RFL
Kigali

Massamba yakomoje ku Murundikazi bakundanye yahimbiye indirimbo wananiwe kumutegereza-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/08/2023 7:15
0


Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Massamba Intore yatangaje ko ubwo yari afite imyaka hagati y’imyaka 20 na 21 y’amavuko yagiye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda asiga umukunzi we w’Umurundikazi, agarutse asanga yabyaye abana be.



Uyu munyamuziki yabigarutseho mu gitaramo cya ‘Ally Soudy&Friends’ cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ahasanzwe habera ibitaramo.

Massamba yaririmbye muri iki gitaramo yizihiza imyaka 40 abaye inshuti y’igihe kinini n’inganzo, kandi ni umwe mu bakoresheje inganzo mu rugamba rwo kubohora u Rwanda afatanyije n’Ingabo zari iza RPA zasubije ijambo umunyarwanda.

Uyu mugabo avuga ko imyaka 40 ishize ari mu muziki, ari urugendo rurerure, kandi yarushyigikiwemo no kuba iwabo mu rugo bari abanyamuziki. We avuga ko ari umurage.

Yavuze ko yaririmbye muri korali mu gihe cy’imyaka mike, nyuma ayivamo kubera ko yumvaga bitaryoshye cyane nka gakondo.

Massamba avuga ko ubwo yari hagati y’imyaka 20 na 21 y’amavuko, yabonye ko akwiye gukoresha inganzo ye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ati “Naravuze nti ntabwo iyi nganzo ibereye mu buhunzi. Ntabwo ibereye aho ndi. Ibereye aho abandi bari kugirango nzabone iki gihugu kibereye Abanyarwanda.”

Massamba avuga ko muri urwo rugendo rwo kwitegura kujya ku rugamba, yasezeye umuryango we anasezera umukobwa w’Umurundikazi bakundanaga.

Yavuze ko ibihe yagiranye n’umukunzi we amusezera, ariho havuye indirimbo yashyize hanze yise ‘Wirira’. Ati “Nanjye nigeze kugira umukunzi icyo gihe. Ntabwo yari umunyarwandakazi, yari umurundikazi, njya kumusezera mubwira ko nsanze abari ku rugamba.”

Akomeza ati “Byaramubabaje. Ntiyabishakaga. Ariko mubwira ko nzagaruka.”

Massamba uherutse mu iserukiramuco ryabereye muri Congo Brazaville, yavuze ko nyuma y’imyaka ine yamaze ku rugamba yasubiye mu Burundi, asanga wa mukobwa yarabyabaye.

Ati “Nasubiye mu Burundi aho navukiye nsanga wa mukobwa amaze kugira abana bane. Imyaka ine namaze, we yari amaze kubyara, Ariko byari byiza.”

Mu 1989 Masamba yagiye aho Ingabo zari iza RPA ziteguriraga muri Uganda (Bwari bwo bwa mbere ahageze), atozwa buri kimwe ntiyongera gusubira mu Burundi kuva ubwo.

Urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu 1990, Masamba akotanira gushaka Igihugu nk’abandi bose, kuko Se yamubwiraga ko ‘u Rwanda ruva inda imwe n’Ijuru’.

Masamba wakoresheje inganzo ye ku rugamba mu gukangurira abantu gutera inkunga Ingabo zari iza RPA, yanigishijwe imbunda kugira ngo azabashe kwitabara igihe yaba asagariwe n’umwanzi ari ku rubyiniro n’ahandi.

Urugamba rwamwigishije umuco w’Ubutwari no kwemera guhara buri kimwe. Yagiye ku rugamba mu gihe hari hashize igihe gito abonye Buruse yo kujya kwiga mu mahanga.

Ni urugamba yahuriyeho na Fred Gisa Rwigema n’itsinda yari ayoboye ry’abasirikare babohoye u Rwanda. Masamba avuga ko yagiye muri Uganda, kugira ngo ahabwe amabwiriza y’urugamba n’uko akomeza gukoresha inganzo ye.

Massamba yatangaje ko indirimbo ‘Wirira’ yayihimbye biturutse ku mukobwa w’umurundikazi bakundanye 

Massamba yavuze ko nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda yasanze umukobwa bakundanaga yarabyaye abana bane

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'WIRIRA' YA MASSAMBA INTORE

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND