura kubera kubabyinisha imbyino za Kinyarwanda, n’abazungu bari bitabiriye batangira kwigana uburyo arambura amaboko akabyina nk'Intore. Chriss Eazy urubyiruko rwari rwitabiriye rwamweretse urukundo rutangaje binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Inana’, ‘Edeni’ n’izindi.

Urebeye inyuma ubona ko iki gitaramo kititabirwe ku rwego byari byitezweho ugereranyije n’uburemere bw’amazina y’abahanzi bari batumiwe. Cyakora iki gitaramo muri rusange navuga ko cyanyuze abacyitabiriye, abatanyuzwe bategereza umunsi wa nyuma w’iri Serukiramuco.

Abaraye mu gitaramo ‘Hill Festival’ cyarangiye mu masaha ya saa sita z’ijoro, bamwe muri bo bazindukiye muri gare ya Nyabugogo bagura amatike yerekeza mu gitaramo ’60 Years of Mukura’ cyo kwizihiza imyaka 60 ikipe ya Mukura imaze ibayeho, abandi batangira kwitegura ngo bitabire ibitaramo birimo icya Rayon Day’ ndetse n’icya ‘Ally Soudy & Friends Live Show’

Ni ihurizo ritari ryoroshye kuko uwavuga ko iyi weekend itigeze iha akaruhuko abanyarwanda ntiyaba abeshya, kuko kuva saa yine z’amanywa abantu bari batangiye kwitabira bimwe muri ibi bitaramo. Izo saha abafana benshi bari batangiye kwinjira muri Sitade ya Huye bitabiriye igitaramo cya Mukura.

Abahanzi bakomeye barimo Juno Kizigenza, Okkama, Chriss Eazy, Bushali n’abandi nibo bari ku rutonde rw’abagomba gutaramira ibihumbi by’abafana b’iyi kipe iri mu zikuze mu Rwanda. Ni igitaramo byumvikana ko cyagombaga guhuruza imbaga cyane ko iyi sabukuru yabereye mu Karere iyi kipe ivukamo.

Uretse abatuye muri aka karere bitabiriye iyi sabukuru, hari abanya-Butare benshi bari i Kigali ku buryo mu gitondo cyo ku wa gatandatu, nanyuze Nyabugogo nkasanga amatike yerekeza i Huye ari kubona umugabo agasiba undi. Nk'uko byari byitezwe, iki gitaramo cyaritabiriwe ku rwego rushimishije ndetse aba bahanzi banyura abitabiriye binyuze mu ndirimbo zagiye zikundwa mu bihe bitandukanye.

I Kigali naho ibirori byari byahumuye kuva ku isaha ya saa saba z’amanywa, ibihumbi by’abafana bari bamaze gusesekara muri Sitade ya Kigali, baje kwihera ijisho ibirori by’Umunsi w’Igikundiro uzwi nka ‘Rayon Sports Day’. Ibi birori uwavuga ko hari abantu babuze aho kwicara bagahagarara ntiyaba abeshye kuko sitade yari yuzuye kugera no mu nzira abantu banyuramo bajya mu byicaro.

Uyu munsi iyi kipe yamuritse abakinnyi bashya, ikina umukino wa gishuti na Police yo muri Kenya, ndetse ikora igitaramo cyatumiwemo abahanzi barimo Platini P, Ariel Wayz n’abandi. Uyu munsi kandi wahurije hamwe ibyamamare muri siporo mu Rwanda birimo abanyamakuru, abayobozi b’amakipe, abahanzi, ndetse n’abigeze kuyobora Rayon Sports.

Mu masaha y’Umugoroba wo kuri uwo munsi,abanya-Kigali biyongeraho abari bavuye muri bya bitaramo byombi navuze hejuru, bari bategereje igitaramo Ally Soudy & Friends Live Show cyagombaga guhuriza hamwe ibyamamare mu ngeri zitandukanye mu Rwanda.

Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, cyujuje iri hema bamwe twitwaza intebe zo kwicaraho, mu gihe abandi bemeye kugikurikira bahagaze. Iki gitaramo cyari gitegerejwe na benshi kuko ari inshuro nke, ibitaramo  by’ubu bwoko bibera mu Rwanda.

Kuva ku banyamakuru bakomeye mu Myidagaduro na Siporo, Abahanzi n’Abahanzikazi mu njyana zose, Abakinnyi ba Sinema, Abanyarwenya bakomeye n’abatangira, Abashabitsi ku mbuga nkoranyambaga, Abakora mu ndirimbo ndetse n’ibindi byiciro bari bitabiriye iki gitaramo cy’Umunyamakuru Ally Soudy umaze imyaka irenga 15 muri uyu mwuga.

Kuva ku isaha ya 7:00 PM abantu bari batangiye kwinjira muri iki gitaramo cyabereyemo imikino itandukanye, abahanzi baratarama, abandi batanga ibiganiro imbonankubone. Nyuma y’iki gitaramo Ally Soudy yabwiye InyaRwand ako yari amaze 15 arota kuzakora ikintu nka kiriya.

Mu gihe Camp Kigali byari bishyushye, nikojeje ku Irebero ngo ndebe uko byifashe nsanga umuraperi Riderman ari gusimbukisha abantu bari bitabiriye igitaramo gisoza Iserukiramuco ‘Hill Festival’. Iki gitaramo cyari icy’umunsi wa kabiri cyongeye kunyibutsa wa mugani wa Kinyarwanda uvuga ko ‘Uburo bwinshi butaryoshya umusururu’

Uti kuki nibutse uwo mugani, mu by’ukuri abitabiriye iki gitaramo bari bake cyane ugereranyije n’abitabiriye icy’umunsi wa mbere, ariko abahanzi Kenny Sol, Riderman, Kivumbi King na Bushali basusurukije abitabiriye kugeza umunsi urangiye.

Uretse gusurutsa abitabiriye iki gitaramo, cyabereyemo utundi dushya turimo Kenny Sol watunguranye akaririmba indirimbo ‘Ku Musenyi’ ya Nyakwigendera Jay Polly, ikazamura amarangamutima y’abitabiriye, ndetse na Big Fizzo wo mu Burundi waburiwe irengero kandi yaragombaga gutarama.

Niba wasomye ino nkuru witonze, urasanga hari abahanzi batigeze baruhuka, hari kandi abitabiriye ibitaramo bibiri mu gihe kimwe, bigaruka ku ngingo y’uko utarariwe n’umutwe afite umunaniro ukabije ku buryo bishobora kuba byagoranye kuzindukira mu kazi kuri uyu wa mbere.

I Huye mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 60 ya Mukura byari ibysihimo bisendereye

Juno Kizigenza yataramiye abafana n’abakunzi ba Mukura Fc

Okkama ari mu bahanzi bataramiye abitabiriye iyi sabukuru ya Mukura

Chriss Eazy wari waraye ataramiye muri Hill Festival, ari mu bashimishije abafana ba Mukura

Umukecuru uzwi nka ‘Mama Mukura’ yari yabukereye mu isabukuru ya Mukura

Kenny Sol yahaye icyubahiro Jay Polly aririmba indirimbo ‘Ku Musenyi’ mu Iserukiramuco Hill Festival

Riderman yakuye abantu ku birenge mu gitaramo Hill Festvial cyabereye ku Irebero




Ibyamamare bitandukanye byitabiriye igitaramo cya Ally Soudy

Umuhanzi Platini P yataramye mu gitaramo cya Ally Soudy

Itsinda rya Kigali Boss Babes ry’abagore bazwi cyane ryitabiriye igitaramo cya Ally Soudy
Masamba yahawe igihembo mu gitaramo cya Ally Soudy

Makanyaga Abdul yahawe igihembo mu gitaramo cya Ally Soudy

Platini P yataramye mu gitaramo cya Rayon Day

Ariel Wayz ari mu bahanzi bataramye mu gitaramo cya Rayon Day

Rayon Sports yamuritse abakinnyi bazayifasha muri season y’imikino 2023-2024

Ibyamamare bitandukanye byitabiriye igitaramo cya Ally Soudy

Kenny Sol, Riderman n’abandi bahanzi basusurukije Hill Festival

Juno Kizigenza, Okkama bitabiriye igitaramo cy’isabukuru ya Mukura
">
">
">
">
">

AMAFOTO + VIDEO : Dieudonne-Murenzi/ Serge-Ngabo/Freddy-Rwigema-Nathaniel-Ndayishimiye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND