RFL
Kigali

Umurungi Cynthia ku isonga! Abahanzi 5 bayoboye mu matora ya "Million Ways Entertainment"

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:1/08/2023 12:44
0


Nyuma y’ijonjora ryakozwe hagatoranywa abagera kuri 26, abagera kuri batanu bari guhiga abandi mu kugira amajwi menshi, hitegurwa n’ijonjora rya nyuma, abatsinze bagahabwa ibihembo.



Kuwa 4 Kamena 2023, ni bwo hakozwe ijonjora ryo kugaragaza impano yo kuririmba, abahanzi bagera kuri 26 baratoranywa ndetse barindiriye kwitabira andi marushanywa, abazayatsinda bagahabwa ibihembo byabateganirijwe.

Mu bantu 26, batanu bari gutorwa kurusha abandi ndetse bari gutanga icyizere ko hatagize igihinduka bazatsinda irushanwa, nubwo n’abandi bagifite amahirwe yo gutorwa bagahiga abandi.

Abahanzi batanu bafite amajwi menshi kurusha abandi harimo Umurungi Cynthia, Iriho Chanelle Nikita, Kariza Honorine Fruit, Manirakiza Innocent na Rumanzi Steven.

Gushyigikira aba bahanzi mu rwego rwo kubatora, biri gukorwa binyuze ku rubuga rwa noneho.com rwa InyaRwanda.com.

Amabwiriza avuga ko uzatsindira umwanya wa mbere azahembwa gukorerwa indirimbo 3 z'amajwi n'indirimbo imwe y'amashusho (video), biherekejwe n’amafaranaga 100.000Frw, na Buruse yo kwiga muri IBTC Film School, ibijyanye Videography and Film Making.

Uwa kabiri azahembwa gukorerwa indirimbo z’amajwi ebyiri, n’amafaranga angana na 50,000 Frw ndetse na Buruse yo kwiga muri IBTC Film School ibijyanye na Videography and Film Making.

Naho uwa gatatu we azahembwa gukorerwa indirimbo 1 n’amafaranga angana na 50.000 Frw na Buruse yo kwiga muri IBTC ibijyanya na Videography and Film Making.

Kuya 19 Kanama 2023, ni bwo hazaba ijonjora rya nyuma muri Greewich Hotel, maze abahize abandi bagahembwa, bagashyigikirwa binyuze mu mpano zabo bazaba bagaragaje.

Iri rushanwa ryateguwe na Million Ways Entertainment hagamijwe kuzamura impano nyarwanda.

Dore urutonde rw’abahanzi batanu bari gutorwa kurusha abandi:

1.     Umurungi Cynthia


Umurungi Cynthia umuhanzikazi urusha bose muri aya atora afita amajwi 580

2.     Iriho Chanelle Nikita


Umuhanzikazi Iriho Chanelle ari ku mwanya wa kabiri n'amajwi 548

3.     Kariza Honorine Fruit


Kariza umuhanzikazi uri gutorwa cyane afite amajwi 488

4.     Manirakiza Innocent


Manirakiza Innocent ari ku mwanya wa Kane n'amanota 294

5.     Rumanzi Steven

  

Umuhanzi Rumanzi ari ku mwanya wa Gatanu n'amanota 282

Aya marushanwa ari kubera ku rubuga rwa Noneho.com


KANDA HANO UTORE UMUNYEMPANO UHA AMAHIRWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND