Umuraperi Jay Polly yahawe icyubahiro, Ruti Joel ahundagazwaho urukundo mu iserukiramuco Hill Festival ryatumiwemo Inner Circle yo muri Jamaica imaze imyaka 55 mu muziki. Reka nkwinjize mu byaranze iki gitaramo.
Ku
mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Kanama 2023, ku musozi wa Rebero ahazwi
nka Canal Olympia habereye igitaramo cy’umunsi
wa mbere w’Iserukiramuco Hill Festival cyahurijwemo abahanzi b’amazina akomeye
mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.
Abahanzi Ruti Joel, Chriss Eazy, Bull Dog na Inner Circle basendereje ibyishimo
abanya-Kigali mbarwa bitabiriye umunsi wa mbere w’Iserukiramuco Hill Festival
Kigali ryabereye kuri Canal Olympia.
Iki gitaramo cyari kimaze igihe giteguzwa abanya-Kigali, cyahurije hamwe abahanzi
bakunzwe barimo Chriss Eazy umaze kwamamara mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Inana’,
Umuraperi Bull Dog uzwi mu itsinda rya Tuff Gang, Ruti Joel ukunzwe muri iki
gihe ndetse n’itsinda rya Inner Circle rimaze imyaka irenga 55 mu muziki.
Igitaramo cyagombaga gutangira saa 1:00 PM z’amanywa cyatangiye saa 07:40 PM z’umugoroba kubera
ubwitabire bukwe bw’abanya-Kigali bazaga gake gake. Kuva izo saha Dj Sonia na Dj
Bissoso bakorera RBA bafashije abageze muri Canal Olympia kuryoherwa n’umuziki,
Mc Lion Manzi na The Keza batangiye kuyobora iki gitaramo.
Itorero Intayoberana niryo ryatangije iki gitaramo rifasha abakitabiriye kwinjira
mu mwuka w’ibyishimo, batangira gufatanya kubyina imbyino gakondo. Chriss Eazy
niwe wakurikiye iri torero ku rubyiniro atangirira mu ndirimbo ‘Basi Sori’,
yakiranywa ibyishimo byinshi n’abanya-Kigali bari batangiye kureba icyoroshye
agatama.
Mu minota irenga 30 yamaze ku rubyiniro afashwa na Symphony Band uyu muhanzi
yishimiwe na benshi binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Ese Urabizi’, ‘Edeni’, ‘Fasta’,
‘Lala’ yakoranye na Kirikou Akili wo mu Burundi n’izindi.
Yakurikiwe n’Umuraperi Bull Dog wamamaye mu itsinda rya Tuff Gang yakirwa n’akamo
k’abafana b’iyi njyana atangira kubaririmbira zimwe mu ndirimbo zakunzwe zirimo
‘Mpe Enkoni’, ‘Super Kemo’ ageze kuri ‘Sinema’ ibintu byahinduye isura ubona ko
abanya-Kigali birekuye cyane.
Yahaye icyubahiro mugenzi we Jay Polly
Uyu muraperi mu rwego rwo guha icyubahiro mugenzi we Jay Polly witabye Imana,
yanyujijemo aririmba agace k’indirimbo ‘Ndacyariho Ndahumeka’ abantu bamufasha
kugasubiramo. Nyuma yo gutaramira abitabiriye Hill Festival, Bull Dog yavanye
ku rubyiniro n’itsinda rya Symphony Band.
Ruti Joel yakiriwe mu buryo budasanzwe, inkumi zari mu gitaramo zimwishyuza
zimwe mu ndirimbo yakoze ataranatangira kuririmba. Uyu musore yatangiriye mu
ndirimbo ‘Cunda’ yasohotse kuri alubumu ‘Musomandera’ nongera kwemera ko burya
n’urubyiruko rukunda injyana gakondo.
Uyu muhanzi wari uri gufashwa n’itsinda rya Kesho Band yakomereje ku zindi
ndirimbo zirimo ‘Mwiza’, ‘Amaliza’, abazungu bari mu gitaramo batangarira ubwuzu
yateye abanya-Kigali bitabiriye iki gitaramo. Indirimbo ‘Cyane’ iri mu zamuzamuriye
izina yakoze benshi ku mutima barambura amaboko batangira kubyina nk’Intore
bamwigana uko yabikoraga ku rubyiniro.
Uyu muhanzi wavuye ku rubyiniro abantu batabishaka bakimwishyuza zimwe mu
ndirimbo bashakaga kumva, yakurikiwe n’itsinda rya Michaela Rabitsch &
Robert Pawlik rigizwe n’abazungu bane baturuka mu gihugu cya Autriche.
Iri tsinda ry’abazungu ryatunguranye rishimisha benshi muri iki gitaramo binyuze
mu buhanga bwo gucuranga ibikoresho by’umuziki wo mu njyana ya Jazz yakunzwe mu
myaka yo ha mbere. Inner Circle itsinda rimaze imyaka 55 mu muziki niryo
ryashyize akadomo kuri iki gitaramo.
Iri tsinda ryo muri Jamaica rizwi cyane ubwo ryegukanaga Grammy Award,
ryashimishije abarasita [Rasta], bitabiriye iki gitarami ku bwinshi. Baririmbye
indirimbo zirimo indirimbo ‘One Love’ ya Lucky Dube, ‘Rock with You’, n’izindi.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Nyakanga 2023 hateganyijwe igitaramo cya kabiri
cy’iri serukiramuco aho hitezwe abahanzi barimo Bushali, Kenny Sol, Kivumbi
King ndetse na Big Fizzo wo mu Burundi.
Ruti Joel yakiranywe ibyishimo byinshi n’abitabiriye igitaramo cy’umunsi wa
mbere w’Iserukiramuco Hill Festival
Ruti Joel yasusurukije abanya-Kigali mu ndirimbo zirimo ‘Cunda’, ‘Amaliza’, ‘Cyane’
n’izindi
Joel yafashije abanya-Kigali kubyina imbyino nyarwanda
Chriss Eazy yasusurukije abanya-Kigali mu ndirimbo zirimo ‘Lala’, ‘Edeni’, n’izindi
Eazy yeretswe urukundo rwinshi, n’inkumi zitabiriye Iserukiramuco rya Hill
Festival
Bull Dog yahaye icyubahiro Jay Polly
Bull Dog yakumbuje abantu itsinda rya Tuff Gang
Inner Circle yakumbuje abantu umuziki wo mu myaka yo ha mbere
Itsinda rya Inner Circle ryo muri Jamaica ryashimishije abarasita bitabiriye
iserukiramuco ‘Hill Festival’
Itsinda rya Michaela Rabitsch & Robert Pawlik ryo muri Autriche ryacurangiye
abanya-Kigali
Reba amafoto yaranze igitaramo ‘Hill Festival Kigali’
">
">
AMAFOTO: Freddy Rwigema /INYARWANDA
TANGA IGITECYEREZO