Ntabwo ibintu bikomeye kugenda neza mu bafana ba Rayon Sports nyuma yo kunganya imikino ibiri ya gicuti ndetse iri kurushwa umupira mu kibuga.
Ubusanzwe hose ku Isi imikino ya gicuti amakipe ayikoresha mu kwitegura ndetse no kurushaho kwiyubaka harebwa ahari imbaraga nke zikaba zakongerwa bigishoboka, cyangwa hakagirwa igihunduka bitewe n'ibyavuye muri iyo mikino. Muri Rayon Sports rero ndetse no mu Rwanda muri rusange, ntabwo ariko bimeze kuko abafana ba Rayon Sports barakaye cyane ndetse bavuga ko nta kipe bafite.
Mu
ijoro ryatambutse, nibwo ikipe ya Rayon yakinnye umukino wa kabiri wa gicuti,
aho yari yakiriye ikipe ya Gorilla FC. Ubwo uyu mukino warangiraga abafana ba
Rayon Sports basohotse muri sitade batareba inyuma, aho batashye bakubita
agatoki ku kandi bavuga ko ikipe bafite nibacunga nabi hari igihe itaza no mu
makipe ane ya mbere.
Abafana ba Rayon Sports batangiye kwishyira ku gututu na shampiyona itaratangira
Umwe
mu bafana twaganiriye yavuze ko nyuma y'imikino ibiri babonye nta kipe bafite.
Yatangiye agira ati" Mbere na mbere namwe abanyamakuru muri abana babi
munica amakipe yacu nk'ubu hari abanyamakuru batubwiraga ibintu tugashamaduka
ariko ibyo turi kubona mu kibuga birahabanye. Abo banyamakuru turabazi ariko
barabeshya. Ubuyobizi bwacu nabwo ni ababeshyi. Ubuse uriya munyezamu
Hategekimana agiye kwicaza bamukuye he? Bariya barutahizamu se bo bavuye hehe?"
Rayon
Sports umukino yaraye ikipe ikinnye na Gorilla FC yamaze iminota 25 y'igice cya
mbere itaratera ishoti mu izamu rya Gorilla FC. Ibi byabaye ku nshuro ya kabiri
yikurikiranya nyuma y'uko n'umukino wa mbere bahuyemo na Vital'O FC ariko byari
byagenze.
Abafana
kandi ntabwo bishimiye amafaranga ikipe iri kubishyuza ndetse bamwe bavugako
kuri Rayon Day batazaza.
Bamwe banze gukomera ikipe amashyi basohoka batareba inyuma, ndetse bamwe bakavuga ko nibatagabanya amafaranga bari kwishyuza bitaza kugukanda
Bamwe
mu bafana bavuga ko Rayon Sports nk'ikipe yabo, uyu mwaka yaje ije kubacucura
kanti ntacyo iri kubaha. Umufana aracyatuganirira. "Reka duhere mu Nzove
ubwo imyitozo yatangira, icyo gihe twishyuye ibihumbi 2 ikipe itubwira ngo
iratangira imyitozo ariko ntasanze nta mukinnyi mushya w'umunyamahanga wari
uhari, ibyo byakomeje uko, kugera aho gusubira ku myitoza tubigabanyije,
twongera gusubira Youssef yaje.
Ku
mukino wa Vital'O FC, ikipe yatwishyuje ibihumbi 5000 ariko umukino batweretse
Imana niyo iwuzi. Ku mukino wa Gorilla FC amafaranga batwishyuje n'ibyo duhawe
ntabwo bingana ku munsi w'igikundiro nibatagabanya amafaranga bashyizeho
abazitabira ni mbarwa kuko twamaze kubona ko nta kipe dufite."
Uwayezu Jean Fidele nawe yageze aho arumirwa nyuma yo kubona umupira Gorilla FC irimo gutera ikipe ye
Nubwo umutoza wa Rayon Sports arimo gukora impinduka ashakisha nibura abakinnyi bahagaze neza, ntabwo abafana babikozwa kuko bo birebera umusaruro gusa nuubwo atariko byakagenze mu mikino uhanziriza shampiyona.
Abafana
ba Rayon Sports bavuga ko bakeneye ko ikipe igura undi munyezamu kuko Simon
Tamale baguze niba azicwaza na Hategekimana Bonheur nawe batemera, bisobanuye
ko nta muzamu bafite. Abafana bakomeza bemeza ko ntamukinnyi bafite ukina nka
nimero 9 na 10 kandi bahagaze neza.
Yamen utoza Rayon Sports, nawe hari aho bigera akibaza ku bushobozi bwa bamwe mu bakinnyi afite
Bavakure
Ndekwe Felix uri gukina nka Nimero 8 kuri ubu, niwe mukinnyi umutoza wa Rayon
arambirijeho ndetse ni nawe mukinnyi umaze gukina iminota myinshi mu mikino ibiri
Rayon Sports heruka gukina.
Rayon
Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama izaba ifite ibiruri by'umunsi
witiriwe Rayon Sports Day aho izerekana abakinnyi n'imyenda mishya,
ndetse ikazakina umukino wa 3 wa gicuti ukaba uwa kabiri mpuzamahanga, aho
izakina n'ikipe ya Police FC yo muri Uganda.
Mussa Essenu ntabwo abafana bumva uburyo ahushamo ibitego buri kanya kandi aba yanahawe imipira myiza
TANGA IGITECYEREZO