Kigali

Ihurizo mu kibazo cya Chia Seeds z'ab'i Ngoma na Kirehe zoherejwe muri Uganda ku masezerano ya baringa

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:4/08/2023 12:37
0


Abaturage batuye mu Turere twa Ngoma na Kirehe barashinja uwitwa Bagumire Faustin kubateza igihombo kubera umusaruro wabo wa Chia Seeds yagurishije ntibahabwe amafaranga yabo.



Abaturage bo mu Turere twa Ngoma na Kirehe bavuga bari mu gihiriro kubera umusaruro wabo wa  Chia Seeds wagurishijwe ntibahabwe amafaranga yabo mu gihe  bashinja uwitwa  Bagumire   Faustin kwihisha muri koperative bita iya baringa akabateza igihembo kubera ubucuruzi bwa Chia Seeds yishoyemo .

Abaturage bo mu Mirenge ya Rukira,Kibungo muri Ngoma ndetse n'Umurenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe, bavuga ko Bagumire wari ufite ububiko iwe mu rugo  yaguriragamo Chia Seeds, yagurishije umusaruro wabo bamuhaye muri Tanzania ntibahabwe amafaranga, ahubwo amafaranga yazigurishaga  agahitano kuyagura izindi .

Umuturage utuye mu karere ka Ngoma, yabwiye InyaRwanda.com ko abandi baturage batanze Chia seeds, abenshi muribo bishyuwe ariko ko abazihaye uwitwa Bagumire utuye mu Irebezo mu Murenge wa Kibungo ubu bari mu gihirahiro kandi yaragurishije chia seeds bamuhaya ayo  akuyemo  akayaranguza izindi yajyanaga kugurisha mu Gihugu  cya Uganda  .

Yagize ati" Hari umusaruro wa Chia Seeds twahaye rwiyemezamirimo witwa Bagumire. Chia seed zacu yazigurishaga abashoramari bo muri Tanzania agafata amafaranga yakuyemo akagura izindi Chia Seeds akazijyana kuzigurisha mu Bugande . Twarashyuje turaruha bigeze ajya i Bugande kubera ko abaturage bari bamumureye nabi bamwishyuza amafaranga yabo."

Undi muturage waganiriye na InyaRwanda yemeza ko Bagumire yababwiraga ko yashinze Koperative bamuha umusaruro wabo  Kandi iyo koperative nta byangombwa ifite.

Ati"Bagumire yohereje Pasiteri Karangwa aza kudushishikariza ko tuzamuha Chia Seeds akazigurisha, kandi yavugaga ko bafite koperative izwi ariko uretse kashe yabo ,iyo koperative yabo nta byangombwa ifite biyemerera gukora."

Uwo muturage yakomeje agira ati" Perezida wacu ubwo yavugaga kuri Chia Seeds twarishimye tuzi ko bagiye kutwishyura ariko ikibabaje ubu amafaranga yacu twabuze aho tuyabariza ."

InyaRwanda.com yagerageje kuvugana na Pasiteri Karangwa ushinjwa gushishikariza abaturage kujya muri koperative ya baringa yateye abahinzi igihombo.Uwo mugabo bivugwa ko ari pasiteri ubwo twahamagaraga telefone ye  twitabwe  n'umugore 

Ati" Murashaka Pasiteri Karangwa?"

Umunyamakuru ati "niwe dushaka  muduhe!"

Uwo mugore yahaye Pasiteri Karangwa Telefone  avuga ko mu Karere ka Ngoma atahazi ndetse ko ibya Chia Seeds ntabyo azi. Uwo mugabo yavuze ataba mu karere ka Ngoma ahubwo aba muri Rulindo.

Bagumire  Faustin,ushinjwa kwihisha muri Koperative agahombya abahinzi, yabwiye InyaRwanda ko nawe  yatekewe  umutwe agaha umusaruro umwarimu bivugwa ko yigisha imyuga n'ubumenyingiro muri IPRC Ngoma ndetse n'uwo yita umukomisiyoneri, akanavuga ko bagurishije Chia Seeds muri Kenya ntabamuhe amafaranga.

Yagize ati" Twari dufite amasezerano na Kompanyi ( Company)yitwa Akenes   yaguraga umusaruro, ariko tumaze kubona ko isoko ribuze,umwe mu bahinzi bacu, Uwimana Rene wari umwarimu muri IPRC  akaba yari afite Kompanyi ( Company ) yitwa Isimbi yera, yatubwiye   ko afite isoko muri Uganda azana n'undi witwa Zigira James wari umukomisiyoneri, batwara umusaruro wacu muri Uganda."

Bagumire akomeza avuga Uwimana Rene atubahirije amasezerano bagiranye ndetse uwo yita Umukomisiyoneri witwa Zigira James nawe yabatekeye umutwe atwara umusaruro w'abahinzi ku nshuro ya Kabiri.

Ati"Uwimana Rene amaze kujyana umusaruro muri Uganda bamuhaye amafaranga make 28.000.000 z'amashilingi ya Uganda.Nyuma uwo mukomisiyoneri Zigira James yagarutse wenyine atwara undi musaruro atubwira ko bagiye kutwishyura tumupakirira indi modoka awujyana muri Uganda,ariko yaje kuwugurisha muri Kenya. Uwo Zigira twaje gusanga yaragurishije kashe ya koperative yacu ndetse afite inyandiko mpimbano z'uko yatwishyuye ."

Bagumire Faustin ushinjwa kwihisha muri Koperative agahombya abahinzi bahinze Chia Seeds,arabihakana akavuga ko ibikorwa yakoraga yabikoraga mu izina rya Koperative" Together development Farmers"ndetse ko abahinzi babahaga Chia Seeds babanje gukorana nabo amasezerano mu izina rya Koperative.

Ati" Umuntu wese waduhaga umusaruro twakoraga amasezerano,ufite ayo masezerano niwe munyamuryango wa Koperative,kandi njye nk'uhagarariye Koperative nakurikiranye abajyanye uwo musaruro muri Kenya ku buryo namazeyo amezi atatu ,n'itike yamvanyeyo  ingeza Nyabugogo nayihawe na Ambasade ."

Nubwo Bagumire avuga ko yayoboraga Koperative yahawe icyangombwa n'ubuyobozi bw'umurenge wa Kibungo,ubwo buyobozi bwabiteye utwatsi buvuga urwego rw'Umurenge nta cyangombwa cya koperative rutanga ndetse ko Together Development Farmers Cooperative itari ku rutonde rw'Amakoperative azwi akorera muri uwo Murenge .

Umunyabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Kibungo, Umurerwa Donathille yabwiye InyaRwanda ko kugira ngo koperative yemerwe isaba icyangombwa RCA.

Yagize ati" Hari ukuntu abaturage bishyira hamwe bagashinga Itsinda cyangwa ikimina bakumva ko bashinze Koperative. Mu makoperative dufite mu Murenge ,iyo ntabwo tiyifite  ku rutonde .Ubundi kugira ngo Koperative yemerwe isaba icyangombwa RCA, ndetse ubu byaroroshye baza ku Murenge  umukozi ushinzwe amakopeative akabafasha kugisaba kuko byarorohejwe bisigaye bikorwa mu buryo bw'ikoranabuhanga."

Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma bwemeza ko icyo kibazo cy'abaturage batanze umusaruro bukizi ndetse bari basabye uwajyanye umusaruro kwishyura abaturage.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu karere ka Ngoma, Mapambano Nyiridandi Cyriaque mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com ,yagize ati" Ibya Chia Seeds kuva bitanzweho umurongo kandi abari bafitanye amasezerano na Kompanyi (Company)Akenes yari izwi babonye amafaranga yabo. Uwo muntu rero watwaye umusaruro w'abaturage twarabahuje ndetse byasabye n'imbaraga kugira ngo abyemere kuko bamwe nta hantu yabandikiranaga ko atwaye umusaruro wabo."

Visi Meya  Mapambano yakomeje avuga ko abaturage nibatishyurwa bagomba kugana inkiko bakamurega.

Ati" Hari umusaruro yavuga ko yagurishije mu gihugu cya Uganda, akavuga ko azabishyura mu kwezi kwa Munani ,natabishyura bazamurege mu Nkiko kuko uwo musaruro wabo nturi mu wo twari twashinzwe n'ubuyobozi."

Abaturage bahinze Chia Seeds bishyuza arenga Miliyoni 57  z'amafaranga y'u Rwanda mu gihe Bagumire uvuga ko ari umuyobozi wa Koperative nawe avuga ko yahombeyemo Miliyoni zirenga 60 z'amafaranga y'u Rwanda.

Bagumire Faustin wishyuzwa n'abaturage bamuhaye Toni 30 zajyanwe n'abo avuga ko bamutekeye umutwe, avuga ko ahanze amaso ikirego yatanze mu rukiko ndetse akemeza ko Uwimana Rene na Zigira James yahaye umusaruro bafungiye muri Igororero rya Mageragere ndetse hari abanya Kenya batatu bafunganywe azabatsinda bakamwishyura nawe akishyura abahinzi.

Amasezerano yasinyweho na Bagumire ndetse na Uwimana Rene wigisha muri IPRC Ngoma agaragaza ko Chia seeds zagomba gusohoka mu gihugu abazitwaye bamaze kwishyura nyamara siko byagenze.

Zigira James watwaye umusaruro wa Kabiri ntabwo ari umuhinzi ndetse nta Kompanyi ( Company)izwi agira ku buryo yagombaga guhabwa uwo musaruro ndetse bivugwa ko mu  byaha aregwa harimo inyandiko mpimbano yakoze agaragaza ko yishyuye umusaruro wa Chia Seeds yajyanye afatanyije na Uwimana Rene wamukoreshaga mu kumusemurira mu gihugu cya Uganda.

Inyarwanda.com yaretswe imodoka bivugwa ko yafatiriwe ije gupakira izindi Chia Seeds.

Mu nama y'Igihugu y'umushyikirano yabaye tariki 27 Gashyantare 2023   , Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagarutse Ku kibazo  cya Chia Seeds 

Yagize ati" Hari ibintu byitwa Chia Seeds ni ibiki?Ibintu mwagiyemo ni ibiki? Abayobozi mwese mwicaye hano murabizi ko ibyo mvuga mubirimo.mu kajya mu bintu by'ubujura? Biriya ni nk'ubujura .Urashaka guhora ubahatisha ubuzima bwawe urashaka kubushyira muri tombola?Ni nko kuvuga ngo ndaramuka cyangwa sindamuka ukabijyamo."

Perezida Kagame yakomeje agira ati  " Abantu ba tombola ahubwo bakwiye kujya ni hehe? 1930 iracyabaho? Aho niho bakwiye kujya . Ari uwabibashutse abantu ari uwabigiyemo bose bakwiye kujya aho,bagahurorirayo noneho bakabikemura ."

Nyuma y'uko Umukuru w'Igihugu asabye abayobozi gukurikirana ikibazo cy' umusaruro wa Chia Seeds wari waratwawe na  Kompanyi yitwa Akenes & Akernel LTD ,batangiye kwishyurwa binyuze muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda .


Amasezerano yasinyweho na Bagumire faustin na Uwimana Rene,muri aya masezerano Chia Seeds zagomba gusohoka mu Gihugu zishyuwe.

Chia Seeds zajyanwe mu Gihugu cya Uganda Bagumire ajyayo.













TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND