U Rwanda rwakiriye urubyiruko rusaga 40 rwaturutse mu bihugu bitandukanye bigize umugabane wa Afurika ndetse n’u Bufaransa bihuriye mu muryango witwa ‘Voyages d’integration Africaines program.’ Uru ruzinduko, barukoze ku nshuro ya munani kuva uyu muryango washingwa mu 2009.
Kuri uyu wa Gatatu,
tariki 02 Kanama 2023, ni bwo urubyiruko rusaga 40 ruhuriye mu muryango wa VIA
rwahuriye kuri Centre St Paul mu mujyi wa Kigali, mu gufungura ku mugaragaro
uruzinduko rwabo ku nshuro ya munani mu Rwanda.
Ni urubyiruko bigaragara ko rukiri ruto, kuva ku myaka 18 kugeza kuri 35, rwaturutse mu bihugu birimo Cote d’Ivoire, Mali, Ghana, France, Netherland, Belgium, Burkina Faso, Congo, Senegal, u Rwanda n’ibindi bihugu bitandukanye byo muri Afurika.
Uyu muryango ufite intego yo guhuriza hamwe urubyiruko rwo muri Afurika n’urw’ahandi mu kumenya amateka y’ibihugu bya Afurika, binyuze mu gusura ibyo bihugu no kumenya amateka yabyo.
Basanzwe bagira ingendo nk’izi mu bihugu bitandukanye kuko nk’umwaka
ushize basuye Cote d’Ivoire, none ubu hatahiwe u Rwanda kugira ngo narwo
bamenye amateka yarwo ndetse barwigireho byinshi.
I Kigali mu Rwanda hateraniye urubyiruko rusaga 40, aho ruri kurebera hamwe uko bahuriza hamwe bakubaka umugabane wabo wa Afurika
Rev. Father Jean Paul Sagadou, niwe wagize igitekerezo bwa mbere, akanashinga umuryango wa VIA (Voyages d’integration Africaines) na RJIA awutangirira muri Burkina Faso aho akomoka, mu 2009.
Mu gufungura iki gikorwa, yashimiye urubyiruko rwose rwitabiriye ndetse na Leta y’u Rwanda by’umwihariko Minisiteri y’Urubyiruko babahaye ikaze ndetse bakaba bakomeje no kubafasha muri uru ruzinduko.
Rev Father Jean Paul Sagadou (uwa mbere uhereye ibumoso) washinze ndetse akaba ahagarariye umuryango wa VIA
Jean Paul yagize ati: “Ndashimira urubyiruko mwese mwitabiriye iki gikorwa. Nagize igitekerezo cyo gushinga uyu muryango ngira ngo abantu bose by’umwihariko urubyiruko, duhirize hamwe imbaraga n’ibitekerezo mu kubaka umugabane wacu w’Afurika.
Tugiye kumara iminsi
10 mu Rwanda, twiga amateka yarwo n’uko rwivanye mu mateka mabi yaruranze ubu
akaba ari igihugu gikataje mu iterambere. Dushimiye u Rwanda rwatwakiriye kandi
rukatworohereza tukaza nta Viza kugira ngo uru rubyiruko rubashe kugera aha.”
Rev. Father Alexis
Ndagijimana akuriye ishami ry’uyu muryango ku rwego rw’igihugu mu Rwanda. Yagarutse
ku mpamvu y’ishingwa ry’uyu muryango, ndetse n’intego y’uruzinduko rw’uyu mwaka
igira iti “Ubuntu, Building Africa Together.” Ugenekereje mu Kinyarwanda, iyi
ntego iragira iti “Ubuntu, reka dufatanye twubake Afurika.”
Rev. Alexis yagize ati: “Muri twe (abatuye Afurika) hinjiyemo ikibi tutazi aho cyaturutse, ariko twabyanga twabyemera cyatwinjiyemo. Icyo tugomba gukora rero ni ukwishyira hamwe tukirinda kwivangura ngo ugende uvuga ngo ndi uwo muri Ghana, ndi uwo muri Mali cyangwa se ndi uwo mu Rwanda, oya ugomba kuvuga ko uri umunyafurika.
Kubabarirana tugahana
imbabazi imbabazi n’ubuntu nk’uko intego yacu y’uyu mwaka ibivuga no kwishyira
hamwe nibyo bizadufasha kurwanya icyo kibi cyatwinjiyemo.”
Abitabiriye bishimiye amahirwe bahawe yo gusura u Rwanda kandi biteguye kuhigira byinshi
Kemi Alade, umukobwa uhagarariye
komite ya RJIA yavuze ko bari mu Rwanda mu rwego rwo kurwigiraho no kureba aho
politiki ya PAN-AFRICANISM igeze. Ni politiki yashyizweho mu rwego rwo guhuriza
hamwe no gukorera hamwe hagati y’abantu bose bafite inkomoko ya Afurika baba
bahatuye cyangwa batuye ahandi ku isi.
Alade yagize ati: “Turi
hano i Kigali kugirango dusobanukirwe amateka yaranze igihugu cy’U Rwanda cyane
cyane mu 1994, no gushyira imbaraga muri politiki ya PAN-AFRICAN mu rubyiruko
isa nkaho itarumvikana neza mu rubyiruko, no gushimangira ibitekerezo by’iterambere
ry’umugabane.”
Kamara Abdul-Aziz, umwe
muri komite yateguye iki gikorwa akaba ahagarariye itsinda ryavuye muri Ghana
ndetse akaba n’umushakashatsi yavuze ko nta mpamvu yo kwitandukanya hitwajwe
ururimi, umuco, idini, igihugu n’ibindi kuko ibyo ntaho bishobora kugeza
umugabane wa Afurika.
Yagize ati: “Reba nkange nsengera muri Islam mugihe Rev. Jean Paul washinze uyu muryango ari uwo muri catholic kandi twese tuwuhuriyemo ndetse dukorana neza. Nta mpamvu rero yo kwibanda ku idini cyangwa ibindi, ikituraje inshinga nuko twarema Afurika ikorera hamwe, ni ukubaka imyumvire izira macakubiri yo gukorera hamwe mu rubyiruko, bagatekerereza hamwe ndetse bagaterera imbere hamwe.
Buri mwaka
dutoranya igihugu tujyamo tubona gifite aho cyavuye naho kigeze. Nk’ubu twaje
mu Rwanda kuko ari igihugu gifite amateka aremereye, cyavuye mu ivu ubu kikaba
gikataje mu iterambere.”
Madamu Tetero Solange, ushinzwe kubaka ubushobozi mu rubyiruko muri Minisiteri y’umuco n’urubyiruko, niwe waje ahagarariye Minisitiri, Dr Abdallah Utumatwishima.
Yasobanuye ko
impamvu Afurika ikennye kandi ariyo soko y’ubutunzi bukomeye isi ifite uyu
munsi aruko urubyiruko ruhakomoka rudashaka kuhaguma ngo ruteze imbere
umugabane warwo ahubwo usanga rurwanira kujya hanze yayo.
Mu gufungura iki gikorwa ku mugaragaro, Solange waje uhagarariye Minisitiri w'Urubyiruko yabwiye urubyiruko rwari ruhateraniye kuguma hamwe rukubaka umugabane warwo
Solange yagize ati: “Uyu munsi, haracyari urubyiruko rugwa mu Nyanja rurwanira kujya mu bihugu by’i Burayi, aho kuguma iwabo ngo barwanire iterambere ry’umugabane wabo. Ikibabaje nuko bararwanira kujya kureba ibyo basize iwabo muri Afurika.
Niyo mpamvu natwe nk’u Rwanda dukomeje gushyira imbaraga mu kubaka indangagaciro n’ubushobozi mu rubyiruko.
U Rwanda rwataye imyaka myinshi n’imbaraga rwigisha urwango, mu gihe abandi bari
bakataje mu iterambere niyo mpamvu dukora ubutaruhuka nta mwanya wo guta dufite
uwo twataye urahagije. Tubahaye ikaze rero mu Rwanda, murisanga kandi icyo mukeneye
turahari ngo tubafashe nka Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco mu Rwanda.”
Ku ikubitiro, urubyiruko rwasuye Urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali banashyiraho indabyo
Uru zinduko ruzamara iminsi icumi, aho urubyiruko rwitabiriye ruzagira umwanya wo kuganirizwa ku nsanganyamatsiko y’’uyu mwaka, amateka y’U Rwanda, indangagaciro zikwiye kuranga urubyiruko, inyigisho zirebana na PAN-AFRICANISM n’ibindi.
Biteganijwe ko
uru rubyiruko rwamaze gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ruzanasura ingoro
z’amateka ziherereye i Nyanza mu Rukari, i Butare, inganda zikomeye n’ahandi hantu
hagaragaza aho igihugu cyavuye n’aho kigeze uyu munsi. Iki gikorwa, kizasozwa
ku mugaragaro ku wa 10 Kanama 2023.
Abitabiriye basusurukijwe n'itorero 'Imena'
Intore nazo zaciye umugara, zirivuga biratinda!
TANGA IGITECYEREZO