RFL
Kigali

Akangononwa mu mvugo ya Uncle Austin na Mico The Best ku by'Umwami wa Afrobeat

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/08/2023 13:22
0


Abahanzi babimazemo igihe kinini, Uncle Austin na Mico The Best batanze igisubizo kidatomoye ubwo babazwaga hagati y'abo Umwami wa Afrobeat nk'uko buri umwe yakunze kumvikana mu itangazamakuru no mu bihangano bye abigarukaho.



Abakurikiranye neza imyidagaduro bibuka inkuru zitasibaga mu itangazamakuru zari zishingiye ku mwiryane wari hagati y'abahanzi Uncle Austin, Mico, Senderi Legends, ndetse na Kamichi, buri umwe abwira abafana be ko ariwe mwami w'injyana ya Afro Beat.

Ibi byumvikanye cyane mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Stars, aho buri muhanzi ukora iyi njyana wabaga uri ku rutonde rw'abahataniye igikombe yajyaga ku rubyiniro, akavuga ijambo rikorogoshora mugenzi we bahaganiye muri iyi njyana.

Muri Mata 2014, Kamichi yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagiye muri kiriya gihugu avuga ko ari Umwami w'abami w'abakora injyana ya Afrobeat mu Rwanda.

Ubwo yari muri Primus Guma Guma Super Stars ya Gatatu, Mico The Best yabaye gashozantambara nyuma y'uko asabye abafana kumutora kuko ariwe mwami wa Afrobeat mu Rwanda.

Icyo gihe, Uncle Austin yanditse kuri konti ye ya Facebook avuga ko Abami b'Abami (King of Kings) ndetse n'abami ubwabo ariwe ubabyara. Nyuma Senderi Legends yavuze ko ariwe Gicumbi cy'injyana ya Afrobeat.

Inkundura yo guhanganira kwitwa umwami wa Afrobeat, yarakomeje kugeza mu ntangiriro za 2014 ikomejwe na Mico The Best na Senderi- Ariko Kamichi na Austin bari batuje.

Ku wa 16 Werurwe 2014, Senderi yegukanye igihembo cya Salax Award muri Afrobeat, ashimangira ko ariwe mwami w'injyana ya Afrobeat. Icyo gihe yavuze ati "Narabivuze baranseka, umwami wa Afrobeat yagaragaye."

Uncle Austin na Mico The Best ni bamwe mu bitabiriye igitaramo 'Ally Soudy&Friends Live Show' cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2023.

Ni ubwa mbere igitaramo nk'iki cyari kibaye, gihuriza hamwe ibyamamare mu ngeri zinyuranye, bamwe muri bo bagenda babazwa ibibazo binyuranye byagarutse ku buzima bwabo, ibyo bakora n'ibindi.

Mico The Best na Uncle Austin bahuriye ku rubyiniro bongera kubazwa hagati y'abo umwami wa Afrobeat.

Ally Soudy wari uyoboye iki gitaramo, yavuze ko inkuru zijyanye n'abahanzi bakora iyi njyana buri umwe ashaka kwitwa umwami wayo zavuzwe igihe kinini mu itangazamakuru. Ati "Amateka ya showbiz atubwira ko higeze kubaho intambara y'umwami wa Afrobeat…’

Ubwo yari afashe indangururamajwi, Uncle Austin yavuze ko 'ibintu by'abami mu Rwanda ntibigikora'.

Ni mu gihe Mico The Best we yasubije ko icyamuzanye atari 'ukuba umwami'. Ati "Ariko abari hano baranzi.  Kandi na Uncle Austin baramuzi."

Mico yavuze ko ashingiye ku bihembo byahawe Massamba Intore na Makanyaga Abdul ku bwo kwitangira umuziki, ari nabyo nabo bifuza byabakorerwa mu myaka izaza.

Ati "Niba hari ibintu tubonye kuri Masamba na Makanyaga nifuza ko aribyo byazatubaho mu myaka izaza."

Muri muzika, Uncle Austin aherutse gushyira hanze amashusho y'indirimbo zirimo 'Slow Down' yakoranye na Linda Montez, 'Igipfunsi' yakoranye na Victor Rukotana n'izindi. Asanzwe ari umunyamakuru wa Kiss Fm, kandi abihuza n'ubushabitsi.

Ni mu gihe Mico The Best aherutse gusohora indirimbo nka 'Nayanjye', 'Imashini' n'izindi. Mu myaka 3 ishize, Mico yakoze indirimbo 'Igare' yabaye idarapo ry'umuziki we, bimuhesha kwegukana ibikombe muri Kiss Summer Awards.

Uncle Austin yatangaje ko 'ibintu by'abami' mu Rwanda bitagikora
Mico The Best yavuze ko aho bageze bashaka ko igihe kimwe bazashimirwa ibyo bakoze mu muziki w'u Rwanda 

Uncle Austin na Mico The Best bakururanye igihe kinini mu itangazamakuru buri umwe yiyita umwami wa Afrobeat

KANDA HANO UREBE MICO THE BEST AGARUKA KU RUHARE RWA ALLY SOUDY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND