Mutambuka Derrick [Dj Dizzo] ufite ubuhanga mu kuvanga imiziki ubarizwa mu Bwongereza, yatangaje ko ari kwitegura kwibaruka umwana w’umuhungu, yirinda gutangaza umukobwa bazabyarana, kandi ngo ni mu gihe kiri imbere.
Uyu musore uri kwitegura kwizihiza isabukuru y’amavuko
yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2023 mu gitaramo ‘Ally
Soudy&Friends Show’ cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village
ahazwi nka Camp Kigali.
Dj Dizzo ni umwe mu bantu bagarutsweho cyane mu
itangazamakuru biturutse ku nkuru y’ubuzima bwe.
Yarwariye mu Bwongereza, bigera aho abaganga bamuha
igihe cyo gupfa. Yitabaje inshuti ze, bamukusanyiriza amafaranga abasha kugera
mu Rwanda.
Muri Mata 2021, mu gihe cya Covid-19, nibwo Dizzo yatangiye
kumva uburibwe ku nda. Mu Kuboza 2021, yakorewe isuzuma basanga yafashwe na
'Cancer' ku magufwa ari hejuru y’ikibuno ateye mu buryo bumeze nka ‘vola’
y’imodoka [Niko amagufwa ameze].
Icyo gihe yavugaga ko ku myaka 23 y’amavuko ‘ubuzima
bwe bumeze nk’aho burangiriye aha’. Avuga ko icyifuzo afite ari uko yapfira mu
Rwanda.
Ubwo yari muri iki gitaramo cya Ally Soudy, Dizzo yavuze
ko abaganga bari bagaragaje ko azitaba Imana muri Mata 2022. Avuga ko kuva icyo
gihe abantu bakomeje gutekereza ko azitaba Imana, baraheba.
Uyu musore avuga ko ari ishimwe rikomeye kuri we, kuba
abashije kugeza iki gihe agihumeka umwuka w’abazima. Kandi muri uku kwezi kwa
Kanama 2023 azizihiza isabukuru y’amavuko.
Allly Soudy yamubajije uko yakira ibivugwa ku mbuga
nkoranyambagaa bijyanye n’abantu bakomeza kwibaza igihe azapfira.
Yasubije ko bimubabaza ariko kandi akomeza gushima
Imana ikimutije ubuzima. Ati “Biracyakomeza n'uyu munsi. Nonese sinkiriho. Iyo
binyuzeho. Cyangwa iyo nabimenye uko nabyakira, birambabaza.”
“Kuko hari ibintu byinshi nakubwiye ko uku kwezi
nzagira isabukuru. Iyo umuntu yifurije umuntu ufite imyaka 25 nk'uko byumvikana
arababara.”
Ally Soudy yabajije Dizzo niba ibivugwa ku mbuga
nkoranyambaga bitaba byaratumye afata icyemezo cyo gutegura ubuzima harimo no
gushinga urugo.
Uyu musore yasubije ko muri iki gihe ari kwitegura
kwibaruka umwana w’umuhungu, kandi azavuka mu minsi iri imbere.
Umushumba w’Itorero, Prophet Sultan wahuriye mu
kiganiro na Dj Dizzo yavuze ko abantu bakwiye kwemera ko Imana yabapfiriye
kandi 'Yesu yaje kugirango abagweho ibyaha''. Uyu mukozi w’Imana yavuze ko
ubuzima bwa Dj Dizzo ari ‘igitangaza’.
Sultan yavuze ko kuba iminsi y'ubuzima bwa Dj Dizzo yariyongereye,
atari uko abaganga babeshyaga ahubwo ni ubushake bw’Imana. Ati "Si uko
Imana yabeshyaga, ahubwo Imana iracyakora."
Prophet avuga ko Imana atariyo itanga urupfu. Ko
urupufu ari umwanzi w'abantu n'Imana.
Dizzo asanzwe akora ibikorwa bijyanye no kuvanga imiziki
yatangiye mu 2015 ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko. Icyo gihe ariko nta
bikoresho n’ubumenyi yari afite kuri uyu mwuga.
Byamusabye kubanza gushaka ibikoresho no gusoza
amasomo y’ishuri kugira ngo yinjire mu kibuga azi ibyo agikora gukora.
Yatangiye akora ‘mixtape’ y’indirimbo z’umuhanzikazi
Ciney, ‘mixtape’ yakubiyeho indirimbo zitandukanye, harimo n’iyo guha
icyubahiro Jay Polly witabye Imana n’izindi.
Dj Dizzo yatangaje ko ari kwitegura kwibaruka umwana w’umuhungu
Dizzo yavuze ko ahora ababazwa n’abantu bamutega
iminsi bibaza igihe azapfira
Umushumba w'Itorero Zeal of the Gospel Church [River
of Joy], Prophet Sultan Eric yavuze ko ubuzima bwa Dj Dizzo ari ‘igitangaza’
Muri Werurwe 2023, Dizzo yavugaga ko abaganga
bamubwiye ko ‘Cancer’ arwaye idashobora gukira
TANGA IGITECYEREZO