Umuhango wo kwibuka Junior Multisystem wabimburiwe n’isengesho ryakozwe na Pastor Jean Baptiste wagaragaje ko imitima y’abateraniye mu ihema ryasezerewemo nyakwigendera irimo agahinda gusa ko umunsi nk'uyu wagombaga kubaho.
Mu isengeso yagize ati”Nuko imitima yacu yuzuyemo agahinda ariko twari tuzi ko umunsi nk’uyu tuzateranira hano. Imbaraga zawe n’ubuntu bwawe bubane natwe”
Ni ijoro riri kurangwa no gutarama ku bahanzi nk'uko Junior Multisystem yabyifuje mbere y’uko ava muri ubu buzima. Ntabwo yigeze yifuza ko abantu bagira agahinda ahubwo yasabye ko hazabaho gutarama.
Muzehe Callixte wari uhagarariye umuryango wa Karamuka Jean Luc, yashimiye abahanzi baje kumuherekeza no kuririmba mu rwego rwo guherekeza Junior Multisystem. Ati”Abateguye ibi birori turabashimiye. Ntibyoroshye, harimo ubwitange. Turabashimiye nk’umuryango”.
Umubiri wa Jean Luc Karamuka uzafatwa ejo ku wa Gatatu Saa yine za mu gitondo ku bitaro by’akarere bya Nyarugenge. Saa sita hazatangira amasengesho. Saa munani azasezerwaho bwa nyuma noneho berekeze i Rusororo saa kumi z’igicamunsi.
Umukuru w’umuryango wa Jean Luc Karamuka yakunze kumvikanisha ko uyu ari”Umugoroba w’abahanzi”.
Ijambo rya Twahirwa Aimable uhagarariye Leta muri uyu muhango, yavuze ko kuva Junior yakora impanuka abahanzi bamubaye hafi.
Ati:”Uku gukorana kudufashe gushyira hamwe twitegure kuko turi mu Isi y’ibyago”.
Yasabye abahanzi gukomeza gutahiriza umugozi umwe bagafatanya muri byose kuko abishyize hamwe nta kibananira.
Yongeye agaruka ku buhanga budasanzwe bwa Junior, avuga ko bakwiriye gukomeza indagagaciro ku murimo.
Ati:”Yatangaga indirimbo ku gihe kandi yasize inkuru nziza kuko ibihangano yakoze bitazazima”.
Abahanzi babanye mu rugendo rw’umuziki kuva mu 2009 kugeza mu 2023, baje kumuherekeza bwa nyuma barimo Riderman, Butera Knowless, King James, Tom Close n’umufasha we, Tonzi, Bruce Melodie n’abandi.
Mu myidagaduro kandi mu ngeri zitandukanye hari abanyamakuru bafite amazina nka Luckman Nzeyimana ukorera Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, Basile Uwimana, Uncle Austin, Ally Soudy n’abandi.
Ababanye bya hafi nka Kjohn wagize uruhare mu bijyanye no kumenyekanisha muzika nyarwanda, Zizou Alpacino wabanye bya hafi na Junior Multisystem nawe yari ahari.
Umunyamakuru Khamis Sango ukorera Televiziyo na Radio 10 niwe wahaye ikaze abaje guherekeza bwa nyuma Junior ndetse n’icyegeranyo kigaruka ku mateka ya Junior Multisystem mu ijwi ryiza riremereye.
Mama wa Junior, Karamuka Jeannine mu cyegeranyo kigufi yavuzeko yaranzwe no kwisekera ubuzima bwe bwose.
Ubuhamya bugufi burimo ibyamuranze ariko by’umwihariko bwahurije ku kuba yaragiraga urugwiro.
Ati:”Ibintu by’umujinya ntabwo byari ibye”.
Afite umwaka n’igice bakiri i Burundi yaguye mu mazi ababyeyi bakeka ko yatabarutse. Mama we ati:”Urupfu rwamugenzeho kuva akiri umwana. Agwa mu mazi tukiri i Burundi twari tuzi ko byarangiye. Hari n’indi mpanuka yigeze kumugera amajanja birangira ntacyo abaye.
Yavuze ko yari agiye mu isabukuru ya mushiki we agarutse akora impanuka.
Yabanje kwanga kujyayo ariko bimwanga mu nda. Mama we yashimiye Muyoboke Alex na Uncle Austin bahagobotse yabuze imbangukiragutabara imujyana CHUK. Icyo gihe baraye mu bitaro bikuru bya Kaminuza’CHUK’ babanje gusaba ko badoda ukuboko basanga igisubizo ni ukuguca.
Papa wa Junior yagiye gusinyira ko umuhungu we bamuca ukuboko. Yarwariye kwa se umuganga akajya aza kumukorera isuku. Se ati:”Yarwariye iwanjye arinda akira”.
Uncle Austin yasobanuye ko agikora impanuka yakoze ubukangurambaga kuko abahanzi bumvaga bamurimo ideni’. Ati”Na nyuma niwe wakoze mastering ya Closer yanjye na Meddy”.
Yakomeje avuga ko buri wese afite inkuru ye ariko Junior Multisystem yabaye umuntu mwiza mu buzima bwe ndetse yafashije abahanzi kuba abo baribo ubu.
Zizou Alpacino muri icyo cyegeranyo yavuze ko ubwo yatangiraga guhuza abahanzi benshi ni we wamufashije nka’Bagupfusha ubusa, Fatafata, Niko Nabaye.
Yankoreye indirimbo abantu benshi bakunze ndetse niwe watumye abantu bamenya Zizou uwo ari we”.
Kuva agikora impanuka yagiye amuba hafi we na King James nk’inshuti z’akadasohoka.
Bakunze kumuba hafi kuko nta kindi kintu yari agishoboye gukora.Ati:”Naramuhamagaraga nkumva araseka”.
Muri ubu buhamya bwuzuye ikiniga, Zizou Alpacino yavuze ko ‘hari ibyo nagombaga kumuha ngo ashyire ku kuboka atazajya aribwa. Yasanze ari gukorora ubwo bavuganaga kuri telefoni. Yari afite gahunda we na Adrien Misigaro yo kujya kumureba. Hari ku wa kane nijoro ndi mu bwogero.
Ndangije nabonye abantu benshi bampamagaye harimo na mama wa Junior. Nimero nahamagaye yari hafi yambajije niba ibyo mbona aribyo.
Nahamagaye mama wa Junior numva ari kuriria nawe ati”Inshuti yawe yapfuye’.
Abahanzi bashimiwe bamubaye hafi mu minsi ye ya nyuma bashimiwe na mama wa Junior barimo King James, Zizou Alpacino na Uncle Austin.
Junior Multisystem iminsi ye ya nyuma yabanje guca amarenga. Ari ku Cyumweru yabwiye mama we ko ari kumva agiye gupfa. Ku wa kabiri imbaraga zarashize bamujyana kwa muganga.
Yanyweye amazi arahindukira ashiramo umwuka. Mama we yanavuze ukuntu yatinyaga serumu ku buryo ubwo bari kwa muganga yasabye mama we ko bamukuramo serumu undi akamuhakanira ko kubona umuti byabagoye.
Umuryango we uvuga ko yababereye urugero rwiza ndetse yitaga kuri bene wabo.
Junior Multisystem asize umwana nk'uko byavuzwe na mama we. Ubwo yashiragamo umwuka ntiyigeze asamba yatashye abyiyumvamo.
Ati:”Erega gupfa ni byiza mama. Uyu mubyeyi we yasobanuye ko bagiye mu bitaro saa tanu z’amanywa we atabaruka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.”
King James yavuze ko urwibutso asize ari ibihangano yakoze. Ati:’Album yanjye ya nyuma niwe wakoze mixing and mastering. Twifuza gukomeza gutera ikirenge mu cye. Ntabwo tuzamwibagirwa kandi tuzaharanira ko ibyo yakoze bizabera abandi isomo bagire icyo bafasha umuziki nyarwanda”.
Junior Multisystem wubatse umuziki nyarwanda yasezeweho mu ijoro ryiswe'Ijoro ry'abahanzi'
Umunyamakuru Uwimana Basile niwe wayoboye uyu mugoroba
Bruce Melodie yitabiriye ijoro ryo guherekeza no kuvuga amateka ya Junior Multisystem
Junior Multisystem yasezeweho bagaruka ku mateka yamuranze
Producer Clement yaje guherekeza mugenzi we
Umugore wa Tom Close, Tricia Close nawe yitabiriye
Tom Close niwe wakoze Jingle yakoreshwaga na Junior Multisystem
Tom Close n'umugore we Tricia Close
Toni Unique nawe yahageze
Umuramyi Tonzi nawe yaje guherekeza Junior Multisytem
Umunyamakuru David Bayingana
Riderman yaje guherekeza Junior Multisystem yanaririmbye muri Niko Nabaye yakozwe bayihuriyeho ari abahanzi benshi ikorwa na nyakwigendera
King James yabaye hafi Junior mu minsi ye ya nyuma
Bruce Melodie yateye urwenya ukuntu Junior Multisystem yigeze kwicara ku ntebe irashwanyuka kubera ibiro byinsi. Mu 2015 yamukoreye indirimbo imuhindurira amateka
Kigali Protocal niyo yafashaga abantu kwicara neza
TANGA IGITECYEREZO