Nyakwigendera Junior Multisystem yaherekwejwe bwa nyuma mu marira menshi n'agahinda,
Ku gicamunsi cya tariki 02 Kanama 2023 ahagana saa kumi nibwo umurambo wa Karamuka Jean Luc wari uvuye aho wasezereweho bwa nyuma ugezwa ku irimbi rya Rusororo risanzwe rikoreshwa n’abifite bagiye gushyingura ababo.
Nibwo uyu mugabo wanditse amateka mu gutunganya indirimbo mu myaka 10 ari ku gasongero mu muziki nyarwanda yashyinguwe.
Abafite amazina mu muziki nyarwanda bari baje kumusezeraho bwa nyuma kuko ntibazongera kubonana ukundi. Icyakora abizera Imana bahamya ko ku munsi wa nyuma bazahura bakongera kwishimana.
Umubiri wa Junior Multisystem ugezwa i Rusoro
Umuhungu wa Junior Multisystem yari ataramenya ko agiye gusezera kuri se
Umuhungu wa Junior yari atangiye kubabara
Adrien Misigaro yaherekeje bwa nyuma Junior Multisystem
Zizou Alpacino yavuze ko indirimbo zose zatumye amenyekana ari Junior wamurwanyeho akazikora zikamamara
Butera Knowless, Adrien Misigaro na Zizou Alpacino
Dj Bob,Adrien Misigaro,Butera Knowless, Zizou Alpacino, Uncle Austin, King James n'abandi basezeyeho Junior
Prince umuhungu wa Junior amusezeraho
Agahinda kari kose
Ababanye na Junior, inshuti bari baje kumuherekeza bwa nyuma
Amarira yari yose kuri uyu mwana wa Junior
Ababyeyi baje kumuherekeza
Ally Soudy, Adrien Misigaro bari baze gusezera Junior
Ally Soudy yaje gusezera Junior
Butera Knowless na Zizou Alpacino baje guherekeza Junior
King James yari yababaye cyane atumva ukuntu inshuti ye magara yapfuye
TANGA IGITECYEREZO