Kuva muri Nzeri kugeza mu Ukwakira 2023, umuririmbyi Muneza Christopher [Topher] azaba ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ruhererekane rw'ibitaramo byagutse.
Ni ibitaramo azakora mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha
inganzo ye ku banyarwanda batuye muri kiriya gihugu n'abandi bahabarizwa
bakunda umuziki.
Si ubwa mbere uyu muhanzi akoreye ibitaramo muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika, aho yabaga yatumiwe n'abantu banyuranye basanzwe
bahatuye.
Kuri iyi nshuro yatumiwemo na sosiyete y'umunyarwanda
Innox usanzwe uba muri kiriya gihugu.
Innox yabwiye InyaRwanda ko buri mu mpera z'umwaka
batumira umuhanzi mpuzamahanga agafasha abatuye muri Amerika kwishima, bakabihuza no gutumira umuhanzi wo mu Rwanda mu rwego rwo kuzamura
urwego rwe rw'umuziki no kumufasha guca inzira mu rugendo rwe rw'umuziki
Innox washinze Innox Entertainment LLC, avuga ko icya
mbere bashingiyeho batumira Christopher ari ubusabe bw'abantu bakunda
ibihangano bye. Ati "Impamvu ya mbere ni uko ariwe abantu benshi
bifuzaga."
Yavuze ko banashingiye ku kuba Christopher amaze
iminsi afite indirimbo zikunzwe bimwongerera amahirwe yo kwemezwa nk'umuhanzi
wo mu Rwanda uzaririmba mu bitaramo bizamara amezi abiri. Ati "N'uko amaze
iminsi ahageze neza mu bihangano."
Innox anavuga ko Christopher yatumiwe ku ntego y'iyi
kompanyi yihaye yo guteza imbere cyane cyane umuziki Nyarwanda muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika.
Christopher wavutse ku wa 30 Mutarama 1994, yagize igikundiro
cyihariye akiri ku ntebe y'ishuri kuko yari atarasoza amashuri yisumbuye.
Yabaye umwe mu bahanzi bato babashije gutsinda irushanwa
rya Kina Music ahita ashyira umukono ku masezerano na Kina Music batangira
kumukorera indirimbo.
Uyu musore kuva mu 2010 yasohoye indirimbo zakunzwe
nka 'Sigaho', 'Amahitamo', 'Ishema' n'izindi zagiye zimenyekana.
Yiga mu mwaka wa w'amashuri yisumbuye, yasohoye
indirmbo 'Iri joro' yakoranye na Danny Nanone, yatumye akomera mu rugendo
rw'umuziki we.
Nyuma yo kuva muri Kina Music yamaze igihe kinini
atumvikana mu muziki, bitewe n'ibihe yanyuzemo kugeza ubwo agarutse mu muziki
agashyira hanze indirimbo nka 'Mi Casa'.
Ni umwe mu bahanzi bahatanye muri Primus Guma Guma Super
Stars, kenshi yagarukiraga mu myanya y'imbere.
Mu 2017, Christopher yabwiye TNT ko yakuze akunda
inganzo ya Cecile Kayirebwa biri mu byamusunikiye gukora umuziki nk'umwuga
ugomba kumutunga.
Icyo gihe yavugaga ko akunda indirimbo ye yise 'UwoNinde'.
Yavugaga ko ishingiye ku byiyumviro bye, bitewe n'ibihe byo ku ishuri mu mwaka
wa kane yarimo acamo.
Uyu musore yavuze ko yanditse iyi ndirimbo nyuma y'uko
bamwe mu banyeshuri biganaga bagiye bamushishikariza gushaka umukunzi, ariko akababwira
ko igihe kitaragera.
Christopher avuga ko ahanga indirimbo ashingiye ku
bakundana, inshuti ze ndetse n'abandi 'banyikije'.
Yavuze ko urukundo rufite ingingo nyinshi zo
kuririmbaho, ari nayo mpamvu arwitsaho cyane.
Mu Ukwakira 2022, Platini na Charly&Nina bataramiye muri Amerika ku butumire bwa Innox Entertainment
Muri Mata 2022, Innox yatumiye Massamba akorera
igitaramo muri Amerika
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘PASADENA’ YA CHRISTOPHER
TANGA IGITECYEREZO