Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Uwizeye Ally Soudy, yatangaje ko imyaka 15 ishize ari mu itangazamakuru yabanjirijwe n’inzozi zo gushaka kuba umusirikare, ni nyuma y’uko abo babanye mu itangazamakuru bagarutse ku buzima babanyemo n’inzira yabaciriye.
Ally Soudy yivuga nk'umunyamakuru w'umunyarwanda
wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, kandi akaba akorana n'ibiganiro byo
kuri Televiziyo.
Mu rugendo rw'imyaka irenga 15, ari mu itangazamakuru
avuga ko yakoranye n'ibigo binyuranye.
Uyu mugabo usanzwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika akora ikiganiro ngarukakwezi yise 'Ally Soudy On Air' yifashishije
konti ye ya Instagram.
Ku gicamundi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama
2023, Ally Soudy yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga 'umunsi wageze'.
Ashishikariza inshuti ze kwifatanya nawe muri iki
gitaramo yakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp
Kigali.
Iki gitaramo 'Ally Soudy&Friends Live Show'
yagikoze nyuma y'amezi atanu yari ashize acyamamaza kandi yagiye atumira abantu
banyuranye basanzwe bazwi mu ruganda rw'imyidagaduro.
Yatumiye abarimo Massamba Intore, umunyarwenya Patrick
Rusine, Rocky Entertainment, Bushali, Kigali Boss Babes, Drama T wo mu Burundi,
Makanyaga Abdul, Bruce Melodie, Fally Merci, Platini, Bwiza, B-Threy n'abandi.
Cyatangijwe n’amashusho y’ubuhamya bw’abantu bwafashwe
mu bihe bitandukanye bagarutse ku buzima babanyemo n’ibindi bamwibukaho. Aya
mashusho yakozwe na Secret Memory yakozwe na Gato Felecien.
Emma Claudine ukorera mu Biro by'Umuvugizi wa Leta wabaye
igihe kinini Umunyamakuru wa Radio Salus, yavuze ko imyaka 15 ishize Ally Soudy
ari mu mwuga w'itangazamakuru bigaragaza 'gukunda cyane ibyo ukora bikarushaho
kuba byiza cyane iyo ujyanye n'igihe'.
Uyu mubyeyi yavuze ko yanashimishijwe no kubona Ally
Soudy akora ikiganiro 'Ally Soudy On Air' kuri Instagram. Ati "Uko
wafashijwe nawe uzabikorere n'abandi utibagiwe n'aba Kigali."
Sandrine Isheja wakoranye igihe kinini na Ally Soudy,
yamushimiye kuko intambwe yateye mu buzima bwe yayigizemo uruhare. Ati
"Kuva 2008, warakoze gutuma nubaka uwo ndiwe none, Imana ikomereze
ikumpere umugisha ku bw'itafari washyize ku rugendo rwanjye rw'itangazamakuru
nkora ubu."
Uyu mubyeyi yavuze ko bamenyanye bakiga muri Kaminuza,
kandi ko Ally Soudy yamufashaga cyane mu gutegura no gutunganya amakuru
y'imyidagaduro.
Umuhanzi Juno Kizigenza uherutse gusohora album ye
ya mbere yise' Yaraje', yavuze ko mu 2020 Ally Soudy yamwandikiye ubutumwa
bugufi amubwira ati "Petit Frere urimo gukora ibintu byiza."
Uyu muhanzi avuga ko yari asanzwe azi Ally Soudy ariko
kuva icyo gihe baramenyanye birushijeho.
Ati "Mu by'ukuri nari nsanzwe muzi. Navuga ko
aribwo twamenyanye ahubwo ariko namumenye cyera ndi umupeti mwumva kuri Radio
Salus na Isango Star." Yavuze ko ubu butumwa yakiriye bwamuteye umurava mu
rugendo rwe rw'umuziki.”
Muri ubu buhamya, umukinnyi wa filime Isimbi Alliance
wamamaye nka Alliah Cool avuga ko kuba ari umukinnyi wa filime 'ni wowe
mbicyesha'. Ati "Nibuka ko ari wowe wanteye imbaraga ukanambwira ko
nabikora kandi byarakunze. Warakoze cyane."
Umuyobozi Wungirije Radio Isango Star, Jean Rambert
Gatare yavuze ko umusanzu wa Ally Soudy mu guteza imbere uruganda rw'imyidagaduro
ari ntagereranwa, kandi amushimira umusanzu we mu rugendo rw’itangazamakuru rwa
Radio Isango Star.
Ati "Warakoze, haba mu izina ry'ubuyobozi bwa
Radio Isango Star mu izina ry'abakozi ba Isango Star ari abo mwakoranye
n'abagusimbuye."
Akomeza ati "Twese tuzirikana ko Isango Star
wagize uruhare ntagereranywa rwo kuba igeze aho igeze ubu."
Umuhanzi Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys, avuga ko
yamenye Ally Soudy 'akiririmba muri Testament'. Yashimye ku bwo kudacika intege
no gucira inzira abandi. Ati "Warakoze kuko igihe cyose twagucyeneraga
(Urban Boys) twarakubonaga."
Uyu muhanzi avuga ko azi cyane Ally Soudy bari muri
Kaminuza, kandi nka Urban Boys baramwifashishije igihe kinini mu bikorwa nka
Urban Boys.
Umuhanzi Ziggy 55 yashimye Ally Soudy ku bw'umusanzu
we, guhanga udushya mu muziki no guteza imbere uruganda rw'imyidagaduro. Ati
"Warakoze kuba waratubereye ikitegererezo kubera ko ibintu ukora
biratangaje."
Akomeza ati "Ndagusaba kutazarekera, uzakomeze
ube wowe, uzakomeze ugire ibyo bitekerezo byo guhanga ibintu bishya."
Ubwo yatangizaga iki gitaramo, Ally Soudy yavuze ko
imyaka 15 ishize ari mu itangazamakuru atari 'ikintu cyoroshye'. Yavuze ko hari
benshi yafatiyeho urugendo, kandi ashimira buri wese 'watumye ntacika intege'.
Yavuze ko iki gitaramo ari icya mbere mu mateka, gihuza
abakunzi be kandi kitabiriwe n'abantu bakunze ibiganiro birimo Salus Relax,
Isango na Muzika, Ally Soudy mu mihanda ya Kigali n'ibindi.
Uyu mugabo yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
yifuzaga kuba umusirikare, ariko Nyirasenge we ntiyatumye arotora izo nzozi
kuko yamubwiye kujya kwiga amashuri abaza ayasoza atagifite izo nzozi.
Yahamagaye ku rubyiniro Col. Mugisha wo mu Ingabo z'u
Rwanda. Ally Soudy yavuze ko n'ubwo atabaye umusirikare ariko buri gihe
yakoraga yifuza ko igihe kimwe yateguye igikorwa azaba ari kumwe n'Ingabo z'u
Rwanda.
Col. Mugisha ahawe ijambo yashimye Ally Soudy ku bwo kumutumira.
Yavuze ko 'bimuteye iteka nk'Ingabo y'Igihugu kuba ndi hano'. Avuga ko ari ibyishimo
kuri we kuba abona bantu bahuriye hamwe.
Ati "Amahoro mu gihugu cyacu arahari [...]
Igihugu cyanyu kirarinzwe, kirinzwe n'abagabo bashoboye... Duterane, tugire
umwanya mwiza wo gusabana."
Mugisha avuga ko igitaramo nk'iki ari umwanya wo gusabana,
kungurana ibitekerezo no kureba ku zindi ngingo.
Col. Mugisha wari uhagarariye Inganzo z'u Rwanda muri
uyu muhango, yabwiye buri wese kumva ko ibyo akora bifitiye akamaro abantu
benshi, kandi akwiye gukora ibikorwa atekereza kubaka igihugu.
Yanasabye gusigasira ibimaze kugerwaho no gushingira
ku mahirwe buri umwe. Ati "Nimwige, mucuruze ku manywa na nijoro kuko hari
amahoro [...]."
Ally Soudy yatangaje ko yakuze ashaka kuba Umusirikare, ariko yishimira imyaka 15 ishize ari mu rugendo rw'itangazamakuru
Col. Mugisha yabwiye abitabiriye iki gitaramo gusigasira ibyagezweho mu rugendo rw'iterambere rw'u Rwanda
Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi [Uri hagati]
Umuhanzi Makanyaba Abdoul utanga ibyishimo ku bisekuru byombi yitabiriye iki gitaramo
Abakinnyi ba filime barimo 'Soloba' [Ubanza ibumoso], Killerman [Uri hagati] ndetse na 'Nsabi' ugezweho muri iki gihe
Gato Felecien uri ibumoso ndetse na Klepy wa KC2
Juno Kizigenza avuga ko kuva mu 2020 aganiriye na Ally Soudy byamwongereye imbaraga mu muziki we
Ally Soudy yaje muri iki gitaramo ari kumwe n'abana be
TANGA IGITECYEREZO