Kigali

APR FC inyagiye Marine FC 3-1, abafana bataha batambagira - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:2/08/2023 15:07
0


Ikipe ya APR FC itsinze Marine FC ibitego 3-1 mu mukino wa mbere wa gicuti, ibitego byose byatsinzwe na Victory Mbaoma.



Uko umukino wagenze umunota ku wundi

90+7 Umukino urarangiye

Umukino wahuzaga ikipe ya APR FC na Marine FC urangiye ikipe ya APR FC itsinze Marine FC ibitego 3-1. 

90+5 Ikipe ya Marine FC isa nk'aho yamaze kwiyakira ko yatsinzwe, mu gihe APR FC nayo isa nk'aho yanyuzwe n'ibitego yatsinze

90 Umusifuzi yongeyeho iminota irindwi kugira ngo umukino urangire

Abafana bicara ahadatwikiriye bamaze gukubita baruzura, ndetse ibyishimimo ni byose ku bafana ba APR FC bari bakumbuye ikipe yabo

78" APR FC ikoze izindi mpinduka, Mugisha Gilbert asimbuye Ruboneka Basco wakinishijwe imyanya igera kuri 3

75" Igitego cya APR FC, Victor akoze amateka kuri sitade ya Kigali, aho atsinze ibitego 3 wenyine ndetse mu mukino we wa mbere, nyuma y'igitego ateye yigaramye umupira uruhukira mu rucundura.

65" Umutoza wa APR FC ahisemo gusimbuza Bizimana Ramadhan, Yunusi yinjiramo, byatumye Taddeo agaruka imbere mu mwanya Ruboneka yararimo gukiniramo, Ruboneka nawe atangira gukina anyura mu mpande.

Nkundimana Fabio wahoze mu ikipe ya APR FC, ubu ni umukinnyi wa Marine FC 






Nshimiyimana wahoze muri Kiyovu Sports, yakinnye umukino wa mbere muri APR FC 

58" Igitego cya APR FC. Nyuma y'umuvundo ukomeye imbere y'izamu rya Marine FC, APR FC ibonye igitego gitsinzwe na Victory wari watsinze n'icya mbere.

55" Igitego cya Marine FC. Marine FC ibonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Mbonyumwami  Taiba.

45" Igice cya kabiri kiratangiye hagati y'ikipe ya APR FC na Marine FC, igice cya mbere kikaba cyarangiye APR FC ifite igitego kimwe ku busa bwa Marine FC

Buregeya Prince niwe kapiteni wa APR FC

45" Iminota 45 igize igice cya mbere irarangiye amakipe akaba agiye kuruhuka APR FC ifite igitego kimwe ku busa bwa Marine FC.

35" APR FC ibonye kufura ku ikosa rikorewe Nshimiyimana Ismael ariko bayiteye ntiyagira icyo itanga.

30" Marine FC ihushije uburyo bugana mu izamu, ku mupira Nkundimana Fabio arekuriye inyuma y'uruba rw'amahina ariko ujya hejuru gatoya.

Amakipe yombi yatangiye gukinira mu kibuga hagati. Marine nayo iri kugaragaza umupira mwiza ndetse imeze nka Gorilla FC nayo ubona ko abakinnyi bamenyeranye.

23" Umunyezamu wa APR FC Pavelh yari atsindishije ikipe ye, nyuma yo gucenga kapiteni wa Marine Gikamba, ndetse agashaka kumusubira ariko umupira Gikamba awukoraho ujya hanze.

20" Ikipe ya Marine FC iri kunyuzamo nayo igasatira izamu rya APR FC ariko kugera imbere y'izamu bikanga.

Victor ubwo yiteguraga gutera penariti yavuyemo igitego cya APR FC

15" Abafana bakomeje kwinjira ku bwinshi, umuntu agereranyije abafana bari bitabiriye umukino ugitangira, yavuga ko umukino ujya kurangira mu myanya yishyura igihumbi hari bube huzuye.

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

Pavelh Ndzila

Buregeya Prince

Ishimwe Christian

Omborenga Fitina

Taddeo Lwanga

Nshimiyimana Ismael

Ruboneka Bosco

Sharaf Elvin

Mbaoma Victory

Niyibizi Ramadhan Apam Bend

10" APR FC ihushije igitego cyari cyabanzwe, ku mupira Apam azamukanye, arekura ishoti rikomeye, umupira ukora kuri myugariro wa Marine FC urakomeza ukubita igiti cy'izamu ryo hejuru uragaruka.

03" Igitego cya mbere cya APR FC. APR FC ibonye igitego cya mbere kuri penariti itewe na Victory Mbaoma umunyezamu J Luc ntiyamenya aho umupira unyuze.

02" Penariti ya APR FC

Umukino ugitangira ikipe ya Marine FC ikoze ikosa ribyaye penariti ku mupira wari ufitwe na Victory Mboma, Umunyezamu amutegera mu rubuga rw'amahina.

15:01" Umukino uratangiye

Reka twongere tubahe ikaze nanone bakunzi ba InyaRwanda aho tugiye kubagezaho umukino uhuza ikipe ya Marine FC yakiriwe na APR FC.Marine niyo itangije umupira

Abakinnyi 11 Marine FC yabanje mu kibuga

Tuyizere J Luc

Gikamba Ismael

Ishimwe Rene

Hirwa J. De Dieu

Ilunga Ngoy

Bizimungu Omar

Nahimana Amimu

Byiringiro Gilbert

Nkundimana Fabio

Mbonyumwami Thaiba

Usabimana Olivier bwa mbere mu myaka 13, APR FC ikinnye umukino ku butaka bw'u Rwanda, mu kibuga ifitemo abakinnyi b'abanyamahanga. Ibi bibaye nyuma yaho iyi kipe ifatiye umwanzuro wo kongera gukinisha abakinnyi b'abanyamahanga.

Yakiriye Marine FC isanzwe idatsinda APR FC mu mikino y'amarushanwa, ndetse iyi kipe ikaba iri mu zarokotse shampiyona y'umwaka ushize kuko nayo yari mu zishobora kumanuka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND