Umuririmbyi akaba n’umuhanga mu gucuranga ibicurangisho byinshi by’umuziki wa kizungu, Mbarushimana Maurice Jean Paul [Maurix Baru], yatangaje ko agiye gukora igitaramo cyagutse yise “Afro-Opera Concert” nyuma y’ubusabe bw’abantu benshi batabashije kwitabira igitaramo nk’iki yaherukaga gukora.
Uyu muhanzi wumvikanye kenshi mu ndirimbo z’abahanzi
ku mazina ya Maurix Music, ku wa 22 Kamena 2023 yakoze igitaramo cyubakiye ku muziki
wa ‘Afro-Opera’, bamwe ntibabasha kukitabira bituma bamusaba gutegura igitaramo
nk’iki kindi cyagutse.
Yabwiye InyaRwanda ko iyi njyana yiyeguriye ifite
abakunzi benshi, biri mu bituma indirimbo acuranga zishimirwa na benshi, kandi
n’ibiganiro yitabiriye mu bitangazamakuru binyuranye bikarebwa.
Uyu muhanzi afite itsinda ry’abanyamuziki
bamucurangira, maze nawe akanzika. Ati “Imyiteguro irarimbanyije. Abataragize
amahirwe yo kubona ‘Afro-Opera’ ubushize ngiki igihe. Abatumiwe muri concert y’ubushize
kandi nabo twazanyemo udushya murahishiwe.”
Maurix avuga ko azakora iki gitaramo ku wa 11 Kanama
2023 kuri Grazia Apartment Hotel ku Kimihurura, kandi azagihurura n’umunyarwenya
Ben Nganji wamamaye mu mukino yise ‘Inkirigito’ watambukaga kuri Radio Salus.
Kwinjira ni 10.000Frw ndetse na 20.000Frw. Kandi
ushobora gutangira kugura itike yawe unyuze ku rubuga www.Noneho.com.
Maurix Baru si izina rishya mu matwi y’abakunzi
b’umuziki Nyarwanda. Izina rye ryagize ubukana mu myidagaguro ubwo yarambikaga
ibiganza ku mishinga y’indirimbo zakunzwe bukomeye.
Abinyujije muri studio ye yise “Maurix Music Studio”
yashyize ku isoko indirimbo nka “Mbwira Yego” y’umuhanzi Tom Close imaze imyaka
10.
‘Sindi indyarya’ y’itsinda rya Urban Boys, ‘Nakoze iki’ y’umuraperi Riderman, ‘Amahirwe ya nyuma’ ya Mugisha Benjamin [The Ben] n’izindi nyinshi.
Ni indirimbo yakoze akiri ku ntebe y’ishuri, biturutse ku rukundo rw’umuziki yakuranye rwakomotse ku babyeyi be bari abanyamuziki.
Akiri muto Se wari umucuranzi wa gitari yakundaga
kumujyana mu bitaramo by’umuhanzi Kagambage witabye Imana, kureba ibitaramo
by’amakorali, abasaza baririmba ururimi rw’ikiratini n’abandi.
Yagize n’amahirwe akomeye yo kwiga gucuranga piano
yiga mu iseminari, acurangira korali ndetse anahahimbira indirimbo
zitandukanye.
Maurix yari umwe mu basore bakinaga umupira w’amaguru,
ariko yaje gufata umwanzuro wo kwihebera umuziki, ibindi abishyira ku ruhande.
Yakoze umuziki mu buryo bwagutse ubwo yigaga muri
Kaminuza y’u Rwanda i Butare, aho yayoboye Orchestre ya Kaminuza y’ i Butare mu
mwaka wa 2007-2008,
We n’abandi yatozaga kuririmba bagiye batwara ibikombe
bitandukanye, ndetse Orchestre yari ayoboye yahagarariye u Rwanda muri Algeria.
Mu 2008 yatorewe kuyobora uruhando rw’abahanzi bo muri
Kaminuza (Forum des artistes musiciens - UNR), anashinga studio ye yitwa Maurix
Music Studio.
Maurix Baru yatangaje ko agiye gukora igitaramo yise ‘Afro-Opera Concert’
Maurix yaherukaga gukora igitaramo nk’iki mu rwego rwo
kumvikanisha umwimerere w’iyi njyana
Mu gitaramo Maurix aherutse gukora yanatanze
umusogongero w’indirimbo ‘Dieu t’a béni le Rwanda’
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA MAURIX BARU
">
TANGA IGITECYEREZO