RFL
Kigali

Nyamata: Umuramyi Mahoro Isaac yagabiye inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi anatanga Mituweli 100-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/08/2023 18:32
0


Mahoro Isaac ufite indirimbo 50, ariko izitunganyije mu buryo bw’amajwi n’amashusho akaba ari 30, akomeje gukorana imbaraga nyinshi umuziki we nyuma yo kubona itsinda rimushyigikira rikanareberera umuziki we (Management Team).



Mahoro Isaac ubarizwa mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi rya Nyamata mu Karere ka Bugesera, akomeje kubera urugero rwiza abandi bahanzi mu bikorwa by'umuziki biherekezwa n'ibikorwa by'ubugiraneza, ikintu kitaro cyashora imizi mu bahanzi benshi mu Rwanda.

Ku Isabato ishize, tariki 29 Nyakanga 2023, Mahoro Isaac ukunzwe mu ndirimbo "Nyigisha", yakoze igitaramo "Yanteze Amatwi Live Concert" yitiriye indirimbo ye nshya "Yanteze amatwi", akaba ari igitaramo yatangiyemo ubufasha ku miryango itishoboye aho yatanze inka ku warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na Mituweli ku bantu 100 batishoboye.

Ni igitaramo kitabiriwe mu buryo bukomeye, urusengero ruruzura, abandi benshi bahagarara mu madirishya. Cyaranzwe n'ibihe bidasanzwe mu kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo z'uyu muhanzi wakoze agashya akaririmba agaragiwe gusa n'abagabo mu gihe mu bitaramo byabanje yabaga ari kumwe n'abagabo ndetse n'abagore.

Mahoro yatanze ishimwe ku itsinda rye rimureberera umuziki riyoborwa na Niyomwungeri Pierre. Yavuze ko afite indirimbo "Ujye ushima" ivuga ngo 'reka kumera nk'umwana w'ingayi udashima', ati "Njyewe rero ntabwo ndi umwana w'ingayi, ibyo bakora mba mbibona, ndabishima kandi kariya ni akantu gato kerekana amarangamutima yanjye." 

Bijyanye n'ubwitabire bwinshi mu gitaramo cye cyo muri uyu mwaka, Mahoro Isaac avuga ko byamuhaye umukoro wo gutekereza kugira ngo ubutaha abantu bazabone aho bicara. Avuga ko "Intego yacu twayigezeho nubwo Imana ariyo izi ibyo tutazi, ariko intego ya mbere yari ivugabutumwa riciye mu ndirimbo n'ibikorwa by'ubugiraneza". 

Uyu muhanzi umaze imyaka iyingayinga 20 mu muziki, avuga ko ikindi cyari kigenderewe byari ukugira ngo "tubwirize abantu Yesu n'iyo twabona umuntu umwe wiyegurira Imana cyangwa batataha bahembuwe babonye Umwuka w'Imana, bakabona imigisha y'Imana, numva rero uruhare rwacu twe twarurangije, igisigaye ni Imana na Mwuka Wera".

Rukundo William, umwe mu Bakuru b'Itorero rya Nyamata yavuze ko ibikorwa bya Mahoro Isaac babyakiriye neza, ati "Mu by'ukuri iyo Itorero rifite abantu bameze nka Isaac, riba itorero ryiza kandi rishikamye kuko mu butumwa bwiza tubwiriza harimo kuririmba nibyo birumvikana;

Ariko n'ibikorwa byo gufasha bikaba kimwe mu bituma abantu bumva ko ubutumwa bwiza atari ubw'amagambo gusa ahubwo buri no mu bikorwa. Niyo mpamvu ibikorwa nk'ibi by'igitaramo kirimo no gufasha biba ari ibikorwa byiza bituma abantu benshi barushaho kwiyegurira Imana". 

Abahanzi bo muri Nyamata barangajwe imbere na Mahoro Isaac bari gukora cyane. Rukundo William avuga ko ibanga rya mbere ribibashoboza "ni ugusenga no gushyira hamwe, kandi abantu bakumva ko muri kwa gushyira hamwe bitarangirira aho ahubwo hari no kwiga ijambo ry'Imana ariko hakaba no gukora".

Prof. Dr. Tombola M Gustave, Umujyanama Wungirije wa Mahoro Isaac, yavuze ko batanze ubwishingizi bwo kwivuza ku bantu 50 mu Itorero rya Nyamata SDA ndetse banatanga ubundi bwishingizi 50 ku itorero rya Bugesera. Yavuze kandi ko batanze inka bakuye urugero rwiza kuri Perezida Kagame, woroza abanyarwanda muri gahunda ya "Gira Inka Munyarwanda". 

Ni iki kiri gukomeza gusunika abantu banyuranye gufasha Mahoro Isaac?

Dr. Tombola ati "Ubundi twebwe nka Management team tuba twumva twabwiriza ubutumwa dukoresheje impano za buri muntu wese. Njye mfite impano y'indimi, muri Kigali Bilingual ndi umusemuzi, ubwirije mu gifaransa, nshyira mu cyongereza. 

Iyo ni impano mfite. Ariko simfte impano yo kuririmba kandi mu ndirimbo naho harimo kubwiriza. Ikidusunika rero ni ugushyigikira ufite impano wese kuko twese turi mu murimo umwe".

Ku bijyanye n'inkunga batanze ku batishoboye, yabajijwe n'abanyamakuru aho bifuza ko ihabwa, avuga ko ubuyobozi bwite bwa Leta "turabwizeye ni twe tubushyiraho". Ati "Uwo bazahitamo, bizaba bigaragara ko ari we ukeneye iyo nkunga". 

"Niyo mpamvu tuvuga ko tuyishyikirije Itorero, naryo riyihe abantu bo mu buyobozi bwite bwa Leta, niyo mpamvu mwabonye uhagarariye Umurenge wa Nyamata yakiriye iyo nkunga ijyanye na Mituweli, ijyanye n'inka, uwo bazahitamo azaba ari uwo kuko ubuyobozi bwacu turabwizera".


Umurenge wa Nyamata washimiye Mahoro Isaac


Mahoro yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo na "Yanteze amatwi" aheruka gusohora


Isaac yatunguwe n'abana be bamusanze ku ruhimbi ubwo yari arimo kuririmba


Umuhungu wa Mahoro Isaac butinze butebuke ashobora kuzaba nawe umuramyi


Abasore barimo Elsa Cluz nibo bafashije Mahoro Isaac mu miririmbire

Mahoro yanejeje abitabiriye igitaramo cye akora buri mwaka

Buri mwaka Mahoro atanga mituweli 100 ku batishoboye


Ndayisaba ufite ubumuga bwo kutabona yanyuze abitabiriye iki gitaramo


Hatanzwe inka ndetse na mituweli ku bantu 100 batishoboye


Mahoro Isaac yashimiye 'Management Team' ye

Mahoro yahaye igikombe abamufasha mu muziki

Mahoro Isaac yari ashyigikiwe cyane muri iki gitaramo "Yanteze Amatwi Live Concert"

REBA INDIRIMBO "YANTEZE AMATWI" YA MAHORO ISAAC


UKO MAHORO YABONYE IGITARAMO CYE N'UMUKORO YAKUYEMO


IBYATANGAJWE N'ITORERO MAHORO ISAAC ASENGERAMO


PROF. TOMBOLA YAGARUTSE KU MIKORANIRE YABO NA MAHORO ISAAC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND