Itorero Inganzo Ngari ryatangaje ko mu gitaramo bazakora kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2023, bazitsa cyane ku kwereka buri wese ishusho y'uburyo bwagenze ubwo Umwami Ruganzu II Ndoli yaguraga u Rwanda, mu rwego rwo gutanga inyigisho ishyitse ku mateka n'umuco by'u Rwanda.
Babitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 2
Kanama 2023, mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri Onomo Hotel. Igitaramo
kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ni ikiganiro bakoze nyuma y'amezi ane ashize bamamaza
iki gitaramo, kandi abantu barenga 1000 bamaze kugura amatike yo kuzakitabira.
Cyahujwe no kwizihiza Umunsi w'Umuganura usanzwe
wizihizwa buri tariki 4 Kanama buri mwaka. Inteko y'Umuco ikangurira
Abanyarwanda 'kuzizihiza umuganura'. Ati "Tuzaganure, tuganuze, tuganuzanye,
dukomeza kwimakaza ubumwe bw'Abanyarwanda'.
Umuyobozi w'Itorero Inganzo Ngari, Alain Nzeyimana, asubiza
ikibazo cy’umunyamakuru wa InyaRwanda, yavuze ko muri iki gitaramo bazatanga
ishusho ngari y'uburyo Ruganzu yabunduye u Rwanda kandi bazagaragaza urugendo
rw'ibimaze kugerwaho mu myaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye.
Ati "Tuzagaragaza ibyo Abanyarwanda bashoboye
kugeraho. Niwo mukino uri gutegurwa. Umukino wose ugira umwihariko wawo, niba
tugiye gukina Ruganzu Ndoli wa kabiri ntabwo uwo mukino uzaba umeze nk''Urwamaze
impaka [...] Ni ibyo twageze, ibyo twageze mu 2018 ntabwo ari byo tugifite ubu
ngubu. Rero muri uyu mukino hazaba harimo kugaragaza amateka ya Ruganzu Ndoli
habemo no kugaragaza aho igihugu kigeze."
Amezi yari ishize bamamaza iki gitaramo. Alain
Nzeyimana avuga ko bahisemo iyi gahunda bashingiye ku masomo bakuye mu bitaramo
binyuranye bagiye bategura. Ati "Mu masomo rero twize, twize ko igitaramo
cyacu kigomba gutegurwa hakiri kare."
Uyu mugabo avuga ko n'ubwo abantu babona ko hashize
amezi ane bamamamaza iki gitaramo, ariko batangiye kugitegura umwaka ushize.
Yavuze ko Inganzo Ngari bubakiye ku muco wo kwicara bagasesengura mbere y'uko
bagira icyo bakora.
Yavuze ko bafite ubushobozi bwo gukora ibitaramo
byikurikirana, ariko iyo bateguye igitaramo baritonda 'kugirango buri wese
ahave anyuzwe'.
Iri torero ryaherukaga gukora igitaramo mu 2018, mu
2019 bagomba gukora igitaramo nk'iki ahubwo berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, ndetse ababyinnyi 9 bagumye muri kiriya gihugu.
Umwe mu basigaye muri Amerika yaje kugaruka mu Rwanda,
abandi umunani bagumayo. Alain avuga ko kuba aba baririmbyi barasigaye muri
Amerika 'ntacyo byahungabanyije ku itorero kuko akazi karakomeje'.
Alain Nzeyimana avuga ko hari byinshi abantu
bakwitega. Ati "Namwe mutekereze igitaramo twateguye kuva umwaka ushize,
mutekereze uburyo twumva tunyotewe gutaramira abanyarwanda, mutekereze amateka
aryoshye tugiye gukina twereka Abanyarwanda murahita mwumireme ry'iki
gitaramo."
Ni igitaramo biteze ko kizatanga ishusho y'u Rwanda mu
gihe cya Ruganzu II Ndoli, kandi bazerekana umwimerere w'Inganzo Ngari.
Inganzo Ngari bamaze gukina imikino inyuranye yubakiye
ku muco w'u Rwanda. Alain avuga ko bataratekereza ku kuba iyi mikino bazayikora
ku buryo yakerekanwamo filime, kuko ari bwo yarushaho kugera ku bantu benshi.
Kanyana
Anitha ushinzwe ibikorwa byo gutera inkunga muri MTN, asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda yavuze ko bateye inkunga
iki gitaramo mu rwego rwo gukomeza kwizihiza imyaka 25 ishize bakorera mu
Rwanda.
Cyane cyane batera inkunga ibikorwa by'imyidagaduro.
Yavuze ko kuba MTN ari nimero ya mbere muri sosiyete z'itumanaho biri mu byatumye
'tunakorana n'aba mbere mu buhanzi'.
Kanyana avuga ko mu Cyumweru gishize bateye inkunga
igitaramo cya Dj Marnaud nyuma yo kubona ko ari we Dj ugezweho. Akomeza ati
"Rero iyo tuje mu muco, no mu mbyino twemeranyije ko Inganzo Ngari ariyo
Nimero ya mbere. Ni muri urwo rwego rero turi gukorana n'aba mbere."
Ruganzu II Ndori yabaye umwami w'u Rwanda kuva mu
mwaka wa 1510 kugeza mu mwaka wa 1543:
Yabaye umwami w'intwari kuko ni we mwami wabunduye u
Rwanda nyuma y'imyaka 11 yamaze abundiye i Karagwe, u Rwanda, abanyarwanda n'umuco
wabo byarazimangatanijwe.
Amaze kwima ingoma, yaguye inkiko z'u Rwanda agarura
kandi indangagaciro, azahura umuco, imihango n'imigenzo nyarwanda harimo
n'umunsi w'Umuganura aho abanyarwanda bose bishimiraga umusaruro w'ibyo bejeje.
Kubundura ubusanzwe ni igikorwa cyo kongera kubeshaho,
gusana cyangwa kugarura ubuzima n'igihe habaye amajye, intambara cyangwa
guhunga kw'abenegihugu, bityo inzira yo kugarura ubuzima no kongera kubaka
igihugu ni byo Ruganzu II Ndoli yakoreye u Rwanda mu gihe cye.
Inganzo Ngari ni rimwe mu matorero gakondo akomeye mu
gihugu cy'u Rwanda, rikaba ryaratangiye ubuhanzi ku muco mu mwaka wa 2006.
Rigizwe n'abanyamuryango barenga 100 bari mu ngeri
zitandukanye abahungu n'abakobwa. Ni itorero ryagiye rimurika kandi rigaragaza
ubwiza bw'umuco w’u Rwanda mu mbyino n'indirimbo haba mu Rwanda ndetse no mu
mahanga.
Ryitabiriye amaserukiramuco mpuzamahanga atandukanye
nka: African Dance 2019 brooklyn academy of music muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, Spain XIII Festival Mundial de Dances Folkroriques ryo mu 2009;
Africa Day ryo muri Turukiya, Singapore 50 Chingy
parade, Treasure of Rwanda Afro Fest 2015 ryabereye mu Mujyi wa Mosco, GCWALA
Ngamatsiko muri Afurika y’Epfo, n’andi.
Inganzo Ngari zaserutse kandi zifashishwa mu nama
mpuzamahanga n'ibindi bikorwa bigari byagiye bibera mu Rwanda nka Fespad ya
2010, Hobe Rwanda ya 2014, EAC Miltary Games ya 2016, Inama ya CHOGM, imikino
yahuje Polisi z’Ibihugu ‘EAPCCO’ n’ibindi.
Inganzo Ngari zateguye kandi ibitaramo binini mu bihe
bitandukanye byitabiriwe ku rwego ruri hejuru ndetse binezeza abatagira ingano
nka: Inganzo Ngari Twaje cyabaye mu 2009; Umuco (akagozi ka bugingo kabuza u
Rwanda gucika) cyo mu 2010;
Bwiza bwa Mashira cyo mu 2011; Inzira ya bene u Rwanda
2013; Ruganzu I Bwimba cyo mu 2015 cyabereye muri Serena Hotel; Urwamazimpaka
cyo muri 2018 cyabereye muri Camp Kigali, n'ibindi.
Umuyobozi w'Itorero Inganzo Ngari, Alain Nzeyimana yavuze ko umukino ‘Ruganzu II Ndoli “Abundura u Rwanda” uzarata kandi ugakeza ubutwari bw'abana b'u Rwanda
Kanyana Anitha Ushinzwe ibikorwa byo gutera inkunga muri MTN, yavuze ko bateguye inkunga Inganzo Ngari bashingiye ku kuba
bahagaze neza mu guteza imbere umuco
Iki gitaramo kizaba mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Umuganura
wizihizwa buri mwaka
Igitaramo cy’Itorero Inganzo Ngari kizaba kuri uyu wa
Gatanu tariki 4 Kanama 2023 muri Camp Kigali
TANGA IGITECYEREZO