RFL
Kigali

Yatangiye ikinira mu ruzitiro! Urugendo rwa Mukura yizihiza isabukuru y'imyaka 60 ibonye izuba - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:4/08/2023 22:03
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama, Mukura Victory Sports irizihiza isabukuru y'imyaka 60 imaze ibonye izuba. Ni urugendo tugiye kugarukaho mu buryo bw’amashusho twifashishije bamwe mu babanye/babaye muri iyi kipe.



Mukura ni imwe mu makipe yo mu ntara agifite amazina yakuranye, ndetse ikaba imwe mu makipe yo mu ntara afite igikombe cy'Amahoro. 

Mu 1963 nibwo Mukura Victory Sports yiswe aya mazina, ikiba ikipe yavukiye mu Karere ka Huye icyahoze ari komine Mukura ari naho havuye izina Mukura nkuko Simba abitangaza mu kiganira twagiranye.

"Ubuzima bwanjye ni Mukura kuko ni ikipe twakuze tubona. Njye Mukura yavutse mfite umwaka umwe mbana nayo kugera aho naje kuyikinira.

Mukura ndibuka neza yabikaga ibikoresho hariya hari akarere ka Huye kuri ubu, inyuma habaga Komine Mukura, icyo gihe bakiniraga hariya hari ikibuga, ariko usangaga bashyizeho uruzitiro rw'ibiti kugira ngo abantu batajya mu kibuga."

Umunyamakuru Gakuba Romario ukorera Radio na Televiziyo bya Isango, avuga ko Mukura yashinzwe bwa mbere mu 1935 yitwa Victoria, ariko mu 1963 ikaba aribwo yiswe Mukura Victory Sports.

Ahagana mu 1995 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nibwo Kubwimana yayoboye Mukura Victory Sports icyo gihe ikaba yarakusanyaga ubuzima ariko bigoye. 

Kubwimana Francois avuga ko ikipe yakorera imyitozo i Gikondo gusa ikajya ikinira imikino yayo mu Karere ka Huye, ari bimwe mu byatumye adasinzira kugera ayisubije i Huye.

Handa hano urebe ikiganiro cyose mu buryo bwamashusho







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND