Kigali

James na Daniella bakigera muri Poland bakiriwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri iki gihugu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/08/2023 19:17
0


Ni ibyishimo bidasanzwe ku batuye muri Poland bamaze kwakira James na Daniella kuri ubu butaka bunakomokaho Nyirubutungane Papa Yohana wa II, wabaye Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatorika ku isi. Aba baramyi bagiye muri Poland mu gutaramana n’abanyarwanda bahatuye.



James na Daniella bakigera muri Poland, basanganiwe ku kibuga cy'indege n'itsinda ryabatumiye ndetse berekwa urugwiro, bakaba bari bakubutse muri Sweden mu bitaramo bahakoreye.

Ni muri gahunda yabo yo kuzenguruka uburayi (Europe Tour), aho biteganjwe ko kuri uyu wa Gatanu baririmbira abanya-Poland mu gitaramo cyabateguriwe cyiswe "Night of Praise".

Iki gitaramo kigiye guhuriza hamwe abanyarwanda baturutse mu mijyi itandukanye kiraba tariki 04 Kanama 2023 kuva saa 10:00 z’ijoro kugeza saa 04:00 mu rukerera ibyo bakunze kwita 'Overnight'. 

Kirabera mu rusengero rwa Reedemed Christian Church of God (RCCG) Kopijinikow 45 mu murwa mukuru wa Poland. Bikaba bitangazwa ko kwinjira muri iki gitaramo ari ubuntu.

Tuganira na James ndetse na Daniella, badutangarije ko bishimye kuba baragize amahirwe yo guhura na Nyakubahwa Ambasaderi w'u Rwanda muri Poland, Amb. Prof Shyaka Anastase. 

Bati “Byari ibihe byiza kubonana nawe ndetse no kugira ibiganiro nawe n’umuntu ugira umutima mwiza ndetse n’urugwiro, yishimiye ko twaje ino atwifuriza ibihe byiza no kwisanzura mu gihugu, kandi yadusezeranije ko nk’abanyarwanda batuye inaha bazitabira igitaramo cyacu.”

Yabifurije kugira igitaramo cyiza anabasaba kukigira umuyoboro w'indangagaciro mu rubyuruko dore ko muri Poland habarirwa urubyiruko rwinshi ugereranije n’ibindi bihugu bibarizwamo abanyarwanda, abenshi bakaba ari abanyeshuri mu mashuri makuru na kaminuza.

Iri tsinda rya James na Daniella, rimaze kuba ubukombe mu muziki, bageze muri Poland bagaragiwe n'itsinda ry’abacuranzi babo basanzwe bakorana. Rikomeje ibikorwa byaryo mu kuzenguruka Uburayi aho kuwa 6 bafite ikindi gitaramo gikomeye kizabera mu Denmark.


Ubwo James na Daniella bari basesekaye muri Poland


Bakiranywe urugwiro ubwo bari bageze muri Poland


Ubwo bavaga ku kibuga cy'indege


Bahise bakirwa n'uhagarariye u Rwanda muri Poland, Amb. Prof Shyaka Anastase


James na Daniella bakiriwe neza cyane n'abanyarwanda batuye muri Poland


Kuri uyu wa Gatanu James na Daniella barataramira muri Poland

REBA INDIRIMBO "BARIHE" YA JAMES NA DANIELLA Y'AMASHUSHO YAFATIWE I BURAYI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND