Kigali

Ibintu 4 inkumi isabwa kugira ngo yinjire muri Kigali Boss Babes y’abagore n’abakobwa b’abanyamafaranga-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/08/2023 10:59
0


Itsinda ry’abagore n’abakobwa ry’abanyamafaranga rimaze iminsi rikangaranya imyidagaduro rizwi nka Kigali Boss Babes (KBB), ryatangaje ko kuba umunyamuryango bisaba kuba ufite amafaranga kandi ufite ‘Vibes’ nk’izabo.



Babigarutseho ubwo bari bitabiriye igitaramo ‘Ally Soudy&Friends Live Show’ cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 6 Kanama 2023.

Iri tsinda ryageze muri iki gitaramo ibintu birahinduka, kuko bamwe mu bafana bari bitwaje ibyapa byanditseho amazina y’iri zina, kandi bavuza akaruru k’ibyishimo, abandi bakoma amashyi, abandi bavuza amafirimbi mu rwego rwo kubakira.

Bageze Camp Kigali nyuma yo kuva mu birori ikipe ya Rayon Sports yizihirije Umunsi w’Igikundiro wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Kigali Boss Babes yitabiriye ibi birori ndetse n’iki gitaramo binahurirana n’igikorwa cyo kugaragaza umunyamuryango mushya witwa Alice La Boss baherutse kwakira, bagiye gufatanya mu bikorwa by’ubushabitsi bari gukorana n’ibindi.

Alice La Boss yinjiye muri Kigali Boss Babes nyuma y’uko agaragaye muri filime ya Alliah Cool yitwa ‘Good book bad Cover’. Asanzwe ari umushabitsi n’umunyamideli, kandi afite sosiyete yise Axis Logistics.

Umukinnyi wa filime Isimbi Alliance [Alliah Cool] wavuze mu izina rya bagenzi be yavuze ko kwinjira muri Kigali Boss Babes bisaba 'kuba uri inshuti yacu'.

Avuga kandi ko bitagarukira aho gusa, kuko bisa no kuba ufite 'Vibes nk'izacu'. Ati "Ushobora kuza ukatwubahiriza..."

Uyu mugore yavuze ko ushaka kwinjira muri Kigali Boss Babes agomba kuba aniteguye gushyira hanze ubuzima bwe bwite, kuko hari ibiganiro bari gutegura bizavuga ku buzima bw’abo bwite abantu batigeze bamenya.

Avuga ati "Bisaba kuba wemera ko ubuzima bwawe bujya hanze, kuko turi gutegura 'Reality TV Show' kandi bizajya bisaba ko ubuzima bwa buri wese muri twebwe bujya hanze'.

Alliah Cool yavuze ko ikintu gikomeye muri ibi byose bashingiraho, ari ukuba uwo mukobwa cyangwa se umugore ushaka gukora n'abo agomba 'kuba afite amafaranga'. Abari muri iki gitaramo basakurije hamwe, bavuga mu ijwi ryo hejuru.

Abagize Kigali Boss Babes bavuga ko imyaka irenze 10, ubushuti bwabo n’ibikorwa by’ishoramari bakora byagutse, byatumye igihe kimwe bagira igitekerezo cyo kwihuriza hamwe kugirango bibagirire akamaro bigera no ku bandi.

La Douce avuga ko Kigali Boss Babes ari ihuriro ry’’Umugore wihagazeho/wigenga, ufite inzozi zagutse, utekereza kure, uzi icyo ashaka, ufite indangagaciro, kandi utaruhuka kugeza ageze ku nzozi ze’.

Iri tsinda rikimara gushingwa havuzwe byinshi, bamwe ku mbuga nkoranyambaga bibaza aho bakuye amafaranga n’ibindi byatuma bagaragara nk’abagore b’abanyamafaranga.

Alliah yigeze kubwira Kiss Fm ko bitabaciye intege nubwo hari abavuze ko bibonekeje, ariko kuri we siko abibona. Ati “Kwibonekeza ni byiza. Buriya utibonekeje ugasigara inyuma y’abandi waba usigaye, wazasigara inyuma y’abandi.”

Ibiteye amatsiko ku bagize Kigali Boss Babes

Christella yagaragaye mu ndirimbo ya Bruce Melodie, Davis D n’abandi. Kandi, yakuze akunda ibijyanye n’umuziki, ku buryo na ‘Video’ nyinshi yagiye agaragaramo ari ‘iz’inshuti zanjye’. Avuga ko ibijyanye no kujya mu ndirimbo yabihagaritse.

Uyu mugore avuga ko bose bafite ‘imyumvire ku ngingo zimwe na zimwe’. Ati “Twabaye inshuti igihe kinini, kandi twese duhuza ibitekerezo’. Avuga ko imyaka irenze 10 baziranyi. Ati “Tuziranyi kuva cyera.”

Gashema Syvlie asanzwe acuruza imyenda y’abagore n’abakobwa – Iyi myenda ayikura muri Senegal no muri Mali- Yavuze ko asanzwe ari n’umutekinisiye mu bijyanye n’amazi.

Avuga ko iyo abyutse abanza kureba niba abana bameze neza- ubundi agategura umunsi we.

Alliah Cool yivuga nk’umukinnyi wa filime, akaba n’umushoramari- Avuga ko mu gitondo atazinduka cyane, ahubwo atinda kuryama, kandi akunda gukora akazi ke cyane, ku buryo abyuka hafi saa tatu.

Isimbi Model avuga ko ubu yahagaritse ibijyanye no kumurika imideli, ahanini bitewe n’inshingano zo kwita ku muryango we.

Ubu ibikorwa bye bishingiye muri ‘Isimbi Group’ aho akora ibikorwa byo kuzana ibicuruzwa mu Rwanda no kubyohereza hanze.

Iki kigo avuga ko kirimo kompanyi eshatu zirimo n’izikora ishoramari, ubujyanama n’ibindi binyuranye.

Isimbi avuga ko iyo abyutse yita ku kubanza kureba niba umugabo we ameze neza- Uyu mugore avuga ko ari umushoramari ukora ibikorwa binyuranye.

Isimbi avuga ko ibimufasha gukomeza gutera imbere cyane, ari umugabo we ndetse n’abana be.

Ladouce Bugirimfura [Queen Douce] afite Master's muri ‘Business Administration, kandi yabayeho umukinnyi wa filime wakinnye muri filime ‘Sakabaka’. Uyu mugore avuga ko ari umutekanisiye, kandi afite umwana we.

Alliah Cool yatangaje ko kwinjira muri Kigali Boss Babes bisaba kuba ufite amafaranga kandi ufite ‘Vibes’ nk’izabo
Queen La Douce ari kumwe na Alice La Boss [Uri uburyo], umunyamuryango mushya muri Kigali Boss Babes
 

Kigali Boss Babes ibarizwamo Gashema Sylvie, Alice La Boss, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Isimbi Model na Alliah Cool.

Alice La Boss yakinnye muri filime ya Alliah Cool- Asanzwe ari umushabitsi n’umunyamideli 


Aba bagore bagendera mu mudoka z'igiciro  kinini- Bituma bagarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga 


Alliah Cool yatangaje ko bagiye gutangira gushyira hanze ibiganiro bigaruka ku buzima bwabo



Christella uri mu bagize Kigali Boss Babes yashinzwe muri Mata 2023 

KANDA HANO UREBE IBYO KIGALI BOSS BABES YATANGAJE MU GITARAMO CYA ALLY SOUDY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND