Impera z’icyumweru dusoje, zasigiye bamwe umutwe uturuka ku gatama, abandi basigarana umunaniro mwinshi ku buryo kubyukira mu kazi kuri uyu wa mbere kuri bamwe byabaye ingorabahizi. Reka nkwinjize muri iyi weekend ishize yaganuje abanyarwanda.
Buri
mwaka ku wa Gatanu w’icyumweru cya mbere cy’Ukwezi kwa Kanama u Rwanda
rwizihiza umunsi w‘Umuganura’ aho abantu bahinze bakeza basangira
n’abataragize umusaruro. Ni umunsi uhuza abantu cyane, bagasangira, bakishima
ndetse bagasangizanya ibihe banyuzemo bitandukanye.
Ku rwego rw’Igihugu uyu munsi wizihijwe ku wa Gatanu tariki 04 Kanama 2023 mu
Karere ka Rutsiro aho ubuyobozi bwifatanyije ndetse bugasangira n’abaturage
bagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye Intara z’Uburengerazuba, Amajyepfo
n’Amajyaruguru mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Si muri ako Karere gusa kuko no mu tundi turere tw’Igihugu turimo Rwamagana,
Nyanza n’ahandi bakoze ibirori bikomeye byo kwizihiza uyu munsi wo gusangira
ibyeze. Ibindi birori byabaye ku nzego z’Ibanze aho abantu bakoraniraga ku biro
by’Imirenge bagasangira ibigori, ibiryo
bya Kinyarwanda , Urwagwa n’ibindi.
Kigali na Huye bizihije ‘Umuganura’ mu buryo butangaje
Kuva ku mugoroba wo ku wa Gatanu, abantu bakoraniye ahantu hatandukanye cyane
cyane ahagurishirizwa ‘Ka manyinya’ batangira kwizihiza icyumweru cy’Umuganura
mu byishimo. Hari abo twaganiriye kuri uyu munsi , bambwira ko bazongera kugera mu
ngo zabo ku Cyumweru nimugoroba.
Mbibwirwa nagize ngo barambeshya ariko nyuma yo kuraranganya amaso kuri
karindari y’ibikorwa byari biteganyijwe mu mpera z’iyo weekend, nahise nemera
nta kongera gushidikanya. Kuva ku wa Gatanu kugeza mu ijoro ryo ku wa Gatandatu
mu mujyi wa Kigali n’uwa Butare abantu ntibasinziriye.
Nk'uko byumvikana, ku wa Gatanu nk’Umunsi w’Umuganura, Leta yatanze ikiruhuko,
bamwe batangira gupanga aho gusohokera bakajya kwishimira uyu munsi. Kuri
gahunda ya mbere hari igitaramo cy’umunsi wa mbere w’Iserukiramuco rya Hill
Festival ryabereye ku musozi wa Rebero.
Iki gitaramo cyari cyatumiwemo abahanzi b’amazina akomeye mu muziki nyarwanda
barimo Chriss Eazy, Ruti Joel, Bull Dog ndetse n’Itsinda rya Inner Circle ryo
muri Jamaica rimaze imyaka irenga 55 rikora umuziki. Kuva ku isaha ya 06:00 PM
bamwe mu banya-Kigali bari babukereye muri iki gitaramo cyatangije ‘Umuganura’
Nubwo ubwitabire bwari hasi, aba bahanzi bakoze ibishoboka byose bashimisha
abitabiriye iki gitaramo, binyuze mu ndirimbo zitandukanye. Bake bitabiriye iki
gitaramo batashye bishimye, abandi bavuga ko bari bakwiye kongera abahanzi indi
minota bagakomeza igitaramo.
Umuhanzi Ruti Joel yafashije abitabiriye iki gitaramo kwizihiza umunsi
w’Umuganura kubera kubabyinisha imbyino za Kinyarwanda, n’abazungu bari
bitabiriye batangira kwigana uburyo arambura amaboko akabyina nk'Intore. Chriss
Eazy urubyiruko rwari rwitabiriye rwamweretse urukundo rutangaje binyuze mu
ndirimbo zirimo ‘Inana’, ‘Edeni’ n’izindi.
Urebeye inyuma ubona ko iki gitaramo kititabirwe ku rwego byari byitezweho
ugereranyije n’uburemere bw’amazina y’abahanzi bari batumiwe. Cyakora iki
gitaramo muri rusange navuga ko cyanyuze abacyitabiriye, abatanyuzwe bategereza
umunsi wa nyuma w’iri Serukiramuco.
Abaraye mu gitaramo ‘Hill Festival’ cyarangiye mu masaha ya saa sita z’ijoro,
bamwe muri bo bazindukiye muri gare ya Nyabugogo bagura amatike yerekeza mu
gitaramo ’60 Years of Mukura’ cyo kwizihiza imyaka 60 ikipe ya Mukura imaze
ibayeho, abandi batangira kwitegura ngo bitabire ibitaramo birimo icya Rayon
Day’ ndetse n’icya ‘Ally Soudy & Friends Live Show’
Ni ihurizo ritari ryoroshye kuko uwavuga ko iyi weekend itigeze iha akaruhuko abanyarwanda ntiyaba abeshya, kuko kuva saa yine z’amanywa abantu bari
batangiye kwitabira bimwe muri ibi bitaramo. Izo saha abafana benshi bari
batangiye kwinjira muri Sitade ya Huye bitabiriye igitaramo cya Mukura.
Abahanzi bakomeye barimo Juno Kizigenza, Okkama, Chriss Eazy, Bushali n’abandi
nibo bari ku rutonde rw’abagomba gutaramira ibihumbi by’abafana b’iyi kipe iri
mu zikuze mu Rwanda. Ni igitaramo byumvikana ko cyagombaga guhuruza imbaga
cyane ko iyi sabukuru yabereye mu Karere iyi kipe ivukamo.
Uretse abatuye muri aka karere bitabiriye iyi sabukuru, hari abanya-Butare
benshi bari i Kigali ku buryo mu gitondo cyo ku wa gatandatu, nanyuze Nyabugogo
nkasanga amatike yerekeza i Huye ari kubona umugabo agasiba undi. Nk'uko byari
byitezwe, iki gitaramo cyaritabiriwe ku rwego rushimishije ndetse aba bahanzi
banyura abitabiriye binyuze mu ndirimbo zagiye zikundwa mu bihe bitandukanye.
I Kigali naho ibirori byari byahumuye kuva ku isaha ya saa saba z’amanywa, ibihumbi by’abafana bari bamaze gusesekara muri Sitade ya Kigali, baje kwihera
ijisho ibirori by’Umunsi w’Igikundiro uzwi nka ‘Rayon Sports Day’. Ibi birori
uwavuga ko hari abantu babuze aho kwicara bagahagarara ntiyaba abeshye kuko
sitade yari yuzuye kugera no mu nzira abantu banyuramo bajya mu byicaro.
Uyu munsi iyi kipe yamuritse abakinnyi bashya, ikina umukino wa gishuti na
Police yo muri Kenya, ndetse ikora igitaramo cyatumiwemo abahanzi barimo
Platini P, Ariel Wayz n’abandi. Uyu munsi kandi wahurije hamwe ibyamamare muri
siporo mu Rwanda birimo abanyamakuru, abayobozi b’amakipe, abahanzi, ndetse
n’abigeze kuyobora Rayon Sports.
Mu masaha y’Umugoroba wo kuri uwo munsi,abanya-Kigali biyongeraho abari bavuye
muri bya bitaramo byombi navuze hejuru, bari bategereje igitaramo Ally Soudy
& Friends Live Show cyagombaga guhuriza hamwe ibyamamare mu ngeri
zitandukanye mu Rwanda.
Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, cyujuje iri hema bamwe twitwaza intebe
zo kwicaraho, mu gihe abandi bemeye kugikurikira bahagaze. Iki gitaramo cyari
gitegerejwe na benshi kuko ari inshuro nke, ibitaramo by’ubu bwoko bibera mu Rwanda.
Kuva ku banyamakuru bakomeye mu Myidagaduro na Siporo, Abahanzi n’Abahanzikazi
mu njyana zose, Abakinnyi ba Sinema, Abanyarwenya bakomeye n’abatangira, Abashabitsi
ku mbuga nkoranyambaga, Abakora mu ndirimbo ndetse n’ibindi byiciro bari
bitabiriye iki gitaramo cy’Umunyamakuru Ally Soudy umaze imyaka irenga 15 muri
uyu mwuga.
Kuva ku isaha ya 7:00 PM abantu bari batangiye kwinjira muri iki gitaramo
cyabereyemo imikino itandukanye, abahanzi baratarama, abandi batanga ibiganiro
imbonankubone. Nyuma y’iki gitaramo Ally Soudy yabwiye InyaRwand ako yari amaze
15 arota kuzakora ikintu nka kiriya.
Mu gihe Camp Kigali byari bishyushye, nikojeje ku Irebero ngo ndebe uko
byifashe nsanga umuraperi Riderman ari gusimbukisha abantu bari bitabiriye
igitaramo gisoza Iserukiramuco ‘Hill Festival’. Iki gitaramo cyari icy’umunsi
wa kabiri cyongeye kunyibutsa wa mugani wa Kinyarwanda uvuga ko ‘Uburo bwinshi butaryoshya
umusururu’
Uti kuki nibutse uwo mugani, mu by’ukuri abitabiriye iki gitaramo bari bake
cyane ugereranyije n’abitabiriye icy’umunsi wa mbere, ariko abahanzi Kenny Sol,
Riderman, Kivumbi King na Bushali basusurukije abitabiriye kugeza umunsi
urangiye.
Uretse gusurutsa abitabiriye iki gitaramo, cyabereyemo utundi dushya turimo
Kenny Sol watunguranye akaririmba indirimbo ‘Ku Musenyi’ ya Nyakwigendera Jay
Polly, ikazamura amarangamutima y’abitabiriye, ndetse na Big Fizzo wo mu
Burundi waburiwe irengero kandi yaragombaga gutarama.
Niba wasomye ino nkuru witonze, urasanga hari abahanzi batigeze baruhuka, hari
kandi abitabiriye ibitaramo bibiri mu gihe kimwe, bigaruka ku ngingo y’uko
utarariwe n’umutwe afite umunaniro ukabije ku buryo bishobora kuba byagoranye
kuzindukira mu kazi kuri uyu wa mbere.
I Huye mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 60 ya Mukura byari ibysihimo
bisendereye
Juno Kizigenza yataramiye abafana n’abakunzi ba Mukura Fc
Okkama ari mu bahanzi bataramiye abitabiriye iyi sabukuru ya Mukura
Chriss Eazy wari waraye ataramiye muri Hill Festival, ari mu bashimishije
abafana ba Mukura
Umukecuru uzwi nka ‘Mama Mukura’ yari yabukereye mu isabukuru ya Mukura
Kenny Sol yahaye icyubahiro Jay Polly aririmba indirimbo ‘Ku Musenyi’ mu
Iserukiramuco Hill Festival
Riderman yakuye abantu ku birenge mu gitaramo Hill Festvial cyabereye ku
Irebero
Ibyamamare bitandukanye byitabiriye igitaramo cya Ally Soudy
Umuhanzi Platini P yataramye mu gitaramo cya Ally Soudy
Itsinda rya Kigali Boss Babes ry’abagore bazwi cyane ryitabiriye igitaramo cya
Ally Soudy
Masamba yahawe igihembo mu gitaramo cya Ally Soudy
Makanyaga Abdul yahawe igihembo mu gitaramo cya Ally Soudy
Platini P yataramye mu gitaramo cya Rayon Day
Ariel Wayz ari mu bahanzi bataramye mu gitaramo cya Rayon Day
Rayon Sports yamuritse abakinnyi bazayifasha muri season y’imikino 2023-2024
Ibyamamare bitandukanye byitabiriye igitaramo cya Ally Soudy
Kenny Sol, Riderman n’abandi bahanzi basusurukije Hill Festival
Juno Kizigenza, Okkama bitabiriye igitaramo cy’isabukuru ya Mukura
">
">
">
">
">
AMAFOTO + VIDEO : Dieudonne-Murenzi/ Serge-Ngabo/Freddy-Rwigema-Nathaniel-Ndayishimiye
TANGA IGITECYEREZO