Umuhanzi Navio wo mu gihugu cya Uganda yatangaje ko arimo kwandika igitabo agiye gushyira hanze kugira ngo yigishe abahanzi bakiri bato muri Uganda uko batera imbere mu muziki.
Umuraperi Daniel Lubwama Kigozi uzwi ku mazina ya Navio wo mu gihugu cya Uganda yatangaje ko mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze akora umuziki, agiye gushyira hanze igitabo kizafasha abahanzi bakiri bato.
Uyu muhanzi uri mu bagize uruhare rukomeye rwo guteza imbere umuziki wa Uganda, yifuza ko yazabona bamwe mu bahanzi bato bazakura bafite icyo bamwigiyeho nk'umuhanzi ukomeye muri Uganda.
Uyu muraperi amaze gukora indirimbo zirenga 300 harimo 30 yafatanyije n'abandi bahanzi, album 6 ndetse akaba yarazengurutse ibihugu 36 ku Isi hose akora ibitaramo.
Ku wa 02 nzeri 2023 nibwo uyu muraperi Navio ateganya kuzakora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze akora umuziki mu njyan ya Rap.
Muri iki gitaramo, umuraperi Navio arateganya kuzandika igitabo kizafasha abahanzi bakiri bato kuzamuka mu muziki ndetse no kuzakomereza aho agejeje umuziki kugira ngo bakomeze guteza imbere umuziki wa Uganda.
Ibi byose uyu muhanzi yabitanagaje kuri MTV Uganda mu kiganiro Wasuze Mutya Show, aho yavuze ko iki gitabo kigeze kure arimo akora ku byanyuma bisoza iki gitabo.
Iki gitabo kizajya hanze ku wa 19/10/2023 ubwo azaba ari isabukuru y'uyu muhanzi Navio ubwo azaba yuzuza imyaka 39.
Umuraperi Navio agiye gushyira hanze igitabo kizigisha abahanzi bakiri bato uburyo bwo gutera imbere mu muziki.
Reba amashusho y'indirimbo Njogereza ya Navio
TANGA IGITECYEREZO