Umunyamakuru umaze igihe gisaga imyaka 15 mu mwuga w’itangazamakuru, akaba n’umwe mu bashinze ibihembo bya Salax, Ally Soudy yatangaje ko bisaba izindi mbaraga kugira ngo ibyo bihembo byongere bigaruke.
Ku gicamunsi cyo kuwa
Gatandatu tariki ya 05 Kanama 2023, nibwo Ally Soudy umenyerewe mu gisata cy’imyidagaduro
yizihije imyaka 15 amaze mu itangazamakuru, mu gitaramo yise ‘Ally
Soudy&Friends Live show’ cyabereye kuri Kigali Conference and Exhibition
Village ahazwi nka Camp Kigali. Aganira na InyaRwanda, Ally Soudy
yumvikanishije ko biri kure kuba Salax Awards yakongera kugaruka.
Yagize ati: ‘Salax
Awards nkubwize ukuri ntabwo ari ikintu wapfa kugarura gutyo. Ni ikintu gisaba
kubanza gushaka izindi ngamba kugira ngo nikinagaruka kigaruke gifite imbaraga
kandi cyubashywe. Ntabwo nakubwira ngo urabyuka mu gitondo ngo uhite ugarura
Salax Awards.’
Ally Soudy n’itsinda bafatanije ry’abarimo Mike Karangwa, Emma Claudine Ntirenganya n’abandi bagize igitekerezo cyo gutangiza ibihembo bya Salax muri 2009 ubwo bigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’U Rwanda (UNR).
Ni ibihembo byatekerejweho, hagamijwe gushimira abahanzi n’abandi babarizwa mu ruganda rw’imyidagaduro baba baritwaye neza kurusha abandi. Ibi bihembo, byatangiye gutangwa mu 2009, birakundwa cyane biza gutangira kuhura n’inzitizi ziganjemo iz’ubushobozi n’imikorere mu 2015.
Kuva icyo
gihe, byabaye nk’ibihagaze,biza kugaruka mu 2019 ubwo igihembo nyamukuru
cyegukanwaga na Bruce Melody, ari nayo yabaye inshuro yabyo ya nyuma, bihita
bihagarara burundu kugeza na n’uyu munsi.
Soudy uri bashinze bakanatangiza ibihembo bya Salax, yatangaje ko hari byinshi bigomba kubanza gushyirwa ku murongo kugira ngo ibi bihembo bibe byagaruka
Agaruka ku mbogamizi
Ally Soudy yagize ati ‘‘Hari impamvu Salax Awards yagiye icika intege. Izo mpamvu
rero ugomba kubanza kuzikuraho, kugira ngo igaruke ifite imbaraga. Uwiteka
Imana niwe uzi igihe atangira, wazabona igihe kigeze nabyo bikagaruka, reka
twite no kuri ibi bishyashya dutangiye.’’
Muri Mutarama uyu mwaka
nabwo, hatangajwe ko ibi bihembo byagarutse ndetse bigiye kongera gutangwa ku
nshuro yabyo ya munani ariko biza gusubikwa kugeza ubu. Muri 2019, ni nabwo
itsinda rya Ikirezi Group ryashinze Salax Awads ryashyikirije ububasha AHUPA
bwo gukomeza gutegura ibi birori, mu masezerano y’imyaka itanu arangirana n’uyu
mwaka.
Kurubu, Ally Soudy yatangije ibirori bishya yifuza ko byashinga imizi yise 'Ally Soudy&Friends'
Ally Soudy, yatangaje
ko kugira ngo n’iki kiganiro gishya atangije cya ‘Ally Soudy&Friends Live
Show,’ kigumeho ntikizime nk’ibindi byatambutse hasabwa ubushobozi bwinshi buturutse
mu baterankunga n’abandi bashyigikiye ibyo akora.
Yagize ati: ‘Icyo nsaba
ni uko abantu bakomeza kunshyigikira nk’uko banshyigikiye ubu. Ni ibintu bikomeye
kubona abantu bagushyigikira, bakuba hafi, batuma ushobora gukora ibi, nibo ba
mbere nasaba gukomeza kunshyigikira. Ikindi ni abaterankunga. Ibi bintu bitwara
amamiliyoni menshi cyane kugira ngo bikunde, ntabwo byakunda udafite abantu
bongeramo amafaranga kugira ngo bikunde nubwo wagurisha amatike ukuzuza gute,
ntabwo byakunda.’
Yongeyeho ati: ‘Ni
umukoro, ni ugutangira, mfite itsinda rikomeye ry’abantu babizobereyemo, tugiye
kwicara turebe ahandi hantu twakomanga kugira ngo ubutaha bizagende neza
kurushaho.’
Ally Soudy yasoje avuga
ko mu yindi myaka 15 iri imbere yifuza ko mu Rwanda haba haraje ibindi biganiro
bikomeye bitumirwamo abantu bakomeye, byiyongera kuri ‘Ally Soudy&Friends
Live Show.’
Uyu munyamakuru akaba n’umuhanzi,
kuri ubu abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akorera ibiganiro
bitandukanye birimo ‘Ally Soudy On Air’ akorera kuri instagram.
TANGA IGITECYEREZO