RFL
Kigali

Ange Kagame yahawe inshingano mu biro by'Umukuru w'Igihugu

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:2/08/2023 7:55
0


Mu itangazo ry'ibyemezo by'inama ryashyizweho umukono na Minisitiri hagaragaramo abayobozi barimo Ange Kagame bahawe inshingano mu biro by'Umukuru w'Igihugu.



Mu myanzuro y'inama y'abaminisitiri yabaye kuwa Kabiri tariki 1 Kanama 2023 hagaragayemo abayobozi bahawe inshingano barimo umukobwa wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Ange Kagame wagizwe Umuyobozi Wungirije ushinzwe ubujyanama mu Kanama gashinzwe Ingamba za Politike no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta mu biro by'Umukuru w'Igihugu (Deputy Executive Director Strategy & Policy Council.)

Nk'uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente Ange Kagame, yahawe inshingano ndetse akazaba akorera muri Perezidansi ya Repubulika ashinzwe ubujyanama ku gushyira mu bikorwa Politike za Leta.

Abandi bayobozi bashyizwe mu nshingano na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, barimo uwahoze ayobora Police y'Igihugu CG Dan Munyuza wagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika y'Abarabu ya Misiri.

Major general Charles Karamba yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Ethiopia akazaba anahagarariye u Rwanda mu muryango w'Afurika yunze Ubumwe.

Abandi bagizwe b'Ambasaderi ni Michel Sebera wahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Guinea. Shakila kazimbanya yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwami bwa Marocco.

Setti Salomon yagizwe Umuyobozi ushinzwe ingamba n'itumanaho muri kigo y'Igihugu cy'Iterambere RDB.  Ngarambe François nawe yagizwe umuyobozi muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu ushinzwe ibirebana n'intwari z'Igihugu gutanga impeta (CHENO).







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND