RFL
Kigali

Abanyarwanda mu gitaramo cy’urupfu ! Ubwoko bw’inzoga nicyo gipimo cy’Uburambe no gukenyuka

Yanditswe na: Habineza Gabriel
Taliki:3/08/2023 14:03
0


Mu gihe Leta y’u Rwanda biciye muri Minisiteri y’ubuzima , ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ubusinzi cyane cyane mu rubyiruko , kimwe mu bitavugwaho rumwe ni ubwoko bw’inzoga zinyobwa nk’uko byakunze kugarukwaho mu bihe bitandukanye , aho bamwe bemeza ko inzoga bita’Inkorano’, zo zidaha uzinywa umwanya wo kubanza kurwa



Mu nama y’Umushyikirano 2023 ,Perezida Paul  Kagame yasabye ko ababyeyi bateshuka ku burere bw’abana babo ndetse rimwe na rimwe ugasanga babashyigikira mu ngeso mbi zirimo n’ubusinzi, batangira kubiryozwa ariko n’abana nabo bakagira uburyo bahanwamo ku buryo babona ko inzira barimo atariyo.


Perezida Kagame yakunze kugaragaza impungenge ku businzi buvugwa mu rubyiruko

Nyuma y’uko Igiko cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC , gitangajeko umubare w’abanywa inzoga wiyongereye ,aho Abanywa inzoga biyongereyeho 6.8% mu myaka 9 gusa.Ni ukuvuga kuva mu 20123 kugeza mu 2022.

Ni imibare yavuzweho byinshi ndetse na Minisiteri y’Ubuzima ikora ubukangurambaga bw’amashusho bwiswe ‘Tunyweless’’bwanagaragayemo Minisitiri w’Ubuzima Dr.Sabin , bugamije gukanguriraabanyarwanda kunywa inzoga nke(Kunywa mu rugero).

Tunyweless ije guhangana mu kibuga na ‘’Tujye aho bibera’’

Muri iri minsi hari imvugo iharawe n’urubyiruko ‘Tujye aho bibera’’ rusobanura kujya gukanda ka manyinya mu buryo bwimbitse.

Ubu bukangurambaga bwa Minisante buje mu gihe hirya no hino mu gihugu ababyeyi bakomeje kwifata ku minwa kubera ubusinzi bukomeje kubica bigacika mu rubyiruko nk’uko bikunze kugaragazwa n’amashusho agenda akwirakwizwa mu bihe bitandukanye.

Ni nk’ikibazo cyaburiwe igisubizo kuko byibuze uru rubyiruko rufite imiryango rukomokamo ndetse inafite imyemerere runaka aho imwe inabuza abayoboke bayo kwegera ibisindisha;

Aha bamwe babihuza n’ubushomeri bwugarije urubyiruko, gusenyuka k’umuryango nyarwanda aho hamwe utakimenya gutandukanye umubyeyi n’umwana,agahinda gakabije, gutakaza icyizere cy’ahazaza ndetse n’Ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ubusinzi mu rubyiruko rw’u Rwanda ni ibintu byakunzwe kugarukwaho n’abayobozi batandukanye barimo Perezida Kagame, uherutse gusaba urubyiruko kureka kunywa inzoga cyane,rugaharanira kurinda ubuzima bwabo bw’ejo hazaza.

Ubu businzi bwatumye Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri, tariki ya 1 Kanama 2023, ifata umwanzuro ukakaye, ugira uti “Mu rwego rwo kunoza imitunganyirize n’imikorere y’ibikorwa by’imyidagaduro mu masaha y’ijoro no gukumira urusaku rubangamira umudendezo w’Abaturarwanda, Guverinoma yafashe icyemezo ko guhera ku itariki ya 1 Nzeri 2023, ibikorwa na serivisi byose bitari iby’ingenzi bizajya bifunga saa Saba z’ijoro mu minsi y’imibyizi, na ho mu mpera z’icyumweru (ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu) bikazajya bifunga saa Munani z’ijoro.”

Mu kiganiro na RBA,Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana yashimangiye ko hari byinshi byashingiweho hafatwa icyemezo cyo gushyiraho amasaha ntarengwa y’ibitaramo n’utubari birimo no gushyigikira gahunda ya Leta imaze iminsi itangiye yo kurwanya ubusinzi cyane cyane mu rubyiruko.

Nk’ijisho ry’umusomyi, buri wese ugera ‘Aho bibera’’ yahamya ko urubyiruko ruba rugize 90% ry’ubwitabire. (Iyi mibare si ihame , ifite guhinduka bitewe n’aho byabereye).

Ubwoko bw’inzoga nicyo gipimo fatizo cy’Uburambe cyangwa gukenyuka

Muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku rubyiruko nk’ahazaza h’igihugu rukomeje gushyirwa mu majwi mu guca intege agasembuye guhera muri Hoteli kugeza kwa Murokoze cyangwa Kazungu wo muri Karitsiye tutibagiwe n’abandi bavugwaho kuzikorera mu ngo zabo hiryo no hino mu gihugu nk’uko byakunze kumvikana.

Urugero rwa hafi ni inkuru bagenzi bacu bo ku Museke barutse gutangaza ivuga ko’ Inzoga ikorwa n’uwiyise Makenga yaciye igikuba mu Karere ka Musanze aho uyisomyeho wese yiruka ku musozi’

Ngo mu bibazo biterwa n’izo nzoga zikorwa n’uwitwa Gasore Sylvestre wiyise Sultan Makenga, birimo ko uwazinyoye agaragaza imyitwarire idakwiye irimo urugomo, gucika intege akarara aho abonye, ubujura no gusanga abazinywa birirwa biruka ku misozi batagira ikindi bakora kizwi.

Ngo izi nzoga ziswe Makuruca na Rukera ngo ntawushobora kumenya ibyo ikozwemo kuko ikorwa mu ibanga rikomeye cyane. Ikaba itandukanye n’urundi rwagwa rw’ibitoki n’amasaka kuko aho zengerwa utahasanga ibitoki cyangwa imitobe yaguzwe ndetse zikaba zigira n’ubukana buruta ubw’izo zisanzwe.

Si ibyo gusa , hirya no hino mu Rwanda hakunze kumvikana impfu zitandukanye bivugwa ko zatewe n’izi nzoga z’inkorano cyane ko benshi banemeza ko zihenduka kandi zagasindisha uwazinyoye  vuba .

Ibi bishimangirwa n’uko mu mwikabu itandukanye hafatwa inzoga z’inkorano zikamwenerwa mu ruhame ndetse n’abazikora bagakurikiranwa n’ubutabera gusa ntawe umenya igipimo cy’ingaruka zisigira abazinyoye cyane cyane ko no kumenya umubare wabo biba bigoranye kuko ntawakwatura ngo avuge ko yayinyoye .


Aha nk’umusomyi urumva itandukaniro ry’ingaruka zo gusinda icupa rwaguze muri Hoteli ,kwa Kazungu muri Karitsiye n’izo gucurura kuri Makuruca na Rukera zakozwe naGasore Sylvestre wiyise Sultan Makenga.

Hari n’abavuga ko zimwe mu nzoga zemewe zikorerwa mu Rwanda zitorohera abazinywa aho bamwe banasaba ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge ,RBS kujya kugenzura mu buryo butunguranye ibikoreshwa mu ikorwa ryazo ugereranyije n’ibipimo byagendeweho hatanga icyangombwa kibemerera gukora.

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International-Rwanda) Ingabire Marie Immaculée aherutse kuvuga ko ba nyiringanda zenga inzoga mu Rwanda batabeshya RSB ahubwo hazamo ruswa.

Iyi ngingo iha umukoro ukomeye :Umuryango nyarwanda ,Ubuyobozi ,Amadini, Minisiteri y’Ubuzima ,iy’Urubyiruko ndetse n’Ikigiko cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge RSB.

Ugendeye ku buryo ubuzima buhagaze mu Rwanda ,n’ubushobozi bw’umunyarwanda, biragoye kuba yasinda Heinken cyangwa Skol guhera ku wa Mbere ku genza ku wundi wa Mbere bitewe n’uburyo zihagazeho.

Uretse kuba inzoga zitera ibibazo by’umuvuduko ukabije w’amaraso, umutima n’izindi ndwara zitandura, OMS igaragaza ko nibura buri mwaka ku Isi abantu miliyoni eshatu bapfa biturutse ku mpamvu zatewe n’inzoga, bingana na 5,3% by’impfu zose zibaho ku mwaka.


Ikibazo cy'ubusinzi cyagarutsweho mu nama y'Umushyikirano 2023

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, aherutse kuvuga ko n’ubwo hari indwara nka Malariya zagabanutse ku kigero cyiza, ariko nanone indwara zitandura nk’umutima, kanseri na diyabete arizo zirimo guhitana Abanyarwanda benshi .

Dr.Sabin icyo gihe yavuze ko mu Rwandaindwara za kanseri hafi 10,000 ziba mu Banyarwanda hafi buri mwaka.”

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatanze inama z’uburyo abantu bakwiye kwirinda izi ndwara zibasira abantu kubera imyitwarire yabo irimo no kunywa inzoga.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND