Itorero Inganzi Ngari ryakoze igitaramo gikomeye bamwe bivovota biturutse ku kuba babuze aho kwicara kandi bari barishyuye amafaranga abemerera kuhicara muri iki gitaramo cyo kwizihiza no kugaragaza uruhare rw’Umwami Ruganzu II Ndoli mu rugendo rwo kubundura u Rwanda.
Bisa n’aho ubutumire (Invitation) bwabaye bwinshi
gusumba abaguze amatike cyangwa se hakaba harateganyijwe intebe nke
ugereranyije n’abaguze amatike abemerera kwicara mu myanya yabugenewe.
Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Cyari mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Umuganura.
Leta
y'u Rwanda yasubije Umuganura agaciro gakomeye wahoranye aho kuva muri 2011
yashyizeho umunsi w’ikiruhuko – buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama –
kugira ngo Abanyarwanda bajye basabana, bazirikane ibyiza bagezeho, banahige
gukora neza kurushaho umwaka utaha.
Inteko y’Umuco ivuga ko ‘Umuganura ahuza Abanyarwanda
aho bari hose yaba ari mu Rwanda n’ababa mu mahanga.’
Ivuga kandi ko kwizihiza Umuganura, bishimangira
urugendo Abanyarwanda barimo rw'Ubudaheranwa hifashishwa umuco kugira ngo
hashakwe ibisubizo bihamye by’ibibazo bahura na byo.
‘Ruganzu II Ndoli “Abundura u Rwanda”, ni kimwe mu
bitaramo byari bimaze igihe byamamazwa. Amezi ane yari ashize bamwe mu
banya-Kigali bakira kandi babona ubutumwa bwamamaza iki gitaramo.
Byageze n’aho gishyirwa ku byapa ahantu hanyuranye mu
Mujyi, abakunzi b’umuco bakangurirwa kuzitabira.
Igitaramo cyaranzwe n’ibice bibiri: Igice cy’indirimbo
n’igice cyagarutse ku ruhare rwa Ruganzu II Ndoli mu kwagura u Rwanda.
Ababyinnyi b’iri torero bavuze ko Umuganura ari
ikimenyetso cy’ubudasa bw’Abanyarwanda, kandi uwejeje agasangiza abandi mu
rwego rwo kwishimira ibyo yagezeho.
Bavuze ko Abiru bagiraga uruhare mu guhuriza hamwe
abaturage maze bakajya kureba umwami bakamutura ibyo babaga bejeje, Umwami nawe
akabereka icyubahiro abagomba kandi akabashimira.
Iki gitaramo muri rusange cyari kigamije “gukumbuza
abakunzi b’amateka y'u Rwanda n’ab'injyana gakondo n'umuco nyarwanda ndetse
n'abakunzi b'itorero Inganzo Ngari.
Icyo muri uyu mwaka kikije cyane ku mukino-shusho
bise: Ruganzu II Ndori “Abundura u Rwanda"
Ruganzu II Ndori yabaye umwami w'u Rwanda kuva mu
mwaka wa 1510 kugeza mu mwaka wa 1543:
Yabaye umwami w'intwari kuko ni we mwami wabunduye u
Rwanda nyuma y'imyaka 11 yamaze abundiye i Karagwe, u Rwanda, abanyarwanda n'umuco
wabo byarazimangatanijwe.
Amaze kwima ingoma, yaguye u Rwanda agarura
kandi indangagaciro, azahura umuco, imihango n'imigenzo nyarwanda harimo
n'umunsi w'Umuganura aho abanyarwanda bose bishimiraga umusaruro w'ibyo bejeje.
Kubundura ubusanzwe ni igikorwa cyo kongera kubeshaho,
gusana cyangwa kugarura ubuzima n'igihe habaye amajye, intambara cyangwa
guhunga kw'abenegihugu, bityo inzira yo kugarura ubuzima no kongera kubaka
igihugu ni byo Ruganzu II Ndoli yakoreye u Rwanda mu gihe cye.
Bategura iki gitaramo, Inganzo Ngari bavugaga ko uyu mukino
bawitezeho gukundisha benshi amateka y'u Rwanda ndetse ‘n'umuco wacu wuje
indangagaciro zitandukanye kuva mu gihe cy'abami kugeza uyu munsi.’
Umukino bakinnye warase (kurata) kandi ukeza ubutwari
bw'abana b'u Rwanda batazuyaje kubohora igihugu ubutegetsi bubi ndetse no
guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Inganzo Ngari ni rimwe mu matorero gakondo akomeye mu
gihugu cy'u Rwanda, rikaba ryaratangiye ubuhanzi ku muco mu mwaka wa 2006.
Rigizwe n'abanyamuryango barenga 100 bari mu ngeri zitandukanye abahungu n'abakobwa. Ni itorero ryagiye rimurika kandi rigaragaza ubwiza bw'umuco w’u Rwanda mu mbyino n'indirimbo haba mu Rwanda no mu mahanga.
1.Abakobwa
bashinzwe ‘Protocol’ bakoze batarenga 10
Kompanyi ya Protocol yatanze serivisi zo kwakira
abantu muri iki gitaramo, yifashishije abakobwa batarenga 10 berekaga abantu
aho kwicara, bikaba biri mu byatumye buri wese atoroherwa no kumenya aho agomba
kwicara.
Ibi byahaye akazi gakomeye aba bakobwa, kuko bahuye
n’ikibazo cy’abantu bagiye bijujuta babaza aho bagomba kwicara bagasanga
ntahahari.
Byageze n’aho aba bakobwa bifashishwa mu guterura
intebe bakagenda bazitera mu myanya y’inyuma aho abantu bagombaga kwicara.
Hari abaguze itike y’ibihumbi 150 Frw yabemereraga
kwicara ku meza (Table), bicaye kuri izi ntebe. Barebye iki gitaramo bivovota, bavuga
ko ibi bintu ‘bidasanzwe’-Abandi bikubuye barataha.
Bamwe mu babashije kwicara mu myanya y’imbere, umwe
yacungaga mugenzi we ahagurutse agakurura intebe akicara.
2.Abashinzwe
umutekano bakoze batarenga 10
Abasore b’ibigango bazwi nk'aba ‘Bouncer’ bakoze muri
iki gitaramo ntibarengaga 10 mu gihe mu busanzwe mu gitaramo nk’iki hifashishwa
abasore barenga 40.
Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi
bitatu byatumye abari bashinzwe umutekano bahuye n’akazi gakomeye. Byageze
n’aho bifashishwa nabo mu guterura intebe, bafasha abantu kubona aho kwicara.
Umwe mu bitabiriye iki gitaramo yavuze mu ijwi riciye
bugufi agira ati “Njyewe nkeneye amafaranga yanjye ndashaka gutaha. Cyereka
intebe nuzijyana kuri sitage [Yabwiraga umukobwa wari uje kumwakira]. Niba
mudafite ‘table’ y’abantu batanu, mureke dutahe.”
Umwe mu bagabo wishyuye 'Table' y'amafaranga ibihumbi
150 F wabuze aho kwicara, yaganiriye na bagenzi be avuga ko bitumvikana ukuntu
atahawe aho kwicara.
Ati "Nishyuye ibihumbi 150Frw! Nazanye n'umuryango
wanjye, ni gute umbwira ko mbura aho kwicara. Nditabaza Polisi niho ibi bikemura.
Ni gute uzana abanyamahanga uje kubera ibi bintu ariko utateguye koko.
Ntibyumvikana."
Uyu mugabo yari yakamejeje avuga ko yiteguye kwegera
Polisi ikamufasha iki kibazo kigakemuka.
3.Igitaramo
cyatangiye gitinze
Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa mbili z’ijoro, aho
kuba saa kumi n’imwe z’umugoroba nk’uko byari byatangajwe kandi byagaragaraga
ku byapa bicyamamaza
Aya masaha ya mbere bayamaze bari kugenzura itike ya
buri umwe mbere y’uko Intore zijya mu ngamba.
Aya masaha ya mbere yanafashije abasore n’inkumi
bagombaga kubyina muri iki gitaramo kwitegura.
Mu mahema y’inyuma, abakobwa barimo bitegura bisiga
‘Make Up’ ari nako abasore bashumika neza imyambaro y’intore bari buserukane muri iki gitaramo.
Umwe mu bitabiriye iki gitaramo yatwajwe intebe, agiye
kuziciraho imbere barazimwaka. Yagarutse mu myanya y’inyuma, afite umujinya
mwinshi, avuga ko bagomba kumusaba imbabazi uko byagenda kose.
Ati “Twese twishyuye amafaranga angana. Ni gute
banyaka intebe kandi namaze kugera aho ngomba kwicarira?”
Umwe mu bafite ubumuga bw’ingingo utabashije kubona
aho yicara kandi yarishyuye, yabwiye InyaRwanda ko ‘abateguye iki gitaramo
batitaye ku mubare w’abantu bazakitabira’.
Uyu mugabo yari yahawe n’amatike amufasha kubona ibyo kunywa, ariko yahisemo kuzisubiza kubera ko ntacyo zamufashije.
4.Umushyushyarugamba yaje ashyira akadomo ku gitaramo
Iki gitaramo cyatangijwe n’umutagara w’ingoma
n’indirimbo z’ibihozo n’izindi zaririmbwe n’abahanzi batatu.
Mu gihe cy’amasaha agera kuri ane ababyinnyi bamaze ku
rubyiniro, bishimiwe mu buryo bukomeye ariko nta mushyushyarugamba wabacaga mu
ijambo.
Umugabo wayoboye igitaramo yaje mu gitaramo mu minota ya
nyuma ashima uko ababyinnyi bitwaye, kandi agenda asoma amazina y’abantu
n’ibigo bashimira.
Yanifashishijwe mu gutanga ibihembo kuri bariya bantu,
ubundi ashyira akadomo ku gitaramo.
4.Cyusa
Ibrahim yagiye mu ngamba
Umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo za gakondo, Cyusa
Ibrahim yagaragaye mu ngamba ari kumwe n’ababyinnyi bakuru b’itorero Inganzi
Ngari.
Uyu muhanzi wari wazanye n’umukunzi we, yikuye ikote
maze ajya ku rubyiniro agaragaza ibyo ashoboye.
Ari kumwe n’abagabo bagenzi be, batanze ibyishimo
binyuze mu murishyo w’ingoma wavugijwe, ubundi akomerwa amashyi n’akaruru
k’ibyishimo. Yabasize mu ngamba, ubundi ajya gusanganira umukunzi we bitegura
gutaha.
5.Umutoza
w'Itorero Inganzo Ngari yahawe ikiruhuko
Umuyobozi w’Inganzo Ngari, Alain yashimye cyane
ababyinnyi b’iri torero ku kuntu bitwaye muri iki gitaramo bari bamaze umwaka
bategura.
Ubwo yari afashe ‘Micro’ yashimye cyane buri wese
wakitabiriye ndetse n’abandi babateye inkunga.
Yavuze ko batewe ishema no gushima cyane Serge
Nahimana, umutoza w’iri torero. Bamuhaye igihembo cy’ishimwe, kandi bamuha
n’impamba ‘izamuherekeza’.
Serge amaze igihe kinini ari umutoza w’iri torero,
kandi ari mu bantu bazwi cyane muri iri torero. Yahawe ikiruhuko kubera igihe yari amaze ategura iki gitaramo, kandi ahabwa n'impamba izamufasha muri icyo kiruhuko.
Inganzo Ngari bakinnye uko Ruganzu II Ndoli yabunduye u Rwanda mu gitaramo bakoze kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2023
Ababyinnyi b’iri torero byabyinye amasaha arenga ane, mu bihe bitandukanye abantu babakomeye amashyi y'urufaya n'akaruru k'ibyishimo
Umubyinnyi Mpuzamahanga, Icakanzu Contente uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaye muri iki gitaramo
Abakobwa bo mu Inganzo Ngari bari babucyereye- Bamwe muri bo babyina mu Itorero ry'Igihugu Urukerereza
Abakaraza bakoze iyo bwabaga- N'ubwo rimwe na rimwe ibyuma byagiye bibatenguha
Inganzo Ngari yaganuje Abanyarwanda n'ubwo hari hamwe
bivovotaga kubera kubura imyanya yo kwicaramo
Intore zo mu Inganzo Ngari zagaragaje ko zari zimaze umwaka urenga zitegura iki gitaramo
Ibihumbi by'abantu barimo n'Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo bitabiriye iki gitaramo cyagarutse ku rugendo rw'umwami Ruganzu II Ndoli
Abantu bari benshi hanze bashaka kwinjira- Hari n'abari bafite amafaranga batabashije kubona uko binjira
Abahanzi baririmbye kandi bacuranga inanga ya Kinyarwanda mbere y'uko Inganzo Ngari baseruka ku rubyiniro
Byabaye ngombwa ko bamwe bitwaza intebe kugirango babone uko bicara
Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Massamba Intore yitabiriye iki gitaramo cyubakiye ku muco
KANDA HANO UREBE UKO INGANZO NGARI ZAKINNYE UMUKINO USHUSHANYA UKO RUGANZU YAGUYE U RWANDA
MU GICE CYA KABIRI INGANZO NGARI ZATANZE IBYISHIMO
">
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya Inganzo Ngari
AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO