Kigali

Emmalito yakoze ubukwe mu birori binogeye ijisho -AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/08/2023 17:55
0


Umunyamakuru ubimazemo igihe kinini, Murenzi Emmanuel uzwi nka Emmalito yakoze ubukwe n’umukunzi we Umwali Liliane bamaze bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, ababwitabiriye basusurutswa n’Itorero Inyamibwa.



Ubukwe bw’aba bombi bwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2023, bwabereye mu busitani bwa Panorama ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Bwahuje inshuti, abavandimwe, imiryango n’abandi bashyigikiye intambwe yatewe n’uyu muryango mushya.

Nyuma yo gusaba no gukwa, Emmalio yanasezeranye imbere y’Imana n’uyu mukunzi we mu muhango wabereye kuri EAR Remera.

Uyu munyamakuru wakoreye Royal TV, yabanje gusohora amashusho kuri konti ye ya Instagram, amugaragaza ari kumwe n’abandi bamuhereje gusaba no gukwa.

Mu bukwe hagati, Itorero Inyamibwa ryinikije mu ndirimbo za Kinyarwanda ubundi ababwitabiriye baranogerwa.

Ku wa 2 Kanama 2022, nibwo Emmalito yambitse impeta umukunzi we nyuma y’igihe cyari gishize bari mu munyenga w’urukundo.

Icyo gihe Emmalito yabwiye InyaRwanda ko umukunzi we yujuje buri kimwe byatumye yiyemeza kubana nawe.

Uyu munyamakuru usanzwe ufite inzu y’imideli yise ‘Loto Ris Design’, yavuze ko imyaka itanu ishize ari mu rukundo n’uyu mukobwa.

Amusobanura nk’umuntu udasanzwe mu buzima bwe, byatumye yiyemeza ko amubera umufasha.

Ati “Twari tumaze iminsi dutekereza kujya mu biruhuko, kuko twashakaga ahantu hihariye. Urabona ko ahantu twafatiye amafoto ari heza cyane.” Muri aka gace ka Nyeri ba mukerarugendo bakunda kuhasura cyane.

Umwali asanzwe atuye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada. Emmalito avuga bitari byoroshye gukundana n’umuntu uri kure, ariko byarashoboka hamwe no kwizera.

Ati “Tumaranye imyaka itanu mu rukundo, dukundana mu bihe bitoroshye bya ‘Long distance relationship’ ariko igihe cyari iki  ko dufata icyemezo kugira ngo tugire ikindi twubaka.”


Emmalito yahaye impano y'ururabo umukunzi we mu gushimangira urwo yamukunze

Emmalito yabwiye umukunzi we ko atazigera amwicisha inyota


Emmalito ari kumwe n'umukunzi we ndetse na 'Parrain' na 'Marraine'

Emmalito na Umwali bahaye ikaze buri wese mu bukwe bw'abo

Ku munsi w'umuganura, Emmalito n'umukunzi we Umwali biyemeje kubanaakaramata

Emmalito ku munsi w'ubukwe! Tariki ya 4 Kanama 2023 ifite amateka adasanzwemu buzima bwe


Umwali Liliane aramukanya na Sebukwe


Emmalito yashimye Sebukwe wamubyariye umugeni  






Emmalito na Umwali bamaze igihe mu munyenga w'urukundo


Umuhanzi Muganga Christian uzwi mu ndirimbo 'Ndate Intwari' mu bitabiriye ubukwe bwa Emmalito, inshuti y'igihe kirekire


Emmalito n'umukunzi we basezeye ku buzima bw'ubusiribateri

Emmalito yaherekejwe n'abasore bambaye bajyanishije bwa Kinyarwanda!

Emmalito yanaherekejwe n'abakobwa bamufashije gutanga impano mu muryango we

Umunyamakuru uzwi nka 'Bianca' wakoranye igihe kinini na Emmalito kuri Isibo Tvyamutahiye ubukwe
Ubukwe bw'aba bombi bwabereye ku i Rebero mu busitani bwa Panorama mu Mujyi wa Kigali

Emmalito yitegura kwinjira mu ihema aho umugeni we yamusanganiye


Abasaza ku miryango yombi baganiriye kugeza ubwo bemeranyije guhana umugeni

Itorero Inyamibwa ryatanze ibyishimo mu bukwe bwa Emmalito









Imodoka Emmalito n'abamuherekeje bagendeyemo bajya gusaba no gukwa



Umutesi Axelle wo muri RG Consult [Uri iburyo] ari mu baherekeje umugeni wa Emmalito


Umuhanzi Peace Jolis mu baherekeje Emmalito gusaba no gukwa


Ibyishimo ni byose ku miryango yombi nyuma y'uko abana babahuje






KANDA HANO UREBE UKO UBUKWE BWA EMMALITO NA UMWALI BWAGENZE

">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ubukwe bwa Emmalito na Umwali

AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com

VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND