Umuririmbyi Mani Martin ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko ahawe Impamyabumenyi y'umwaka umwe muri Kaminuza ya Virgina yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ishami ryaryo rya Contemplative Leadership Center.
Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 3 Kanama
2023, aho abanyeshuri 22 barimo na Mani Martin bashyikirijwe impamyabumenyi n’iyi
Kaminuza.
Yabwiye InyaRwanda ko ‘ari kimwe mu by’ingenzi
nifuzaga kugeraho mu buzima bwanjye’.
Akomeza ati “Nagize umugisha udasanzwe. The Dallai
lama fellows yamfunguriye inzira yo kwiga byinshi nari nkeneye kumenya kandi
numva nakomeza kubyiga bikazafasha njye ubwanjye ndetse n'abandi muri rusange.”
“Ndashimira Imana yo igena byose. Ndashimira inshuti
n'umuryango baguma kumba hafi muri byose. Mu buryo bwihariye Ndashimira Umuntu
witwa Sylvain Dejoi wamfashe ukuboko muri uru rugendo.”
Mu 2020, nibwo iriya Kaminuza yasohoye urutonde rw’abatsindiye
‘Scholarship’ izwi nka Dallai Lama Fellows rugararaho umuhanzi rukumbi
ariwe Mani Martin.
Kimwe n'abandi bo mu bihugu bitandukanye bari kumwe
kuri urwo rutonde Mani Martin yahise atangira gukurikirana amasomo ye kuri
murandasi (Yifashishije internete) ari nako abifatanya n'ibikorwa bye bya
muzika umunsi ku munsi.
Ku bw'impamvu z'icyorezo cya Covid-19, cyari kigifite
ubukana mu bice bimwe na bimwe byo ku Isi aba banyeshuri bose basabwe kwigira
aho bari mu bihugu byabo.
Uyu muhanzi uherutse no kumvisha abakunzi b'ibihangano
bye Album ye ya Gatandatu yise ‘Nomade’ mu gitaramo cyabereye mu nzu
ndangamucyo y'u Rwanda n'u Bufaransa, yakiriye iyi mpamyabumenyi y’uko ku wa 27
Nyakanga 2023 afashe indege yerekeza muri Amerika muri uyu muhango.
Yahawe impamyabumenyi mu ishami rya ‘Contemplative Leadership’
ryiga ubumenyamuntu n'imiyoborere (Post graduate- Yasoje umwaka umwe w’amasomo).
Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Akagezi ka
mushoroza’ avuga ko mu buzima bwe yagiye abona imigisha myinshi ‘nishimiye
n’ubu nishimira’
Mani Martin nk’umuhanzi yatoranyijwe mu ntonde
zinyuranye yaba iz’abahanzi b’imbere mu gihugu no hanze. Atsindira ibihembo
bitari bikeye bya muzika.
Yagiye atoranywa mu bandi benshi agaseruka mu maserukiramuco
n’ibirori bikomeye.
Nk’undi mwana wese w’Umunyarwanda, yavukiye mu
muryango utishoboye bihambaye, abasha kwiga amashuri bitamworoheye abasha no
kugera muri Kaminuza, ahawa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza. Ibi
byose biri mu byo uyu muhanzi yishimira mu gihe amaze abayeho.
Yigeze kubwira InyaRwanda ko kwisanga ku rutonde
rw’abagize umuryango w’aba Dalai Lama Fellows 2022 ari ibintu ‘binshimishije
kuruta ikindi kintu kigeze kumbaho’.
The Dalai Lama fellowship ni buruse (Scholarship)
itangwa na University of Virginia yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku
bufatanye na Nyirubutungane Dalai Lama ari nayo mpamvu byitiriwe izina rye
nyuma y'aho ashyiriye umukono ku bufatanye n'iyi kaminuza muri icyo gikorwa.
Ni Buruse ihabwa abantu bafite imishinga itandukanye
ishingira ku Mpano zabo kandi iganisha ku kurema impinduka nziza mu muryango
mugari aho baba. Ati “Nishimiye ko kuba application yanjye yarakiriwe nkabasha
no gutoranywa.”
Guhabwa iyi buruse byatumye Mani Martin aba umunyarwanda wa Gatatu uyihawe kuva iyi Kaminuza yatangira kubaho.
Ibyishimo ni byose kuri Mani Martin nyuma y’uko
ashyikirijwe Impamyabumenyi ya Kaminuza (Post Graduate)
Mani Martin yavuze ko iyi Buruse ya Kaminuza yahawe
yatumye yunguka byinshi mu buzima bwe
Mari Martin ari mu banyeshuri 22 basoje amasomo yabo
muri Kaminuza ya Virginia
Mani Martin yatangiye akurikirana aya masomo yifashishije internet
Mani Martin avuga ko azakomeza kwiga. Ati "Ndumva nzakomeza. Ubuzima igihe n'umwanya nibikunda."
TANGA IGITECYEREZO