RFL
Kigali

Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC, imibare izamo ibihekane - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:1/08/2023 18:34
0


Ikipe ya Rayon yanganyije na Gorilla FC igitego 1-1, uba umukino wa kabiri wa gicuti inganyije nyuma ya Vital'O FC banganyije ibitego 2-2.



Wari umukino ugoye ndetse ku ruhande rwa Gorilla FC bari bazanyemo urwenya rucye. Gatera Musa nk'ibisanzwe ikipe ye yagoye cyane Rayon Sports ndetse ni nayo yayoboye umukino iminota myinshi.

Uko umukino wagenze

90+4" Umukino urarangiye

Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Gorilla FC, urangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe, ibitego byose byabonetse mu gice cya kabiri

85" Rayon Sports ikoze izindi mpinduka, Youssef ava mu kibuga hinjira Iradukunda Pascal.

Gorilla FC yafashe ikipe ya Rayon Sports iri kuyerekera uko umupira ukinwa. Gorilla FC uburyo iri gukina bugaragaza ikipe imenyeranye ndetse ubuna ko bitoza ijoro n'amanywa.

83" Gorilla FC ihushije ikindi gitego ku mupira utewe na Sinamenye ariko Hategekimana umunyezamu wa Rayon Sports awutereka muri Koroneri.

80" Igitego cya Gorilla FC

Gorilla FC ibonye igitego cyo kwishyura kuri penariti iturutse ku ikosa Ndekwe akoreye ku mukinnyi wa Gorilla FC mu rubuka rw'amahina, iterwa neza na Johnson Adeaga, Hategekimana ntiyamenya aho umupira unyuze.

75" Igitego cya Rayon Sports

Rayon Sports ibonye igitego cya mbere cyitsinzwe n'abakinnyi ba Gorilla FC, ku mupira Duru Mercy agaruye inyuma, ashaka gukinisha umunyezamu birangira ugiye mu izamu, umunyezamu awukurikiye asanga warenze ahubwo agonga ipoto.

Rayon Sports irimo gukora ibishoboka byose ngo irebe ko yabona igitego, ariko ubwugarizi bwa Gorilla FC bayibereye ibamba.

65" Rayon Sports irongeye ikora impinduka, Mussa Essenu yagiye mu kibuga asimbuye Aruna naho Iraguha Hadji asimbura Baare.

Youssef yafashwe n'abakinnyi ba Gorilla FC, ndetse baramwataka ari benshi



Abafana ba Rayon Sports bagerageje kwitabira ariko aho bigeze ubu ntabwo bishimye

Gatera ni umwe mu batoza b'abanyarwanda bakunze kugora amakipe akomeye

Serumogo Ali yahaye umwanya Mucyo Didier

45" Igice cya kabiri kiratangiye

Ikipe ya Rayon Sports ikoze impinduka Rwatubyaye asimbuye, Eric Ngendahimana, Hakim Bugingo asimbura Arsene, Serumogo asimburwa na Mucyo Didier, Rudasingwa Roger asimbura Rudasingwa, Ojera avamo hinjira Ifasso.

45" Igice cya mbere kirarangiye hano kuri sitade ya Kigali Pele Stadium, amakipe akaba agiye kuruhuka anganya ubusa ku busa.

40" Ikipe ya Gorilla FC ibonye kufura itewe na Emmanuel, umupira ugora Hategekimana, yoherezayo akaguru umupira awushyira muri koroneri.

Umutoza wa Rayon Sports ntabwo ari kumva uburyo abakinnyi be barimo gukina. Uyu mutoza kandi yakoze impinduka mu bakinnyi bari babanje mu kibuga mu mukino ubanza, mu buryo bwo kurushaho kureba abakinnyi be.

Icyo umuntu yabibutsa ni uko ikipe ya Gorilla FC mu mwaka ushize w'imikino, ariyo yakuye Rayon Sports ku gikombe mu buryo bweruye, ubwo yayitsindaga ibitego 3-1.

35" Umupira wa mbere ugana mu izamu ku ruhande rwa Rayon Sports utewe na Youssef gusa ufatwa n'umunyezamu wa Gorilla FC uzwi ku izina rya Mozombo

30" Kugera magingo aya, abantu bategereje igihe Rayon Sports iri butere mu izamu rya Gorilla FC.

Rayon Sports, uyu ni umukino wa kabiri ikinnye iminota 20 ya mbere ikayimara idashose mu izamu, nyuma y'umukino baheruka gukina na Vital'O FC

22" Gorilla FC ibonye uburyo bwa mbere bw'igitego ku mupira azamukanye akuraho abakinnyi ba Rayon Sports, mu gihe yarebaga izamu neza atera yashyizemo amafiyeri' umupira ujya kuruhande

19" Bavakure Ndekwe Felix ahawe ikarita y'umuhondo ku Habimana Yves wari wamaze kumusiga akamukurura.

11" Rayon Sports ibonye kufura ku ikosa rikorewe Ojera, ariko umupira awuteye yamurura izamu.

Gatera Musa umutoza mukuru wa Gorilla FC yahisemo gukoresha mu mutima w'ubwugarizi Sibomana Abouba uherutse gusinyira iyi kipe avuye muri Police FC

05" Amakipe yombi ari gukinira mu kibuga hagati, asa nk'aho yabanje gutinyana.

Abakinnyi 11 Gorilla FC yabanje mu kibuga

Matumele Arnold

Nshimiyimana Emmanuel (C)

Duru Mercy Ikena

Karema Eric

Sibomana Abouba

Iradukunda Simeon

Nshimiyimana Tharcisse

Irakoze Darssi

Mohamed Bobo Camara

Habimana Yves

Victor Murdah

18:27" Umukino uratangiye

Reka twongere tubahe ikaze mu rugendo rw'iminota 90 y'umukino uri guhuza ikipe ya Rayon Sports yakiriye Gorilla FC. Ikipe ya Rayon Sports yambaye imyenda yayo y'ubururu n'umweru, mu gihe Gorilla FC yambaye amakabutura y'icyatsi, mu n'imipira yinjimye

18:22" amakipe agarutse mu kibuga nyuma yaho abasifuzi bari batinze ku hagera

18:10" Amakipe yombi asubiye mu rwambariro abafana bakaba bategereje kureba niba amakipe agaruka

18:05" Na n'ubu amakipe aracyarimo kwishyushya, ariko na nubu abasifuzi ntabwo barahagera

18:02" Amakuru ahari ni uko abasifuzi bari gusifura uyu mukino batarahagera

18:00" Iminota y'umukino yageze ariko amakipe aracyarimo kwishyushya

Ni umkino ugiye kubera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium ukaba utangira ku isaha ya saa 18:00 pm. Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gupima abakinnyi bayo bashya iherutse kugura, kugira ngo izinjira ku munsi w'igikundiro ihagaze neza.

Ntabwo ari Rayon Sports gusa kuko na Gorilla FC igiye kubona umwanya wo gusuzuma abakinnyi bayo iherutse kugura.

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga

Hategekimana Bonheur

Ally Serumogo

Eric Ngendahimana

Isaac Mitima

Arsene Tuyisenge

Aruna Moussa

Felix Ndekwe

Youssef Rharb

Joackiam Ojera

Rudasingwa Prince

Charles Bbaale






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND