RFL
Kigali

Rayon Sports yerekanye abakinnyi, Kigali Boss Babes iratungurana ku munsi w'Igikundiro-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:5/08/2023 15:46
1


Ikipe ya Rayon Sports yakoze ibikorwa binyuranye birimo kwerekana abakinnyi ku munsi wari utegerejwe na benshi cyane, umunsi w'Igikundiro 2023 'Rayon Sports Day' .



Rayon Sports Day cyangwa umunsi w'Igikundiro ni umunsi ngarukamwaka uberamo ibikorwa bitandukanye birimo kwereka abakunzi ba Rayon Sports, imyambaro, abakinnyi, abatoza ndetse n'abafatanyabikorwa izakoresha mu mwaka mushya w’imikino ndetse ikanakina umukino wa gicuti

Umunsi w'Igikundiro ubanziriza umwaka utaha w'imikino wa 2023-2024 wabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 05 Kanama 2023, kuri Kigali Pelé Stadium. Hakozwe ibikorwa bitandukanye mbere y'uko bakina na Kenya Police FC mu mukino wa gishuti.

Uko ibikorwa by'umunsi w'Igikundiro 2023 byakurikiranye mbere y'umukino wa gishuti:

Saa kumi nebyiri: Abakobwa bagize Kigali Boss Babies baserutse bambaye imyambaro ya Rayon Sports bari gusuhuza abafana.

Guhera saa kumi n'iminota 48, umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean yari ari kugeza ijambo ku bafana ritangiza umwaka utaha w'imikino

Saa kumi n'imwe n'iminota 50: Perezida wa Rayon ari kwereka abafana ibikombe 2 batwaye mu mwaka ushize w'imikino,ni igikombe cy'Amahoro batwaye batsinda APR FC ku mukino wa nyuma ndetse n'icyatwawe n'ikipe y'abagore muri shampiyona y'ikiciro cya kabiri 

'Saa kumi nimwe n'iminota 45: Abatoza, abakinnyi ndetse na Perezida wa Rayon abafashe ifoto y'ikipe 

Guhera saa kumi nimwe n'iminota 40: Rayon Sports iri kwerekana abatoza baramgajwe imbere na Yameni AZelfani.


Abakinnyi ba Rayon Sports, abatoza bifotozanya na Perezida wa Rayon Sports 

'Guhera saa kumi n'iminota 55 Rayon Sports iri kwerekana abakinnyi,Heltier Luvumbu Nzinga niwe wambere weretswe abafana akazajya yambara nimero 11, Umukinnyi wa 2 weretswe abafana ni umuzamu  Hategekimana Bonheur akazajya yambara nimero 13.

Umukinnyi wa 3 ni Simon Tamale akazajya yambara nimero 24, umukinnyi wa 4 weretswe abafana ni Hakizimana Adolphe akazajya yambara nimero 22, umukinnyi wa 5 weretswe abafana ni Mitima akazajya yambara nimero 23.

Umukinnyi wa 6 weretswe abafana ni Nsabimana Aimable akazajya yambara nimero 15, umukinnyi wa 7 weretswe abafana ni Ganijuru Elie akazajya yambara nimero 16, umukinnyi wa 8 ni Mucyo Didier Junior uzajya yambara nimero 14.

Umukinnyi wa 9 weretswe abafana ni Bugingo Hakim uzajya yambara nimero 3, umukinnyi wa 10 weretswe abafana ni Serumogo Ally uzajya yambara nimero 2, umukinnyi wa 11 ni Majaliwa uzajya yambara nimero 8, umukinnyi wa 12 ni Kanamugire Roger uzajya yambara nimero 26.

Umukinnyi wa 13 ni Ndekwe Felix uzajya yambara nimero 17, umukinnyi wa 14 weretswe abafana ni Mugisha Francois Masta uzajya yambara nimero 25, umukinnyi wa 15 ni Erik Mbirizi  uzajya yambara nimero 6, umukinnyi wa 16 ni Rafael Osaluwe uzajya yambara nimero 7, umukinnyi wa 17 ni Iradukunda Pascal uzajya yambara nimero 12.

Umukinnyi wa 18 ni Kalisa Rashid uzajya yambara nimero 6, umukinnyi wa 19 ni Mvuyekure Emmanuel uzajya yambara nimero 18, umukinnyi wa 20 ni Eric Ngendahimana uzajay yambara nimero 5, umukinnyi w 21 ni Tuyisenge Arsene uzajya yambara nimero 19, umukinnyi wa 22 ni Musa Esenu uzajay yambara nimero 20.

Umukinnyi wa 23 ni Iraguha Hadji uzajya yambara nimero 25, umukinnyi wa 24 ni Rudasingwa Prince uzajay yambara nimero 21, umukinnyi wa 25 ni Charles Balle uzajya yambara nimero 9, umukinnyi wa 26 ni Joakim Ojera uzajya yambara nimero 30.

Umukinnyi wa 27 ni Rwatubyaye Abdul uzajya yambara nimero 4, umukinnyi wa nyuma ni Youssef Rharb waturutse ahatandukanye n'abandi bakinnyi  akazajya  yambara nimero 10.

"Guhera saa kumi n'iminota 55 abafana ba Rayon Sports iri bari gukoma amashyi mbere yuko berekwa abakinnyi 

' Guhera saa kumi n'iminota 40 DJ Selekta Faba ari kuvangira umuziki abafana


'Saa kumi n'iminota 30 hari guhembwa amatsinda y'abafana  atandukanye kubera ubwitange bagaragariza ikipe yabo ya Rayon Sports 

'Saa kumi n'iminota 25 Perezida wa Rayon Sports , Uwayezu Jean Fideli ashyikirije igihembo uruganda rwa SKOL kubera ubufatanye badahwema kubagaragariza

'Guhera saa kumi n'iminota 4 , Rayon Sports iri kwerekana abafatanyabikorwa bayo barangajwe imbere na  SKOL bazafatanya nayo  mu mwaka utaha w'imikino wa 2023-2024 uzatangira taliki 12 Zuku kwezi hakinwa Super Cup 

' Abafana ba Rayon Sports bari kubyina indirimbo z'ikipe yabo zirimo Murera ndetse n'izindi ku munsi w'Igikundiro 

'Guhera saa kenda n'iminota 30 abanyeshuri bo ku Nyundo nibo bari gucurangira abafana indirimbo zitandukanye mu buryo buryoheye amatwi 

'Saa kenda n'iminota 20 hakurikiyeho  ibikorwa bya 'acrobat'

'Saa kenda zuzuye abakaraza b'Inyanza nibo batangiye ibirori by'Umunsi w'Igikundiro


Rayon Sports yazanye ibikombe 2 yatwaye mu mwaka ushize,ni igikombe cy'Amahoro begukanye batsinda APR FC ku mukino wa nyuma ndetse n'ikindi cyatwawe n'ikipe y'Abagore cya shampiyona y'ikiciro cya mbere




Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli arikumwe n'umuyobozi wa SKOL ku munsi w'Igikundiro 


Abakaraza b'Inyanza bakomera ingoma abafana ba Rayon Sports 


Abafana babukereye kuri sitade 

Ubururu n'umweru nibwo bugize Kigali Pelé Stadium 

Ku itapi itukura aho abakinnyi bari bunyure bagiye kwerekwa abafana 





  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • H.1 year ago
    Abagore batwaye ikiciro cya kabiri mukosore...ni AS Kigali yatwaye iyi cyambere.





Inyarwanda BACKGROUND