RFL
Kigali

Dj Dizzo uri kwitegura kwibaruka imfura yasubije abibaza iherezo ry'ubuzima bwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/08/2023 7:26
0


Mutambuka Derrick [Dj Dizzo] ufite ubuhanga mu kuvanga imiziki ubarizwa mu Bwongereza, yatangaje ko ari kwitegura kwibaruka umwana w’umuhungu, yirinda gutangaza umukobwa bazabyarana, kandi ngo ni mu gihe kiri imbere.



Uyu musore uri kwitegura kwizihiza isabukuru y’amavuko yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2023 mu gitaramo ‘Ally Soudy&Friends Show’ cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Dj Dizzo ni umwe mu bantu bagarutsweho cyane mu itangazamakuru biturutse ku nkuru y’ubuzima bwe.

Yarwariye mu Bwongereza, bigera aho abaganga bamuha igihe cyo gupfa. Yitabaje inshuti ze, bamukusanyiriza amafaranga abasha kugera mu Rwanda.

Muri Mata 2021, mu gihe cya Covid-19, nibwo Dizzo yatangiye kumva uburibwe ku nda. Mu Kuboza 2021, yakorewe isuzuma basanga yafashwe na 'Cancer' ku magufwa ari hejuru y’ikibuno ateye mu buryo bumeze nka ‘vola’ y’imodoka [Niko amagufwa ameze].

Icyo gihe yavugaga ko ku myaka 23 y’amavuko ‘ubuzima bwe bumeze nk’aho burangiriye aha’. Avuga ko icyifuzo afite ari uko yapfira mu Rwanda.

Ubwo yari muri iki gitaramo cya Ally Soudy, Dizzo yavuze ko abaganga bari bagaragaje ko azitaba Imana muri Mata 2022. Avuga ko kuva icyo gihe abantu bakomeje gutekereza ko azitaba Imana, baraheba.

Uyu musore avuga ko ari ishimwe rikomeye kuri we, kuba abashije kugeza iki gihe agihumeka umwuka w’abazima. Kandi muri uku kwezi kwa Kanama 2023 azizihiza isabukuru y’amavuko.

Allly Soudy yamubajije uko yakira ibivugwa ku mbuga nkoranyambagaa bijyanye n’abantu bakomeza kwibaza igihe azapfira.

Yasubije ko bimubabaza ariko kandi akomeza gushima Imana ikimutije ubuzima. Ati “Biracyakomeza n'uyu munsi. Nonese sinkiriho. Iyo binyuzeho. Cyangwa iyo nabimenye uko nabyakira, birambabaza.”

“Kuko hari ibintu byinshi nakubwiye ko uku kwezi nzagira isabukuru. Iyo umuntu yifurije umuntu ufite imyaka 25 nk'uko byumvikana arababara.”

Ally Soudy yabajije Dizzo niba ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga bitaba byaratumye afata icyemezo cyo gutegura ubuzima harimo no gushinga urugo.

Uyu musore yasubije ko muri iki gihe ari kwitegura kwibaruka umwana w’umuhungu, kandi azavuka mu minsi iri imbere.

Umushumba w’Itorero, Prophet Sultan wahuriye mu kiganiro na Dj Dizzo yavuze ko abantu bakwiye kwemera ko Imana yabapfiriye kandi 'Yesu yaje kugirango abagweho ibyaha''. Uyu mukozi w’Imana yavuze ko ubuzima bwa Dj Dizzo ari ‘igitangaza’.

Sultan yavuze ko kuba iminsi y'ubuzima bwa Dj Dizzo yariyongereye, atari uko abaganga babeshyaga ahubwo ni ubushake bw’Imana. Ati "Si uko Imana yabeshyaga, ahubwo Imana iracyakora."

Prophet avuga ko Imana atariyo itanga urupfu. Ko urupufu ari umwanzi w'abantu n'Imana.

Dizzo asanzwe akora ibikorwa bijyanye no kuvanga imiziki yatangiye mu 2015 ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko. Icyo gihe ariko nta bikoresho n’ubumenyi yari afite kuri uyu mwuga.

Byamusabye kubanza gushaka ibikoresho no gusoza amasomo y’ishuri kugira ngo yinjire mu kibuga azi ibyo agikora gukora.

Yatangiye akora ‘mixtape’ y’indirimbo z’umuhanzikazi Ciney, ‘mixtape’ yakubiyeho indirimbo zitandukanye, harimo n’iyo guha icyubahiro Jay Polly witabye Imana n’izindi.

 

Dj Dizzo yatangaje ko ari kwitegura kwibaruka umwana w’umuhungu 

Dizzo yavuze ko ahora ababazwa n’abantu bamutega iminsi bibaza igihe azapfira

Umushumba w'Itorero Zeal of the Gospel Church [River of Joy], Prophet Sultan Eric yavuze ko ubuzima bwa Dj Dizzo ari ‘igitangaza’
 

Muri Werurwe 2023, Dizzo yavugaga ko abaganga bamubwiye ko ‘Cancer’ arwaye idashobora gukira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND