RFL
Kigali

Harimo kwegukana igikombe cya shampiyona: Ibyaranze umunsi w'isabukuru ya Mukura - AMAFOTO + VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/08/2023 12:46
1


Mu ijambo Perezida wa Mukura yagejeje ku bitabiriye isabukuru y'imyaka 60 ikipe imaze ishinzwe, yavuze ko hagiye kubaho impinduka mu ntego z'iyi kipe, aho igiye guhatanira igikombe cya shampiyona ku buryo bweruye ndetse ikanashinga ikipe y'abagore.




Ahagana saa 14:00 umutoza wa APR FC yatunganyije ikibuga yitegura gushyushya abakinnyi be, ariko asanga hari ibindi bikorwa bigiye kubera mu kibuga

Ikibuga barimo kugiteguriramo uruhimbi abakinnyi bari buhagarareho 

14:44 Perezida wa APR FC n'abandi bayobozi bari gufata ifoto y'urwibutso n'abakinnyi Mukura izakoresha mu mwaka utaha w'imikino

14:25 Mukura itangiye kwerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w'imikino 2023-24. Sebwato niwe mukinnyi wahamagawe bwa mbere, hakurikiraho Clement n'abandi baracyamamagarwa.

Nyirigira Yves yatangaje ko ashaka guhindura Mukura ikipe itwara ibikombe by'umwihariko ibikombe bya shampiyona 

14:10 Nyirigira Yves uyobora Mukura niwe uhawe ijambo. Yves uherutse gutorwa, yemeje ko ikipe ya Mukura igiye guhiga igikombe cya shampiyona ku buryo bweruye, ndetse yemeza ko Mukura igiye gushinga ikipe y'abagore n'irerero ry'abakiri bato.

14:00" Jean Claude Kwizigira na Rigoga Ruth bari buyobore uyu muhango, batangiye gushyushya abantu.



Katama Kamarondo wakiniye Mukura imyaka 13 akaba yarayigezemo mu 1968 ni umwe mu bitabiriye ibirori

Ababonye Katama Mamalondo bavuga ko ariwe mukinnyi Mukura yagize mu mateka yayo wari uzi gukina mu kibuga hagati, ndetse akaba yari afite amacenga menshi 


Mukura ni imwe mu makipe yo mu ntara akomeye kuko n'ubwo nta gikombe cya shampiyona ifite, ariko yabaye iya kabiri inshuro zigera kuri 3 harimo 1992, 1998 ndetse 1999. Mukura kandi yegukanye ibikombe 5 by'Amahoro, birimo icya 1978, 1986, 1990, 1992 na 2018 ubwo yatsinda Rayon Sports.

Abashyushya rugamba Rigoga Ruth na Kwizigira babucyereye

Madeleine Mukanemeye uzwi nka Mama Mukura, hano yarimo kumva Radio Rwanda ndetse anareba abanyabigwi b'ikipe yihebeye


Abafana batangiye kwiyongera muri sitade

13:38" Umukino wahuzaga abanyabigwi ba Mukura ndetse n'abakozi b'Akarere ka Huye, urangiye abanyabigwi batsinze abakozi b'Akarere, ibitego 2-1

Uko iminota iri kugenda yicuma ni ko abafana barimo kugenda biyongera muri sitade ya Huye. Abana bato bagenewe aho bicara, ndetse bamwe bahageze mu gitondo cya kare.

12:00 Pm abafana ba APR FC bamaze gusesekara i Huye.



Rujugiro n'abandi bafana be ubu bari mu Karere ka Huye

12:47" Umukino uri guhuza abanyabigwi ba Mukura n'Abakozi b'Akarere, igice cya mbere kirangiye ari igitego 1 cy'Abanyabigwi kuri 1 cy'Abakozi b'Akarere.

Abakinnyi 11 ikipe y'abakozi b'akarere yabanje mu kibuga

Abakinnyi 11 b'ikipe y'abanyabigwi babanje mu kibuga

Ni umunsi udasanzwe mu mateka ya Mukura, aho yizihiza urugendo rw'imyaka 60 iyi kipe imaze ivutse. Bimwe mu bikorwa biteganyijwe, hari umukino ugiye guhuza Abanyabibwi ba Mukura Victory Sports ndetse n'Abakozi b'Akarere ka Huye;

Ijambo rya Perezida wa Mukura, ijambo rya Mayor wa Huye Sebutege Ange, umukino wa gicuti uhuza Mukura na APR FC ndetse n'igitaramo cy'abahanzi.


12:00" Ubu hatangiye umukino uri guhuza Abanyabigwi ba Mukura n'Abakozi b'akarere ka Huye

Tigana wakiniye Mukura niwe kapiteni w'Abanyabigwi ba Mukura

Amasuku yari yose bitegura ikirori


Bamwe mu bafana bakomeye ba Mukura kuva saa 09:00 Am bari bageze muri sitade


ABAFANA BARI BABUCYEREYE MU KWIZIHIZA ISABUKURU Y'IMYAKA 60 YA MUKURA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutabazi Emmanuel 1 year ago
    igitekerezo cyanjye nuko abo banyabigwi ba Mukura bajya bayiba hafi bakayifasha, ikindi nasabaga Moyar wa Huye hamwe ma president wa Mukara kudushakira abatera nkunga tukongera tukagira mukura ya





Inyarwanda BACKGROUND